#Kwibuka26: Corneille Nyungura yasabye imbabazi nyuma yo gukoresha imvugo ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyidagaduro - 08/04/2020 10:07 AM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka26: Corneille Nyungura yasabye imbabazi nyuma yo gukoresha imvugo ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada Corneille Nyungura yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma y’uko akoresheje amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa Kabiri Corneille Nyungura yanditse kuri konti ye ya Twitter ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe, gusa akoresha ijambo #RwandanGenocide rikoreshwa cyane n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarenga ibihumbi 290 bamukurikira kuri Twitter yatangiye gukoresha mu 2009 bamukosoye bamubwira ko nta Jenoside yakorewe Abanyarwanda yabayeho ahubwo habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Nyuma y’umwanya muto Corneille Nyungura yongeye kwandika asaba imbabazi buri wese byakomerekeje ku bwo gukoresha imvugo ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho yagize ati “Ni Jenoside yakorewe Abatutsi rwose. Kandi muri mu kuri. Aha birasaba kunoza neza imvugo. Nsabye imbabazi ".

Yakomeje ati “Ku bababajwe na #Hashtag ya mbere nakoresheje mwakoze kunkosora mu bwubahane. Ku bantu batumva impamvu nsabye imbabazi, mu mbabarire ariko mbihagazeho. Ntidushobora gukira ibikomere by’ikintu mu gihe tutakita uko kiri ".

Uyu muhanzi yavuze ko mu 1994 yiboneye Jenoside kandi ko nta muntu wahigwaga witwa Umunyarwanda. Abahigwaga ni Abatutsi gusa ari nayo mpamvu yitwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Corneille Nyungura, yavukiye mu gihugu cy’u Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa n’ababyeyi b’Abanyarwanda bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera impamvu z’amasomo, hanyuma baza kugaruka kuba mu Rwanda bari kumwe na Corneille ubwo yari afite imyaka 6 y’amavuko. 

Mu 1993 ni bwo yatangiye kugaragaza impano ye idasanzwe mu muziki, atangira kwandika indirimbo ndetse no kuririmba, ibyo ndetse byanamuhesheje gutwara igihembo cya Decouverte muri uwo mwaka.

Se wa Corneille ari we Emile Nyungura, icyo gihe yari umuyobozi w’ishyaka rya PSD ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.

Emile Nyungura yari n’umuhanga mu by’ubwubatsi nyuma yo kwigana n’umugore we mu Budage, ndetse nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakoraga mu kigo cyahoze cyitwa Electrogaz.

Corneille Nyungura yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma yo gukoresha imvugo ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyungura avuga ko Jenoside yabaye ari mu Rwanda kandi ko ubwicanyi butari bugambiriye kurimbura Abanyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...