Kwibuka31: Twese muze duhashye ingengabitekerezo ya Jenoside – Umuraperi Fireman

Imyidagaduro - 08/04/2025 12:10 PM
Share:
Kwibuka31: Twese muze duhashye ingengabitekerezo ya Jenoside – Umuraperi Fireman

Umuraperi Fireman ufite ibigwi bikomeye mu muziki nyarwanda, yashishikarije urubyiruko by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka, mu gihe hari abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu cyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igihe abanyarwanda bibuka ndetse bakunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ni n’igihe hagaragara cyane abayihakana ndetse n’abayipfobya.

Mu gihe muri iyi myaka imbuga nkoranyambaga zinyuzwaho ibitekerezo bitandukanye, Fireman yasabye abazikoresha kudaceceka mu gihe bumvise abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati: "Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, nifatanyije n'Abanyarwanda muri ibi bihe.

“Muri iki gihe hari abapfobya ndetse bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndasaba urubyiruko n’abantu bose muri rusange by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka. Twese muze duhashye ingengabitekerezo ya Jenoside. Twibuke Twiyubaka ".


Fireman yashishikarije urubyiruko kudaceceka mu gihe hari abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...