Kwibuka 30: Abarimo Alyn Sano na Nel Ngabo bakomeje imitima y'abanyarwanda

Imyidagaduro - 07/04/2024 1:25 PM
Share:
Kwibuka 30: Abarimo Alyn Sano na Nel Ngabo bakomeje imitima y'abanyarwanda

Mu buryo bwihariye bujyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi banyuranye biganjemo abo mu gisekuru gishya batambukije ubutumwa bw’inkomezi no kwiyubaka.

Mu muhango wabereye muri BK Arena wayobowe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda na Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterembere ry’Ubuhanzi.

Abahanzi batandukanye bahawe umwanya ariko  hakabanza gusobanurwa impamvu y’igihangano runaka kigiye gutambutswa.

Indirimbo yabanje hasobanuwe ko iyi ndirimbo yaririmbwe n’igisekuru gishya nk’ikimenyetso cy’uruhererekane rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kenny Mirasano na Christiane Boukuru nibo bafatanije kuririmba  indirimbo Ibuka ubusanzwe yaririmbwe na Susan Nyiranyamibwa hamwe n’indirimbo Never Again ya Massamba Intore.

Umukino wa Ruzibiza Wesley afatanije n’urubyiruko rwavuye mu matorero atandukanye wari ukubiyemo ibihe byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragazwa uburyo imvugo zibiba urwango zakwirakwijwe witsa kandi ku bihe byo kwiyubaka nyuma y’imyaka 30.

Abahanzi Nel Ngabo na Alyn Sano nabo bagejeje ubutumwa ku bitabiye mu ndirimbo ‘Mbatuye Imitima Tugutuye’ aba bahanzi bacurangirwaga n’abacuranzi bafite ibikoresho bitandukanye by’umuziki bakomeje imitima bibutsa ko intego ari ‘Ukwibuka no Kwiyubaka’.

Mu gusoza Mani Martin, Ruti Joel, Alyn Sano, Boukuru Christiane, Nel Ngabo na Kenny Mirasano bafatanije mu ndirimbo 'Murumve Twana Twanjye' ya Cyprien Rugamba wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bitabiriye umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi Abakuru b'ibihugu naza Guverinoma baturutse hirya no hino mu kwifatanye n'u Rwanda n'Isi muri rusangeAbahanzi batanze ubutumwa bw'inkomezi muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...