Kwibuka si intege nke, ni ubutwari: Ev. Eliane Niyonagira yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru ku Rwanda - 19/04/2026 8:49 AM
Share:
Kwibuka si intege nke, ni ubutwari: Ev. Eliane Niyonagira yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Eliane Niyonagira, utuye mu Bubiligi, yifatanyije n’Abanyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni, atanga ubutumwa bwo guhumuriza abarokotse no kubatera imbaraga mu rugendo rwo gukira ibikomere.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Ev. Eliane Niyonagira ko kwibuka ari igikorwa gikomeye cyo kuzirikana amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Ati: “Uyu munsi turibuka. Turibuka ubuzima bw’abacu bazize uko bavutse, turibuka amajwi yacecetse, n’inkovu zasigaye mu mitima y’abarokotse.”

Yasobanuye ko Kwibuka atari ugusubira mu mubabaro gusa, ahubwo ari urugendo ruganisha ku gukira no kwiyubaka bundi bushya. Yagize ati: “Kwibuka ni uguhitamo urumuri aho umwijima wigeze kuganza.”

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 34:18 rigira riti: “Uwiteka ari hafi y’abafite imitima imenetse, kandi akiza abafite umutima ushenjaguwe,” agaragaza ko Imana ihora iri hafi y’abafite ibikomere, kandi ko ishobora kubakomeza no kubagarurira ibyiringiro.

Ev. Eliane Niyonagira yagaragaje ko gukira bidashatse kuvuga kwibagirwa amateka, ahubwo ari ukwiga kubana nayo mu buryo bwubaka ubuzima bushya. Ati: "Gukira ntibivuze kwibagirwa, ahubwo ni ukwiga kubana n’amateka utaretse ko akugenera uko ubaho. Ni uguhindura ububabare bukavamo imbaraga, no kongera kubaka icyizere cy’ubuzima.”

Yakomeje ashimangira ko kwibuka bifite intego yo kubaka igihugu cyunze ubumwe, kirangwa n’urukundo n’amahoro, aho ukuri kurindwa. Ati: “Turibuka kugira ngo twubake u Rwanda ruzira amacakubiri. Turibuka kugira ngo turinde ukuri. Turibuka kugira ngo ‘Ntibizongere kubaho ukundi.’”

Uyu muvugabutumwa utuye i Burayi mu gihugu cy'u Bubiligi, yongeyeho ko kwibuka atari intege nke, ahubwo ari ubutwari, ndetse ko gukira ari intambwe ikomeye iganisha ku buzima bushya. Ati: "Kwibuka si intege nke — ni ubutwari. Gukira si ukwibagirwa — ni intambwe yo kubaho bundi bushya."

Mu gusoza ubutumwa bwe, Ev. Eliane yagaragaje ko yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko urukundo, ubumuntu n’amahoro ari byo bizubaka ejo hazaza heza h'u Rwanda. Yongeyeho ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda, ati: “Humura Rwanda, ntibizongera ukundi.”

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...