Kwibuka 30: Korali New Singers Voice of Praise yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Iyobokamana - 12/04/2024 8:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Kwibuka 30: Korali New Singers Voice of Praise yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abaririmbyi ba New Singers Voice of Praise Choir babarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Bilengual Chuch rya Remera, bakomeje abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu butumwa banyujije mu ndirimbo.

New Singers Voice of Praise Choir bahumurije Abanyarwanda binyuze mu ndirimbo nshya bise “Hanagura Amarira " igizwe n’ubutumwa bw’ihumure bukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavuze ko Imana iri hafi yabo kandi ko ibitayeho mu byo banyuramo byose.

Aba baririmbyi biganjemo urubyiruko, bagize bati: “Imibabaro tugirira muri iyi si vuba igiye gushira. Turizwa no kubura abo dukunda ariko vuba tuzababona. Tuzabana nabo dushire agahinda, twibagirwe imibabaro yo mu Isi, nshuti ihanagure amarira. Hanagura amarira imibabaro igushireho, abo wabuze uzababona vuba, wiheranwa n’agahinda turisha umutima wawe, iyakuremye ikwitayeho ".

Bakomeza bibutsa abantu ko badakwiye kwirengagiza ko Isi igizwe n’imibabaro gusa. Bati:  “Erega tujye twibuka ko iy’Isi nta byishimo byayo biramba, gusa icyiza ni uko atari ho iwacu, imuhira iwacu hahora amahoro. Mwiyeze tuzahurire ibudapfa."

Mu kiganiro na InyaRwanda, Denise umwe mu baririmbyi b’iyi korari yatangaje ko iyi ndirimbo yabo bayikoze bagamije gukomeza abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, babibutsa ko Imana iri hafi yabo.


New Singers Voice of Hope Of Praise Choir bati" Hanagura Amarira Imana ikwitayeho"

KANDA HANO UHUMURIZWE N’INDIRIMBO YA NEW SINGES BISE “ HANAGURA AMARIRA "



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...