Ni igikorwa cyabaye ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mata 2025, kibera ku Rwibutso rwa Nyanza
ya Kicukiro. Cyitabiriwe n'urubyirugo rusaga 8,600 ndetse n'abayobozi mu nzego
zitandukanye z'igihugu.
Mu ndirimbo yise 'The
Chosen Land' ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe
Abatutsi ndetse no kwishimira ibyagezweho mu myaka 31 ishize ihagaritswe,
umuraperi Kenny K-Shot ni we wafunguye ku mugaragaro uyu mugoroba nyuma
y'umunota umwe wo kwibuka, akurikirwa n'umukino w'umuvugo witwa 'A Choice of
Rwanda to be,' wateguwe n'abanyeshuri ba Gashora Girls Academy Poetry Lab.
Uyu mukino bakinnye, na
wo ugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wibutsa ko ayo mateka ari
ukuri guhamye, kudashidikanwaho, kandi ko kuyibuka no gutwara urumuri rwayo ari
amahitamo abereye buri Munyarwanda.
Muri uyu mukino
bagaragaje ko amahitamo Abanyarwanda bakora ariyo azabageza ku Rwanda bifuza.
Ni umukino kandi wibutsa urubyiruko gukomeza gusobanukirwa impamvu bagomba
kwibuka ndetse no gusigasira amateka y'igihugu cyababyaye.
Undi mukino wakinwe kuri
uyu mugoroba, ni uwitwa ‘Rhymes of Remembrance’ wateguwe n’umuhanzikazi Malaika
Uwamahoro, ugaragaza amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’intambwe
rumaze gutera mu rugendo rw’iterambere ndetse n’ubumwe n’ubudaheranwa byaranze
Abanyarwanda mu myaka 31 ishize.
Umubyeyi w'abana babiri,
Hodari Marie Rose yasangije abitabiriye 'Our Past' ubuhamya ku nzira
y'umusaraba yanyuranyemo n'abo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994, aho mu muryango w'abantu 14 habashije kurokoka batanu gusa ariko na
byo akaba avuga ko ari ishimwe rikomeye ashimira Imana.
Ni mu gihe Col. Desire
Migambi wari uhagarariye Ingabo z'Igihugu, RDF, yaganirije urubyiruko ku mateka
y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki kiganiro, Col.
Desire yavuze ko 'iyo tuvuze guhagarika Jenoside, urugamba rwo kubohora
igihugu, ariko hari icyabaye, hari icyabibanjirije, kugira ngo icyo gikorwa cyo
guhaguruka no kujya kubohora u Rwanda kibeho.'
Yasubije abari aho mu
mateka, avuga ko u Rwanda rwahanzwe n'abakurambere rwari igihugu cyiza cyane.
Ati: "Bararuharaniye, bararurwaniriye, bararunambiye, bakoresheje
ibishoboka byose kugira ngo bimane u Rwanda. Bafata umuheto, bararwagura.
Bakoresha imbaraga zose zirimo n'ubutwari bwose bushoboka. U Rwanda burya,
rwagukiye ku muheto."
Yakomeje avuga ko nta
wavuga amateka y’u Rwanda, ngo avuge umurage w’ u Rwanda, narangiza ngo
yibagirwe ingabo z’u Rwanda kuko bafitanye isano ikomeye.
Col. Desire yavuze ko
indangagaciro z’Abanyarwanda bo hambere zatangiye kugaragarira mu murage
witwaga uw’Abenimana. Ati: “Niho tubona indangagaciro remezo z’icyo gihe
zatumaga Umunyarwanda abana n’undi."
Muri izo ndangagaciro
hari harimo umutima, uburame, ubusugire bw’igihugu, inka n’amata ndetse n’indangagaciro
yo kwitangira u Rwanda ‘ukarupfira, ukaruvira.’
Yasobanuye uko u Rwanda
rwiyumvaga nk’urutaneshwa rwaje kwinjirirwa n’Abakoloni rukanyura mu bihe
bigoye. Ati: “Nuko bazana ya politiki yo kuvangura. Batangiza kugaragaza abantu
uko bateye, kubatandukanya, bazanye n’abahanga cyane baza kubyigaho kugira ngo
babitwereke neza."
Nyuma y’umwanduko w’Abakoloni
baje bakabiba amacakubiri mu banyarwanda, Col. Desire yagaragaje ko na Leta ya
mbere n’iya kabiri zaje zikagendera muri uwo mwuka mubi w’irondabwoko,
irondakarere n’ibindi byaje gutuma Abatutsi benshi bahunga kuko bahigwaga
cyane.
Ati: “Nubwo Abanyarwanda
bari barahunze ariko bahunganye u Rwanda. U Rwanda rwari rubarimo, na bo bari
mu Rwanda. Hose bagiye, wasangaga ururimi n’umuco babifite. Aho bagiye hose
bari bafite n’u Rwanda ntaho baruretse."
Yavuze ko hatangiye
urugamba rwifashishije intwaro kuko ubuyobozi bwari buriho butashatse ko ibintu
bikemuka mu nzira y’ubwumvikane, maze hatangizwa urugamba rwo kubohora u
Rwanda.
Ati: “Niho dutangije
urugamba, FPR-Inkotanyi, rwo kubohora igihugu kuko nta yandi mahitamo yari
ahari, dutangiza urugamba ku itariki ya 1 Ukwakira. Urugamba ruratangira,
Kagitumba, ariko nyuma yaho ngaho ku munsi ukurikira, uwari umuyobozi mukuru w’urwo
rugamba, Nyakwigendera Maj. Gen Fred Rwigema araraswa. Bitubera inkuru y’incamugongo
ikomeye cyane."
Yavuze ko icyo gihe
bahise bacika intege cyane, batakaza ibyiringiro, ariko ubuyobozi bwa
Habyarimana burishima bikomeye. Icyo gihe nibwo Perezida Paul Kagame wari mu
gisirikare cya Uganda akaba yarigaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye
ko bikomeye, ahitamo kureka amashuri ye, aca mu nzira z’inzitane, agera ku
rugamba, ‘afata urugamba mu maboko, aruha umurongo, aruha icyerekezo, aruha
inzira.’
Perezida Kagame akimara
kuhagera, ngo urugamba rwafashe isura nshya kubera ubuyobozi, icyerekezo n’ubunararibonye
bye. Ngo icyo gihe urubyiruko nirwo rwafashe iya mbere mu kujya ku rugamba rwo
kubohora igihugu.
Col. Desire yaboneyeho
kubwira urubyiruko ati: “Muri indirirarugamba. Mugomba kuririra guhora mujya ku
rugamba."
Ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igaragara hamwe na hamwe, ni ukuyirandurira mu mizi yayo. Uragenda ubibona hirya no hino. Rubyiruko, ntimuzabyemere. Murasanire rero ku bintu byose. Murasanire ku mbuga nkoranyambaga kuko niho byinshi bibera, namwe muharasanire.
Erega iyo mvuze ngo muhaguruke murwane, si urugamba gusa rwo
gufata imbunda, kuko si buri muntu wese uzayifata, ariko buri muntu ku ruhembe
rwe afite icyo azakora kugira ngo atange umusanzu we kandi yumve ko ari
gukorera urwamubyaye."
Minisitiri w’Urubyiruko
n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakomeje
abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Jenoside itazongera
kubaho ukundi bigizwemo uruhare n’imbaraga z’urubyiruko.
Yagize ati: “Nta magambo
twabona yasobanura intimba n’agahinda abahekuye u Rwanda bateye Abanyarwanda.
By’umwihariko aha i Nyanza tuhazi nk’ikimenyetso ntakuka cy’ugutsindwa, aho
Ababiligi basize Abatutsi hano, bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro,
Abatutsi barenga 10,000 bakicwa, amahanga abatereranye, arebera, ingabo zabo
zigendeye."
Yashimiye umuryango Our
Past Initiative, abashimira ko mu myaka 14 bagerageje guhozaho bagakora
ibikorwa byiza byiga amateka, asaba urundi rubyiruko kubigiraho.
Ati: “Tuzakomeze
guhagarara kigabo, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, turwanya n’abashaka
gupfobya amateka yacu."
Yatanze urugero kuri
Malaika wakinnye umukino ugaragaza amateka y’u Rwanda, asaba abandi bahanzi gutera
ikirenge mu cye bagakomeza kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda.
Uyu muhango, wabimburiye
iyindi nkawo izabera muri Quatar ku ya 13 Mata 2025, mu Butaliyani ku ya 3 Mata
n’iya 1 Gicurasi, ndetse uyu muryango wa Our Past ukaba uzifatanya n’Abanyarwanda
batuye mu Buholandi mu gikorwa cyo kwibuka kizaba tariki 11 Gicurasi. Ni mu
gihe kandi no mu Bufaransa hateganyijweyo igikorwa cyo kwibuka cya Our Past,
aho bazaba bari kumwe na Malaika Uwamahoro.
Kuva mu 2012, urubyiruko
ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ruhurizwa hamwe mu gikorwa kigamije
kurwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n’Umuryango
“Our Past Initiative " watangijwe na Intwari Christian.
Iki gikorwa cyitwa “Our
Past Event’’ kinyuzwamo ubutumwa butandukanye bunyuze mu buhanzi, imivugo,
ikinamico n’indirimbo, ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya
Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.
Imizi y'uyu muryango
yashibutse mu itsinda ryo kubyina ryitwaga Sixty Entertainment; urubyiruko
rukomoka mu miryango itandukanye kandi ifite amateka afite aho ahuriye na
jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo muri icyo gihe wasangaga badafata
umwanya wo kuganira kuri ayo mateka.
Uyu muryango ukora
ibikorwa bitandukanye ariko byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi, no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Uretse ibijyanye no
gufasha, uyu muryango unategura Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,
biba tariki 9 Mata buri mwaka, bigahuriza hamwe abiganjemo urubyiruko.
Urubyiruko rurenga 8,600 rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Our Past Initiative

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yashimiye umuryango Our Past, asaba urundi rubyiruko gutera ikirenge mu cyabo
Yagaragaje ko abavuga ibibi, abatuka u Rwanda n'abazana ingengabitekerezo ya Jenoside bimukiye ku mbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko guhaguruka bakabaranya
Col. Desire Migambi yasangije urubyiruko amateka yo guhagarika Jenoside n'urugamba rwo kubohora u Rwanda
Kenny K-Shot yaririmbye indirimbo ikubiyemo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo n'aho rugeze rwiyubaka
Abana b'abanyeshuri biga kuri Gashora Girls Academy bakinnye umukino ukomeye ku mateka y'u Rwanda
Malaika Uwamahoro n'itsinda rye bakinnye umukino ukomeye wanashimwe na Minisitiri Utumatwishima
Ni umukino wihariye azajya gukina no mu Bufaransa mu gikorwa cyo kwibuka, Our Past Initiative ihafite

Hacanwe n'urumuri rw'icyizere

