#Kwibuka32: Abanyarwanda batuye mu Buholandi n'inshuti z'u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru ku Rwanda - 07/04/2026 5:28 PM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: Abanyarwanda batuye mu Buholandi n'inshuti z'u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda n'isi yose muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda batuye mu bihugu bitandukanye ku Isi bari kwifatanya n'inshuti z'u Rwanda #Kwibuka32.

Abanyarwanda batuye mu Buholandi, inshuti z'u Rwanda ndetse n'abayobozi b'icyo Gihugu, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru Wungirije muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Buholandi, Hans Docter, yashimangiye ko Igihugu cye kifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe ndetse kinashimira imbaraga n’ubudaheranwa by’abarokotse.

Yagize ati: "Turanazirikana kandi ubuzima bw’abagerageje kurwanya Jenoside, bagahagurukira kurwanya akarengane n’amahano y'indengakamere yayiranze."

Muri icyo gikorwa kandi, habayeho umwanya wo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside mu rwego rwo guha icyubahiro ubuzima bw'abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda batuye mu Buholandi n'inshuti z'u Rwanda bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Src: KT


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...