Kenny
Sol yageze ku rubyiniro yakirwa n’imbaga y’abafana yari yanyotewe n’umuziki,
maze atangira abaha ibihangano bye bimaze kumenyekana nka “Haso”, “Ikinyafu”,
ndetse na “Igitangaza”.
Buri
ndirimbo yaririmbaga, abafana bakamwikiriza mu majwi menshi, ibintu
byagaragazaga urukundo rudasanzwe bamufitiye.
Ni
mu gihe iki gitaramo cyasozwe n’akanyamuneza kadasanzwe ubwo Kenny Sol yageraga
ku ndirimbo ye “Haje Gushya”, indirimbo imaze iminsi ivugisha benshi mu
bitaramo bitandukanye bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.
“Haje Gushya”
yahinduye stade yose
Iyi
ndirimbo, Kenny Sol avuga ko ari imwe mu zimutungura ubwe, kuko yongeye
guhindura isura y’igitaramo.
Ubwo
yari agiye kuyiririmba, yasabye abafana kwitegura gusimbuka no kwishima cyane
kuko ari yo ndirimbo “ikomeje kuza imbere” mu gihe cy’uyu munsi.
Abari
muri stade ya Muhanga na bo ntibatanzwe, basubiza icyizere bahawe, maze
barasimbuka, barabyina, kugeza ubwo igitaramo cyasaga n’ikitazigera kirangira.
Ubwo
Kenny Sol yari asoje kuririmba, byagaragaraga ko abafana bakiri mu byishimo
byinshi badashaka ko ava ku rubyiniro.
Uko abona “Haje
Gushya”
Kenny
Sol ubwe yemera ko iyi ndirimbo yamubereye igitangaza mu buryo yakiriwe
n’abafana.
Kwibohora no
gushimira ubuyobozi
Iki
gitaramo cyabaye gihurirana n’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, aho Kenny
Sol na we yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi, avuga ko kuwizihiza
abihuza no gushima ubuyobozi bw’igihugu.
Yagize
ati “Njyewe ukwibohora mbijyanisha no gushimira ubuyobozi bwiza dufite, Umukuru
w'Igihugu cyacu, kuko niwe utubera urugero. Ni nawe watumye tugera kuri aka
kanya tukaba turi kuvuga iyi tariki tukayishyira mu byo tugomba
kwizihiza."
Yakomeje
ashimangira ko amahoro n’umutekano biri mu mpamvu zituma Abanyarwanda bishimira
ibyo bagezeho.
Akomeza agira ati: "Rero njyewe, ndashima ubuyobozi bwanjye, kuko bubaye atari bwo
ntitwakabaye dufite abantu bangana gutya bafite umutekano, igihe cyose
bashakira barataha. Urumva, rero ntakindi uretse gushimira Leta yacu, no
gushimira abaturage ko bakomeje kuba abaturage beza."
Amateka ye na
Muhanga
Kenny
Sol yanagarutse ku mubano we n’Akarere ka Muhanga, avuga ko ahafite amateka,
kuva mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Igitaramo
cya Kenny Sol i Muhanga cyasize amateka mu bafana, by’umwihariko kubera uburyo
yasoje aririmba “Haje Gushya” igahindura stade yose.
Ni igitaramo cyahuriranye n’icyumweru cy’ishimwe ku gihugu, kigaragaza isura nshya y’abahanzi mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, aho umuziki n’umuco byahuriranye n’icyizere cy’ejo hazaza.

Kenny Sol yatangaje ko yataramiye i Muhanga yiyibutsa ibihe bye ari ku ishuri rya muzika rya Nyundo

Kenny Sol yavuze ko ashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu, bwasubije agaciro Abanyarwanda

Kenny
Sol yatangaje ko indirimbo ye ‘Haje Gushya’ yamutunguye, bitewe n’uburyo
yakirwa
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KENNY SOL
KANDA HANO UREBE UKO KENNY SOL YITWAYE I MUHANGA
