#Kwibuka32: Apostle Serukiza yibukije ko “kurebera mwene so mu ndorerwamo itari iy’ishusho y’Imana ari icyaha”

Iyobokamana - 12/04/2026 4:32 AM
Share:
#Kwibuka32: Apostle Serukiza yibukije ko “kurebera mwene so mu ndorerwamo itari iy’ishusho y’Imana ari icyaha”

Umushumba Mukuru wa Eglise Messianique pour la Guerison des ames au Rwanda, Apostle Serukiza Sosthene, yatanze ubutumwa bw’ihumure n’ubwiyunge, yibutsa Abanyarwanda by’umwihariko abakristo ko “kurebera mwene so mu yindi ndorerwamo itari iy’ishusho y’Imana ari icyaha”.

Apostle Serukiza yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba guhumurizwa n’Imana, agira ati: “Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, turihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tubabwira ngo 'Muhumure'".

Yabasangije icyanditswe cyo muri Bibiliya, 2 Abakorinto 1:4 havuga ngo: "Iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n'Imana."

Apotre Serukiza yakomeje ashimangira ko Kwibuka ari ingenzi kandi ko bidakwiye kugarukira muri ibi bihe gusa, ahubwo bikwiye guhoraho mu buzima bw’Abanyarwanda, kuko bifasha gukomera no gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu.

Ati: "Kwibuka ni ingenzi ntabwo ari ibyiki gihe gusa turimo, ni byiza ko duhora twibuka bityo bikadutera gukomera no gukomeza urugendo."

Yibukije abakristo ko urukundo ari yo nkingi y’ubumuntu, anaburira abareba bagenzi babo mu buryo butandukanye n’uko Imana ibareba, agira ati: “Ni na wo mwanya twibutsa abakristo ko kurebera mwene so mu yindi ndorerwamo itari iy’ishusho y’Imana ari icyaha".

Yakomeje agira ati: "Bityo rero mureke twimakaze urukundo kuko ari rwo Imana iduhamagarira, ngo dukunde bagenzi bacu nk’uko twikunda, twamagane imigambi ya satani yadutandukanya.”

Yasoje asaba Abanyarwanda bose gufatanya mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bagakomeza kwiyubaka no kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’amahoro arambye.

Ati: "Twese hamwe rero muze turwanye amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside bityo dukomeze twiyubaka.”

Apotre Serukiza Sosthene yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...