Bati “ Dufite ibihamya birenze kimwe bitwemeza ko
Imana ikunda u Rwanda. Mu 1994 Igihugu cyose cyari cyacuze umwijima waratabaye
uhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, umwijima wari ubuditse mu gihugu
uratamurura, ubu u Rwanda rumeze neza.
Aba baramyi bagize bati “ Wowe wakomerekejwe n'ayo
mateka mabi, mu ijuru hari Imana yomora ibikomere. Yo yemeye ko ubaho ntacyo
uzayiburana iyo Mana iragukunda. Ya Mana yakurinze mu bihe bitandukanye, hamwe
wabonaga ko kurokoka bidashoboka nyamara ikakurinda n'ubu uri muzima, iyo Mana
iragukunda ".
Bakomeje abanyarwanda nyuma y'ibikomere benshi
basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bati “ Nyuma y’ibyakubayeho oya wiheranwa nabyo,
gira ibyiringiro by’ubuzima bwawe bw’ahazaza wicika intege nshuti shikama
wihangane, nubwo ubona bisa n’ibigoye ariko birashoboka, Imana igufiteho
umugambi mwiza kandi icyo yavuze ntigihinduka. Yitwa ndiho iyakoze bya bindi n’ibisigaye
izabikora ".
Basoza bati “ Nubwo ubuzima bwo mu Isi budushaririye
muhumure tugiye gutabarwa, twigire mu gihugu cy’umunezero gusa, nta mibabaro
ibayo urupfu ntiruharangwa, hahora ituze, haratekanye nta kwibaza ngo ejo
tuzabaho gute, mbifurije kuzaba muri icyo gihugu kimwe Yesu yagiye gutegura ".

Abakurikiye Yesu bifatanije n'abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA KORARI ABAKURIKIYE YESU YIFATANYA N'ABANYARWANDA MU KWIBUKA
