Mu muhango wabereye muri BK Arena wayobowe n’Umuvugizi
wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda na Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa
Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterembere ry’Ubuhanzi.
Abahanzi batandukanye bahawe umwanya ariko hakabanza gusobanurwa impamvu y’igihangano runaka kigiye
gutambutswa.
Indirimbo yabanje hasobanuwe ko iyi ndirimbo yaririmbwe n’igisekuru
gishya nk’ikimenyetso cy’uruhererekane rwo gukomeza kubungabunga amateka ya
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kenny Mirasano na Christiane Boukuru nibo bafatanije
kuririmba indirimbo Ibuka ubusanzwe yaririmbwe
na Susan Nyiranyamibwa hamwe n’indirimbo Never Again ya Massamba Intore.
Umukino wa Ruzibiza Wesley afatanije n’urubyiruko rwavuye
mu matorero atandukanye wari ukubiyemo ibihe byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragazwa uburyo imvugo zibiba urwango zakwirakwijwe witsa kandi ku bihe byo
kwiyubaka nyuma y’imyaka 30.
Abahanzi Nel Ngabo na Alyn Sano nabo bagejeje ubutumwa ku bitabiye mu ndirimbo ‘Mbatuye Imitima Tugutuye’ aba bahanzi bacurangirwaga n’abacuranzi bafite ibikoresho bitandukanye by’umuziki bakomeje imitima bibutsa ko intego ari ‘Ukwibuka no Kwiyubaka’.
Mu gusoza Mani Martin, Ruti Joel, Alyn Sano, Boukuru Christiane, Nel Ngabo na Kenny Mirasano bafatanije mu ndirimbo 'Murumve Twana Twanjye' ya Cyprien Rugamba wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

