Ni
igikorwa bakoze kuwa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, cyari kigamije
kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside, kwigira ku mateka yagejeje u Rwanda mu
icuraburindi ndetse no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge mu
rubyiruko.
Aline
Sangwa uyobora Itorero Intayoberana, yabwiye InyaRwanda, ko bahisemo gusura uru
rwibutso kuko ari isoko y’amateka y’ukuri, aho urubyiruko rwigira ku byabaye,
rukarushaho kumenya uruhare rwarwo mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yavuze
ati: “Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rubumbatiye amateka yose ya Jenoside yakorewe
Abatutsi. Iyo ni yo mpamvu nyamukuru twahisemo kurusura. Tuba tugiye gusura,
kwibuka, ndetse tukaboneraho kwiga, kuko dufite urubyiruko rwinshi rukeneye
kwiga byimbitse kuri ayo mateka.”
Yakomeje
avuga ko nyuma yo kwerekwa ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, biyemeje
gusigasira ubumwe, kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Itorero
Intayoberana rigizwe n’urubyiruko rurenga 80 ruri mu byiciro bitandukanye
by’imibereho: abarangije amashuri yisumbuye n’amakuru, abanyeshuri ba kaminuza,
abakozi n’abandi bafite intego yo gukorera hamwe binyuze mu ndirimbo, imivugo,
imbyino n’ibiganiro bigamije kwigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda, ubumwe,
amahoro n’ubwiyunge.
Ryashinzwe
rifite intego yo kuba umuyoboro w’ubutumwa bwubaka binyuze mu buhanzi,
ryitabira ibikorwa bitandukanye by’imurikabikorwa, ibiganiro mpaka, amarushanwa
n’ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko zijyanye n’iterambere ry’umuryango
nyarwanda.
Abagize
iri torero batangaje ko uru rugendo rwabo rwo kwiga amateka rwabafashije
gutekereza ku buryo buri wese yagira uruhare mu kubaka ejo hazaza hadashingiye
ku mateka mabi, ahubwo hazira ivangura, urwango n’amacakubiri.
Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni
mu gihe cy’iminsi 100.
Kwibuka
ku nshuro ya 31 byatangijwe ku mugaragaro ku itariki 7 Mata 2025, bizasozwa
ku ya 3 Nyakanga. Insanganyamatsiko yo #Kwibuka31 ni “Twibuke, Twiyubaka.”
Intayoberana
basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zihashyinguwe

Abagize
iri torero basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
ruri ku Gisozi banasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi
w’Itorero Intayobera, Sangwa Aline yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali, ari umwanya wo kwiga amateka no gusaba urubyiruko guharanira ko
atazasubira ukundi

Hashyizwe
indabo ku mva ishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abagize Itorero Intayoberana batanze inkunga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi


