Kwibuka22:Senderi yifatanyije n'ab'i Kirehe mu gushyingura imibiri 73.000 y'abatutsi bazize Jenoside

Imyidagaduro - 03/07/2016 2:11 PM
Share:
Kwibuka22:Senderi yifatanyije n'ab'i Kirehe mu gushyingura imibiri 73.000 y'abatutsi bazize Jenoside

Umuhanzi Senderi nyuma yo kwifatanya n'abaturage b'i Kirehe mu gushyingura imibiri irenga 73.000 y'abatutsi bazize Jenoside, arashimira bikomeye abantu bose bamubaye hafi yaba abamusengeye n’abakamukomeje mu bundi buryo ubwo yibukaga ku nshuro ya 22 abe bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2016 kuva isaa cyenda z’amanywa, Senderi na bagenzi be barokokoye i Nyarubuye baba muri Kigali n’ahandi, bagiye ku ivuko mu karere ka Kirehe kwifatanya n’abaturage baho mu ijoro ryo kwibuka ryatangiye saa cyenda z’amanywa kugeza bucyeye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016 nibwo muri Kirehe bashyinguye imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 73 bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Muri icyo gikorwa hari bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta zinyuranye.

Ku ruhande rw’umuhanzi Senderi hari bamwe mu bahanzi bari bamuherekeje mu kwibuka abe bazize Jenoside yakorewe abatutsi barimo ababyeyi be, barumuna be n'abandi bo mu muryango.Yashimiye cyane cyane abamuherekeje kubw’umutima w’urukundo no kwitanga bamugaragarije. Mu bo yashimiye kandi harimo n’abamusengeye n’abandi bose bagize icyo bakora kubwe bakamufata mu mugongo mu bihe arimo byo kwibuka abe.

Senderi International Hit

Senderi International Hit

Senderi

Senderi yashimiye abantu bose bamufashe mu mugongo

Senderi na bagenzi be basaga 80 barokokoye i Nyarubuye bagiye i Kirehe kwibuka, nyuma y’iminsi micye bashyize hanze indirimbo bahuriyemo bose ‘Turiho’ ivuga urupfu rw’agashyinyaguro abatutsi bo muri Kirehe bishwe.

Mu mafoto reba uko byari bimeze i Kirehe mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi

Senderi International HitSenderiSenderiSenderiSenderiSenderiSenderi

Kwibuka22Senderi International HitSenderi International HitSenderi International HitKwibuka22

REBA HANO TURIHO Y'ABAROKOKEYE I NYARUBUYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...