# Kwibuka 29: Ubuhamya bwa Eric wicawe ku gikanu umwanya munini ariko akaza kurokoka

Amakuru ku Rwanda - 07/04/2023 7:58 PM
Share:

Umwanditsi:

# Kwibuka 29: Ubuhamya bwa Eric wicawe ku gikanu umwanya munini ariko akaza kurokoka

Mwizerwa Eric ukomoka mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo, ni umwe mu barokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Ubwo yatangaga ubuhamwa bwe yasobanuye byinshi ku rugendo rwe rwo kurokoka nyuma y’uko interahamwe imwicaye ku gikanu ariko Imana ikahamuvana amahoro, ndetse akaza guhura n'inkotanyi zikamurokora.

Mwizerwa ubwo yatangaga ubuhamya kuri tereviziyo Rwanda yavuze ko mu 1994 mu kwezi kwa Mata ubwo umuryango we wamenyaga ko indege ya Habyarimana Juvenal yaraye ihanuwe, babibwiwe n’umuturanyi witwa Gatikiri ubwo yababwiraga ko akabo kashobotse kubera urupfu rwa perezida Habyarimana.

Umuryango n’inshuti watangiye kugira ubwoba maze bafata icyemezo cyo guhungira ku mashuri bari baturanye kuko hari hamaze kugera impunzi nyinshi zahahungiye, ariko mu masaha ya ninjoro interahamwe zaje zisaba ko zakwica abo bantu bahahungiye bamwe mu basaza basaga n'ababarinze barabangira.

Ku italiki ya 8 bamwe mu basaza bakuze bari muri izo mpunzi basaba ko bava aho bagahungira ku rusengero rw’i Ruhanga kubera y’uko hari hamaze kugera abantu benshi cyane, ndetse bajyaga bavuga ko aho bifuza guhungira muri 1959 higeze kurokokera abantu benshi bityo abantu bakavuga ko umukecuru witwaga “Nyiragahumuza " yahahaye umugisha, bituma benshi bumva ko bahakura ubuhungiro.

Ku italiki 12 haje abajandarume bazana n’imodoka maze basaba abasore bahungiye aho, ko batanga intwaro gakondo bafite maze bakabohereza ababarinda. Gusa byari urwitwazo kugira ngo batange intwaro zo kwirwanaho maze bicwe biboroheye.

Abasaza barabyanze ko babaka intwaro zabo ndetse bahita bagenda, ariko uwo munsi niwo wabaye intandaro yo kubica kuko abo bicanyi bamaze kugenda batanze raporo ko i Ruhanga hatagomba guterwa n’abasivire, kuko mu mpunzi bavuga ko harimo inyenzi zavuye muri CND maze baterwa gisirikare.

Taliki 15 ubwo babyukaga, basanze bagoswe n’abasirikare benshi ndetse haza na kajugujugu itangira kubarasa, nibwo umupasiteri witwaga Sosthene yaje ahita akingirana izo mpunzi kugira baticwa ariko benewabo bamusaba kuza kubafungurira bakica abo bantu.

Umupasiteri yarababwiye ati “Icyumweru cyose maranye nabo nta muntu wo kwicwa urimo ". Bahise bamena urugi binjiramo maze batangira kwica abantu barimo, ndetse benshi bahasiga ubuzima.

Eric avuga ko bagiye babica uko bari bahunganye nyuma asanga asigaranye n’abana bato, kandi ariwe ugomba kubahungana. Yavuze ko umwicanyi yamwicayeho umwanya muremure ku gikanu arimo arya, nuko Eric yumva yenda guturika maze Imana iramurokora.

Mwizerwa yavuze ko ashimira umupasiteri Sosthene wabitangiye bakarokoka, ndetse ashimira abantu bose bagize uruhare rwo guhisha Abatutsi benshi bakarokoka ndetse yashimiye inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame.


Mwizerwa Eric avuga ko u Rwanda rufite ikizere ko Jenoside itazagaruka


Yashimiye Perezida wa Repubulika n'Umuryango wa FPR Inkotanyi, kuba baraharaniye guhagarika ubu bwicanyi kandi bakabigeraho

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...