Ubutumwa bwa MTN bwashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025 buravuga ngo "MTN Rwanda yifatanyije n'Abanyarwanda bose muri ibi
bihe byo Kwibuka, tunashima intambwe imaze guterwa mu gushimangira ubumwe
n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda."
Bukomeza bugira buti: "Mu gihe tuzirikana
amateka, dushimangire imihigo yacu yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside
twimakaza kubana mu mahoro dushyize hamwe, duharanira ko jenoside itazongera
kubaho ukundi."
Ni ubutumwa busohotse nyuma y’uko Minisiteri y'Ubumwe
bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yibukije Isi yose ko
"Kuva ku wa 7 Mata 2025, u Rwanda n’isi yose, turibuka ku nshuro ya 31
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka
Twiyubaka ".
Turazirikana amateka yatumye Jenoside yakorewe
Abatutsi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe n'ubudaheranwa
by'abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya
Jenoside n'ibyo igaragariramo byose. "
Mu Cyumweru cyo #Kwibuka31 cyatangiye ku wa 07 Mata
2025 kugera ku wa 13 Mata 2025, hateganyijwemo ibikorwa byinshi byo kuzirikana
no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo
kiratangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na ho umuhango wo
Kwibuka ubera ku rwego rw’Igihugu.
Hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember "
izahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera
"Umugoroba w'Ikiriyo".
Ku rwego rw’Uturere, icyunamo kizatangirizwa ku
rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’Akarere.
Ku rwego rw’imidugudu, hazaba igikorwa cyo kwibuka
kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa
bw’umunsi.
Kuri uwo munsi wo gutangiza icyunamo, ibikorwa byose
n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka.
Ibikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu,
ibitaro n’amavuriro, bizakomeza guha serivisi ababigana kimwe no kujya gufata
indege no kuzana abagenzi zizanye.
Muri iki cyumweru cy’Icyunamo hateganyijwemo ibikorwa
bitandukanye mu gihugu.
Tariki 10 Mata 2025: Hateganijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Hateganyijwe n’ibihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.
Ku rwego rw'Umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku
tariki ya 7 Mata 2025, nta bindi biganiro biteganyijwe.
Tariki ya 11 Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali,
hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri
IPRC Kicukiro), n’umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rw’i Nyanza ya
Kicukiro.
Ibikorwa by'ubucuruzi, siporo z'abantu ku giti cyabo,
imyitozo y'amakipe, indi mirimo itunze abantu n'ibyara inyungu, bizakomeza
gukorwa mu Cyumweru cy'Icyunamo.
Mu Cyumweru cy’Icyunamo, ibendera ry’Igihugu
rizurururutswa rigezwe hagati.
Tariki 13 Mata 2025 ni bwo hazasozwa Icyumweru
cy'Icyunamo. Ku rwego rw'Igihugu, iki gikorwa kizabera ku Urwibutso rwa Rebero,
hazirikanwa abanyapolitike bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.
Mu Turere, bazakora ibikorwa byo kwibuka aho
biteganyijwe. Nta gikorwa cyihariye cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo
giteganyijwe ku rwego rw'Akarere.
MTN Rwanda yifatanyije n'Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 