Mwizerwa ubwo yatangaga ubuhamya kuri tereviziyo Rwanda yavuze ko mu 1994 mu kwezi kwa Mata ubwo umuryango we wamenyaga ko indege ya Habyarimana Juvenal yaraye ihanuwe, babibwiwe n’umuturanyi witwa Gatikiri ubwo yababwiraga ko akabo kashobotse
kubera urupfu rwa perezida Habyarimana.
Umuryango n’inshuti watangiye kugira ubwoba maze
bafata icyemezo cyo guhungira ku mashuri bari baturanye kuko hari hamaze kugera
impunzi nyinshi zahahungiye, ariko mu masaha ya ninjoro interahamwe zaje zisaba
ko zakwica abo bantu bahahungiye bamwe mu basaza basaga n'ababarinze barabangira.
Ku italiki ya 8 bamwe mu basaza bakuze bari muri izo
mpunzi basaba ko bava aho bagahungira ku rusengero rw’i Ruhanga kubera y’uko
hari hamaze kugera abantu benshi cyane, ndetse bajyaga bavuga ko aho bifuza
guhungira muri 1959 higeze kurokokera abantu benshi bityo abantu bakavuga ko
umukecuru witwaga “Nyiragahumuza " yahahaye umugisha, bituma benshi bumva ko
bahakura ubuhungiro.
Ku italiki 12 haje abajandarume bazana n’imodoka
maze basaba abasore bahungiye aho, ko batanga intwaro gakondo bafite maze
bakabohereza ababarinda. Gusa byari urwitwazo kugira ngo batange intwaro zo
kwirwanaho maze bicwe biboroheye.
Abasaza barabyanze ko babaka intwaro zabo ndetse
bahita bagenda, ariko uwo munsi niwo wabaye intandaro yo kubica kuko abo bicanyi
bamaze kugenda batanze raporo ko i Ruhanga hatagomba guterwa n’abasivire, kuko
mu mpunzi bavuga ko harimo inyenzi zavuye muri CND maze baterwa gisirikare.
Taliki 15 ubwo babyukaga, basanze bagoswe n’abasirikare
benshi ndetse haza na kajugujugu itangira kubarasa, nibwo umupasiteri witwaga
Sosthene yaje ahita akingirana izo mpunzi kugira baticwa ariko benewabo
bamusaba kuza kubafungurira bakica abo bantu.
Umupasiteri yarababwiye ati “Icyumweru cyose maranye
nabo nta muntu wo kwicwa urimo ". Bahise bamena urugi binjiramo maze batangira
kwica abantu barimo, ndetse benshi bahasiga ubuzima.
Eric avuga ko bagiye babica uko bari bahunganye
nyuma asanga asigaranye n’abana bato, kandi ariwe ugomba kubahungana. Yavuze ko
umwicanyi yamwicayeho umwanya muremure ku gikanu arimo arya, nuko Eric yumva yenda
guturika maze Imana iramurokora.
Mwizerwa yavuze ko ashimira umupasiteri Sosthene wabitangiye
bakarokoka, ndetse ashimira abantu bose bagize uruhare rwo guhisha Abatutsi
benshi bakarokoka ndetse yashimiye inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Mwizerwa Eric avuga ko u Rwanda rufite ikizere ko Jenoside itazagaruka

Yashimiye Perezida wa Repubulika n'Umuryango wa FPR Inkotanyi, kuba baraharaniye guhagarika ubu bwicanyi kandi bakabigeraho