Iyi ndirimbo
yayishyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, mu gihe u
Rwanda n’Isi bitegura Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994,
yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Ubwo
yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Nsengimana Justin yavuze ko yayikoze mu rwego
kubika amateka no kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Mukomere!
Nifuje kubagezaho indirimbo yitwa ‘Ndagiye’ muri iki gihe twibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo ikomeze kutwibutsa abacu twabuze no
kudusana imitima kugira ngo dukomeza kubaho kandi dukomeze Kwibuka twibuka."
Yavuze ko
yakoze iyi ndirimbo nyuma yo kumva ubuhamya bw’umusore w’inshuti ye umaranye
agahinda imyaka 30 kashibutse ku mubyeyi we wishwe muri Jenoside.
Ati “Impamvu
nakoze indirimbo ‘Ndagiye’ ni ubuhamya bw'umusore w'inshuti yanjye, umaranye agahinda
imyaka 30, kubera amagambo umubyeyi we umubyara (Papa we),
“Ubwo
Interahamwe zamusangaga mu rugo zikamutwara ngo ni icyitso cy’inyenzi (Inkotanyi),
ubwo bari bamujyanye bamukubita, abana bararize bagenda bamukurikiye."
“Umubyeyi we
yaratabaje, asezera anasaba imbabazi ngo bamwice wenyine ariko abana 3 yari
afite babareke nti babice. Babiri muri batatu baje kurokoka."
Nsengiyumva
yavuze ko nyuma yo kumva ubwo buhamya bubabaje yumvise yabukoramo indirimbo
kugirango ‘abakiri bato bumve ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.
Mu gitero
cya kabiri cy’iyi ndirimbo, uyu muhanzi akomoza ku magambo yavuzwe na Madamu
Jeannette Kagame mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aho yagize ati “Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si
imyaka 29 tumaze. Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye.
Ubwo
yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi,
Perezida Kagame yagaragaje impamvu yo kwibuka.
Yavuze ko “nta
muntu n’umwe hano, n’ahandi ku isi wahisemo kuba uko ari, nta wahisemo uko
ubwoko bwe, umuryango arimo "hari ibintu byinshi duhitamo, wahitamo idini, ariko
ntabwo wahitamo kuba umuntu wo kugirirwa nabi. Mu by’ukuri na bo babagiriye
nabi ntibahisemo kuba muri iryo tsinda, cyangwa ibisa n’ibyo."
“Biragaragara
ko ibikomere bikiri birebire, ariko Abanyarwanda mwese ndabashimira ko mwanze
kuba abarangwa n’aya mateka ababaje, abantu bahisemo guhindura paji nshya,
bajya imbere, bava mu kurira, …abantu bahisemo kureka byose, ndetse abantu
biteguye, bafite ubushake bwo gukora ibikomeye, kimwe muri ibyo ni ukubabarira,
ariko byiza ntidushobora kwibagirwa."
Nsengimana
Justin yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Yajyanye agahinda’ yashyize no
mu rurimi rw’Icyongereza, ‘Nabibagirwa nte?’ yakoranye n’umuhanzi wo mu Karere
ka Rubavu, Roho Jean Batiste ndetse n’indirimbo yise ‘Ndagiye’.

Nsengimana Justin yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndagiye’ mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Nsengimana
yavuze ko ubuhamya bw’umusore warokotse Jenoside aribwo bwatumye agira
igitekerezo cyo guhanga iyi ndirimbo yo Kwibuka
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDAGIYE’ YA NSENGIMANA JUSTIN