#Kwibuka28: Franco Kabano yashishikarije abanyarwanda kuba hafi imiryango yashegeshwe na Jenoside

Imyidagaduro - 12/04/2022 5:23 PM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka28: Franco Kabano yashishikarije abanyarwanda kuba hafi imiryango yashegeshwe na Jenoside

Franco Kabano umuyobozi wa 'WeBest Model Management' inzu y'imideli ifite izina rikomeye mu Rwanda, yasabye abanyarwanda gufatanyiriza hamwe kurwanya ingengabitekerezo zihembera Jenoside, ndetse no kuba hafi imiryango yashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ibi ni bimwe mu butumwa bwa Franco Kabano wasabye abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda guhumuriza abahungabanye, muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Franco yagize ati ''Muri ibi bihe bigoye twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda dufatanyirize hamwe kurwanya ingengabitekerezo zihembera amacakubiri, dutahiriza umugozi umwe, twimakaza gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda', tuba hafi y'imiryango yashegeshwe n'amahano yagwiriye igihugu cyacu. Abahungabanye tubahumurize. Dukomeze kwibuka tuniyubaka.''

Franco Kabano watangije ndetse akaba anayobora WeBest Model Management, ni we washinze ihuriro ry'abanyamideri mu Rwanda (Rwanda Fashion Models Union) aho yanabaye Umuyobozi waryo.


Ubutumwa bwa Franco Kabano


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...