Kuwa 12 Mata 2023 ni bwo abakozi n'abayobozi bakorera kompanyi ya
Fortebet basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, basobanurirwa amateka
yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma bunamiye banashyira indabo aharuhukiye inzirakarengane
za Jenoside yakorewe Abatutsi, banafata umwanya wo kungurana ibitekerezo ku cyo
bungutse n'icyo bagiye gukora.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Mugabo Steven ushinzwe
Iyamamazabikorwa muri Fortebet wari unahagarariye iyi kompanyi y’imikino y’amahirwe
ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yasobanuye byinshi.
Yatangiye asobanura Kwibuka n'akamaro kabyo, ati:"Kwibuka, tubifate nk’ikintu gikomeye cyane kubera ni amateka yac,u ni amateka atari meza y’igihugu
cyacu nkatwe nk’urubyiruko tuba duhanira ko bitazongera, kandi kwibuka bikaba
ari ikintu cy’ingenzi kigomba guhoraho kugira ngo abanyarwanda tutazibagirwa."
Yageneye ijambo ry’ihumure abarokotse Jenoside, ati:"Ubutumwa
twagenera abanyarwanda by’umwihariko abarokotse twababwira 'mukomere, muhumure
igihugu kirabakunda', kandi ni ugukomeza guharanira guhesha ishema
inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
Agaruka ku cyo bungukiye mu gusura uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ati: "Twungutse
byinshi, twasobanuye byisumbuyeho amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, byadufashishije
cyane mu buryo bwo kumenya aho tuva n'aho tujya."
Yijeje abanyarwanda ko binyuze mu ikoranabuhanga bakoresha
umunsi ku wundi, bazaba intumbwa nziza mu kugaragaza amateka nyayo yaranze Jenoside
yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ati:"Nk'abakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga rinifashishwa na benshi bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, twiteguye kwerekana ukuri nyako no gutanga ubutumwa bwiza bwubaka abanyarwanda."
Basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenosid rwa Kigali ari na ko basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mugabo Steven ni we wari uhagarariye Fortebet akaba asanzwe ashinzwe iyamamazabikorwa n'umuvugizi w'iyi kompanyi
Bafashe umunota wo kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Steven yatangaje ko Fortebet izakora igishoboka cyose igahangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana amateka nyayo
Bafashe umwanya wo kuganira banumva ubuhamya bw'umwe mu bakozi ba Fortebet, Kayitesi Amina, wagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO
AMAFOTO: NATHANAEL NDAYISHIMIYE-INYARWANDA.COM