Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda buri tariki 7 Mata, ni gahunda y’Icyunamo hibukwa inzirakarengane z’Abatutsi
bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kiba ari igihe cyo gutanga ihumure, guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kwigisha abanyarwanda amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya
Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko bakubaka u Rwanda rubereye abanyarwanda, rutarangwa n'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri
y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard ashishikariza Abanyarwanda gukoresha imbaraga
zabo ibintu byubaka agakangurira Urubyiruko kwimakaza ubumwe.
Bamporiki Edouard yerekeje kuri Twitter agira ijambo abwira Abanyarwanda, yagize ati: “Tariki 7 Mata, Twibuke tuzirikana imbaraga twatakaje, duharanire kurwanya ikibi, ivangura, itonesha, ironda, ipfobya, aho byava hose. Dukoreshe imbaraga zacu ibyubaka. Aho abandi bagenda bisanzwe twe twiruke, ubumwe bw'abato buhinyuze ababibye urwango. Kwibuka si Umuhango, ni Igihango.