#Kwibuka32: Abayobozi n’abakozi ba Skol basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyamata

Amakuru ku Rwanda - 11/04/2026 12:38 PM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: Abayobozi n’abakozi ba Skol basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyamata

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, abakozi n’abayobozi b’uruganda rwa Skol basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ndetse basobanurirwa amateka mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva tariki ya 07 Mata 2026, Abanyarwanda batangiye iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri icyo gihe cyose, abantu basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri hirya no hino mu gihugu bagasobanurirwa amateka, abandi bagakurikirana ibiganiro bitambutswa by''umwihariko mu cyumweru cy’icyunamo.

Mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uruganda rwa Skol rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata basobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda, uko Jenoside yateguwe ndetse n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Umuyobozi wa Skol Brewery, Eric Gilson yavuze ko bazakomeza kwiga no gusobanurirwa amateka y’u Rwanda ariko nka Skol bakomeza kugira uruhare mu kwiyubaka nk’uko intego yo kwibuka igira iti “Kwibuka twiyubaka”.

Umuyobozi ushinzwe Imibanire n’Inshingano z’Ikigo, Emilienne Benurugo yavuze ko bahisemo urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu rwego rwo gukomeza gusobanukirwa no kwiga amateka y’uduce twinshi ashimangira ko bitari ugusura gusa ahubwo Skol izakomeza gukora ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Buri mwaka duhitamo gusura urwibutso rutandukanye n’urwo twasuye kugira ngo tumenye amateka yabereye muri buri gace. Skol nk’uruganda rukorera mu Rwanda kandi rukoresha abanyagihugu, dufite gahunda nyinshi mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka nk’Igihugu.”

Umukozi ukora ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu izina rya MINUBUMWE, bashimiye uruganda rwa Skol kubwo gusura uru rwibutso bagamije kwiga ndetse bakazana n’ubufasha bugamije kurushaho kubungabunga uru rwibutso.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyamata, ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, rukaba rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 45.

Uru rwibutso rwahoze ari Kiliziya, aho abantu bahungiragamo bibwira ko badashobora kwicirwa mu nzu y’Imana, ariko nyuma leta iza gutanga itegeko ry’uko nta hantu na hamwe hagomba gusigara hatagabwe ibitero.

Mu gihe cyashize ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavugaga ku cyatumye uru rwibutso rushyirwa mu murage w’Isi, yaragize ati: “Twagiye twerekana buri rwibutso n’umwihariko, Nyamata buriya ihagarariye abiciwe mu nsengero no muri Kiliziya zose.





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...