Ubu
butumwa yabunyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7
Mata 2026, umunsi u Rwanda n’Isi yose batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi
100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu
butumwa bwe, Apôtre Gitwaza yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo
kwibuka, agaragaza ko nubwo imyaka ishize ari myinshi, ibikomere n’agahinda
bikiri mu mitima ya benshi, cyane cyane abarokotse Jenoside.
Ati:
“Amahoro y’Imana abane namwe mwese. Jyewe n’umuryango wanjye hamwe n’amatorero
yose ya Zion Temple Celebration Center twongeye kwifatanya n’Abanyarwanda muri
iki gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yakomeje
avuga ko iki gihe cyo kwibuka kiremereye ku mitima ya benshi, ariko ko ari
n’umwanya wo kongera kwibutsa abafite intimba ko bagomba gukomeza kugira
ibyiringiro.
Ati:
“Iki gihe cyo kwibuka no kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo kiremerera
imitima ya benshi, cyane cyane abarokotse Jenoside. Uko imyaka itambuka
haracyari ibikomere n’agahinda.”
Arakomeza
ati: “Uyu munsi nifuzaga kuguhumuriza wowe ugifite intimba no kongera kukubwira
nti: Komera, haracyari ibyiringiro kandi umugambi w’Imana ku buzima bwawe ni
umugambi mwiza.”
Yifashishije
ijambo ryo muri Bibiliya riri mu gitabo cya Yeremiya 29:11, rigira riti: “Erega
nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima
w’ibyo muzabona hanyuma.” ashimangira ko Imana ifitiye buri wese umugambi mwiza
n’ejo hazaza heza.
Apôtre
Gitwaza yibukije abafite intimba ko badakwiye guheranwa n’agahinda, ahubwo
bakwiye gusubiza amaso inyuma bakabona ko hari byinshi byiza Imana yakoreye u
Rwanda mu myaka ishize Jenoside ihagaritswe.
Yanashimangiye
ko kwizera Kristo ari imwe mu nzira ifasha umuntu gukira ibikomere, aho yavuze
ko “Kristo yishyizeho intimba zacu, akaduha amahoro.”
Yasoje
ubutumwa bwe asengera abarokotse Jenoside n’abandi bose bafite intimba, abasaba
gukomeza kugira ibyiringiro no kwizera ko umugambi w’Imana ku buzima bwabo no
ku miryango yabo ari mwiza.
Apôtre
Dr. Paul Gitwaza yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba
gukomeza gutwaza gitwari no kugira ibyiringiro, agaragaza ko mu myaka 32 ishize
Imana yakoreye byinshi u Rwanda
