Ibi
yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yagarutse ku butumwa bwe
by’umwihariko bugenewe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, cyane cyane
urubyiruko, muri ibi bihe byo #Kwibuka32.
Ariel
Wayz yasabye urubyiruko kugira uruhare rufatika mu kubaka u Rwanda ruzira
ingengabitekerezo ya Jenoside, abibutsa ko ari bo mbaraga z’ahazaza h’Igihugu.
Yagize
ati: “Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa nagenera urubyiruko mbere na mbere ni ukubasaba ko twashyira hamwe mu
kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera hose.”
Yakomeje
ashimangira akamaro ko kumenya amateka, agaragaza ko ari imwe mu ntwaro
zikomeye zo kurwanya ibitekerezo bibi byashora u Rwanda mu icuraburindi. Ati: “Ikindi
nabasaba ni uko twakwiga amateka yacu byimbitse kuko utamenya iyo ava ntamenya
n'iyo ajya.”
Uyu
muhanzikazi kandi yagarutse ku ruhare abona afite nk’umuhanzi mu guhangana
n’ingengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza ko gukoresha neza imbuga
nkoranyambaga ari imwe mu nzira zifasha gutanga amakuru y’ukuri no guhangana
n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize
ati: “Uruhare numva mfite ni ugukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye neza
nifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntanga amakuru ya nyayo
y’amahano yabereye iwacu kuko hari benshi batanga amakuru apfuye banashaka
gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ariel
Wayz yanasabye abahanzi bagenzi be kongera imbaraga mu guhanga ibihangano
bifite ubutumwa bwubaka, cyane cyane ibihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa
ko umuziki n’ubuhanzi muri rusange bifite imbaraga zikomeye mu guhindura
imitekerereze y’abantu.
Ati: “Ikindi mbona dukwiye kwitaho nk’abahanzi ni ukongera ibihangano birimo
ubutumwa bwiza, buhumuriza bukanakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuko nanone abahanzi bagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya
Jenoside muri 1994.”
Ubutumwa
bwa Ariel Wayz buje bushimangira uruhare rw’urubyiruko n’abahanzi mu
kubungabunga amateka y’u Rwanda no kurwanya icyatuma Jenoside yakongera kubaho,
binyuze mu guharanira ukuri, ubumwe n’isanamitima ry’abayirokotse.

Ariel
Wayz arasaba abahanzi kugira uruhare mu isanamitima ry’abarokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994
