#Kwibuka28: Kureba filime ‘The 600’ ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND byagizwe ubuntu

Cinema - 09/04/2022 1:16 PM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka28: Kureba filime ‘The 600’ ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND byagizwe ubuntu

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kureba filime mbarankuru ya “The 600, The Soldier's Story ", ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND, ni ubuntu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mata 2022, ni bwo kuri konti ya Twitter ya ‘The 600’ hanyujijweho ubutumwa buvuga ko ‘Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, filime ya ‘The 600’ ubu wayireba ku isi yose ku buntu cyane cyane muri Afurika n'i Burayi’.

Mu Ukuboza 2019 iyi filime yegukanye igihembo gikomeye mu iserukiramuco rya ‘Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF] ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yanatsindiye igihembo cya filime mbarankuru mu iserukiramuco ‘Winter Film Festival’ ryabereye mu nyubako ya Cinema Village muri New York mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Filime ya ‘The 600: Soldiers' story’ ifite iminota 115’ ivuga ku ruhare rwa Batayo ya 3 y'ingabo za RPA mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikarokora Abatutsi benshi muri Mata 1994.

Yakinnyemo abari mu ngabo icyo gihe, abari bayoboye urugamba icyo gihe, abarokotse batanze ubuhamya bukomeye n’abandi.

Ku wa 06 Ukuboza 2019 iyi filime ya ‘The 600: Soldiers’ Story’ yerekanwe mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, cyabereye mu nyubako ya Arent Fox mu Mujyi wa Washington D.C.

Iyi filime yerekanwe kandi bwa mbere mu Rwanda muri Kigali Century Cinema, kuwa 04 Nyakanga 2019.  Ni mu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Iyi filime yatunganyijwe n’Umunya-Amerika Richard Hall afatanyije na Annette Uwizeye.

Richard avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu, yiyemeza kwerekana ukuri ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingoro y'amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y'u Rwanda Paul Kagame tariki 13 Ukuboza 2017.

Ubu ushobora kureba filime ya ‘The 600’ ku buntu


Filime mbarankuru ya “The 600, The Soldier's Story ", ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND

KANDA HANO UBASHE KUREBA IYI FILIME YA ‘THE 600’ IVUGA KU NGABO ZARI IZA RPA ZAHAGARITSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...