Umuhanzi Gentil Misigaro utuye mu gihugu cya Canada, yavuze ko abahanzi bafite
uruhare runini mu gusana imitima binyuze
mu bihangano by’amahoro, ubumwe, urukundo ndetse no kumenyesha abantu
inkuru nziza iva kuri Yesu.
Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Biratungana", mu guhumuriza abanyarwanda mu #Kwibuka29, yagize ati “Abahanzi
rero dufite uruhare runini mu gusana imitima tubinyujije mu bihangano by’amahoro, ubumwe, urukundo no kumenyesha abantu inkuru niza y’ihumure iva kuri Yesu
Kristo ".
Yakomeje yibutsa buri mukristo wese aho ari, kuzajya afata umwanya agasengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, yahitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi 100 gusa.
Yasabye gusengera no guhumuriza imfubyi n'abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize ihungabana, abafashwe ku ngufu, abafite ibikomere byo ku mubiri no ku mutima, "kuko isengesho ari yo ntwaro ikomeye
cyane ".

Ubutumwa bwa Gentil Misigaro mu #Kwibuka29
