Uyu
muhanzi yanyujije ubutumwa bwe kuri konti ye ya Instagram aho yagaragaje ko ari kumwe n’u
Rwanda mu kunamira no kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994.
Mu
magambo ye, Alikiba yavuze ko iki ari igihe cyo kuzirikana, abantu bagatekereza
ku mateka mabi yabaye, banifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside.
Yagize
ati: “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ugufata
umwanya wo kwifatanya byimazeyo n’Abanyarwanda. Uyu munsi, ibitekerezo byacu
biri ku miryango n’abantu bose bibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe
Abatutsi.”
Yakomeje
agaragaza ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi,
anashimangira ko urwibutso rwabo rukwiye gukomeza kubera isi yose isomo
riyiyobora ku mahoro arambye.
Ati:
“Twifatanyije n’Igihugu mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Twizera ko kwibuka kwabo bizakomeza kutuyobora tugana ahazaza harangwa
n’amahoro, kandi abasigaye mu gahinda bagakomera ku mbaraga z’ubumwe bwacu.”
Yasoje
ubutumwa bwe ashimangira ko kwibuka bidakwiye kuba iby’igihe gito gusa, ahubwo
ko ari urugendo rukomeza, rugamije kubaka isi itekanye kandi izira urwango. Ati:
“Tuzahora tubazirikana.”
Ubutumwa
bwa Alikiba bwongeye kugaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari
igikorwa kireba Abanyarwanda gusa, ahubwo ko ari inshingano y’Isi yose, cyane
cyane mu guharanira amahoro no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Alikiba yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32, yibutsa Isi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugendo rwo guha icyubahiro abazize Jenoside no kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ubumwe


