Uyu mugore ukora itangazamakuru yibanda ku mibereho myiza y'abantu, yavuze ko uretse kuba ari umunyamakuru ari n'umunyarwanda wavukiye mu buhungiro, akaba afite inshuti n'imiryango yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abandi bafite ibikomere byatewe nayo.
Yongeye kugaruka ku mwuga we, avuga ko rimwe na rimwe abanyamakuru n'abanyapolitiki basabwa gukomera kugira ngo babashe kuba umuyoboro wo gutambutsa ibiri kuba, bigatuma abababona batabona intege nke zabo nk'abantu.
Scovia yabigarutseho, afatwa n'ikiniga ubwo yari yibutse inkuru yamubabaje igaruka ku bagore bafashwe ku ngufu mu ruhame muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bakanicwa nyuma abarokotse bagasigarana izindi ngaruka.
Ati: "Ubwo twibukaga ku nshuro ya 28 nagiye mu karere ka Kamonyi aho uwitwa Akayezu wari burugumesitiri yagize uruhare rukomeye mu ifatwa ku ngufu ry'abagore, njya kuganira na bamwe mu bagore bafashwe ku ngufu".
Umunyamakuru Scovia ati: "Bibiliya ivuga neza ko gusambana ari icyaha kibera mu mubiri". Aho bahurizwaga mu kibuga hari igiti cy'umuvumu kinini harundwaga impunzi z'abatutsi zirimo abagore bafite abana, abagabo ndetse interahamwe zikabagotera aho, abagore bagasambanyirizwa mu ruhame, abagabo babasimburana mu maso y'ababo".
Mutesi Scovia ati: "Yari inkuru yambabaje ndayitekereza ndayumva, nanirwa kuyakira n'uyu munsi iyo nyibutse ndababara".
Scovia wasutse amarira yibutse iyi nkuru, yatangaje ko igiye yafataga izi nkuru atigeze arira bidatewe nuko atababaye, ahubwo bitewe nuko yasabwaga gukomera mu maso y'abamuganirizaga bamubwira ishyano ryabakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: "Ntabwo nigeze ndira! Impamvu ngirango ntarize numva iyo nkuru, nasabwaga kuba umunyambaraga kuruta uwo mbaza".
Ibi byatumye uyu munyamakuru asobanura impamvu arize asubiramo iyi nkuru, abihuza n'amarangamutima y'abanyamakuru ahishirwa kugira ngo buzuze inshingano. Ati: "Impamvu ku maso yanjye hatembye amarira, ni uko ngiye muri 'zone' yo kuba umunyantege nke, ntabwo ari ibisanzwe kuba umunyantege nke kuri njye".
Mutesi Scovia yagarutse ku nama yahawe na Meya w'umujyi amubwira ati: "Scovia ni byiza ko ukora izo nkuru, ni byiza ko Isi isobanukirwa n'amateka yaranze u Rwanda, ariko ukwiriye kuzashaka umuntu ubwira uko wiyumvaga kugira ngo bigufashe gukomeza kubaho".
Mutesi akomeza ati: "Ntabwo abantu bazi ko umunyamakuru ashobora kuba umunyantege nke. Iyo ndi gukora inkuru zo kwibuka n'izindi mba niremyemo kuba umunyambaraga kurusha abo nganiriza kugirango akazi ntikangirike".
Ibi byatangajwe hagendewe ku mbamutima z'ababarizwa mu itangazamakuru bashobora kuba nabo bafite ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa bashobora kuba barabuze ababo, cyangwa barabaye impunzi kubera amateka, cyangwa se bagahura n'inkuru zibabaza imitima yabo igihe bakora ariko bagaharanira kuzuza inshingano zabo kandi bakomeye barwana no gukomeza n'abandi.
Source: Intego Tv
