Kwiatkowski wibye indirimbo za Ed Sheran na Lil Uzi yakatiwe n'urukiko

Imyidagaduro - 25/10/2022 11:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Kwiatkowski wibye indirimbo za Ed Sheran na Lil Uzi yakatiwe n'urukiko

Adrian Kwitkowski w'imyaka 23 y'amavuko, yakatiwe igifungo cy'imyaka 18 azira kwiba no kugurisha mu buryo butemewe indirimbo zitarasohoka zirimo iza Ed Sheeran, umuraperi Lil Uzi Vert n'abandi.

Ubushinjacyaha bwa Crown mu mujyi wa Ipswich bwatangaje ko Adrian Kwiatkowski yibye indirimbo ebyiri za Sheeran n'indirimbo 12 z'umuraperi w'umunyamerika Uzi Vert  akazigurisha mu buryo bw'ikoranabuhanga rikomeye.

Polisi ivuga ko uyu musore wo mu mujyi wa Ipswich yinjije nibura amapound 131.000 (156,783,729 RWF) yakuye mu kugurisha bitemewe indirimbo z'abahanzi yabaga yibye mu buryo butarasobanuka neza.

Mu iperereza, imashini (Laptop) ya Kwiatkowski yasanzwemo amajwi y'indirimbo 565 zakorwaga n'abahanzi benshi bo muri America n' u Bwongereza ariko zitarasohoka, bitekerezwa ko ari zo yagendaga agurishaho imwe imwe ku mbuga zitandukanye.


Kwiatkowski

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mujura ruharwa yakiraga amafaranga ya 'Bitcoin' mu bucuruzi bwe butemewe, kugira ngo ayacungire umutekano kandi abashe kumugeraho neza aho yabaga ava hose.

Joanne Jakymec wo mu bushinjacyaha yavuze ko Kwiatkowski "yirengagije ko ibihangano ari iby'abacuranzi bwite akabyiba kugira ngo yishakire amafaranga binyuze mu ku bugurisha ku rubuga yashyize kuri Internet.

Kwiatkowski yemeye ibyaha bitatu aregwa byo kwinjira muri mudasobwa z'abandi mu buryo butemewe, kwiba iby'abandi ndetse no gukoresha ikintu cy'undi mu buryo butemewe, urukiko rumuhanisha igifungo cy'amezi 18.

Adrian Kwitkowski wiyita 'Alias Spirdark' yafashwe na Polisi bwa mbere na Polisi y' u Bwongereza muri 2019, nyuma y'aho zimwe muri kompanyi zicuruza ibihangano by'abahanzi zari zatanze ikirego zivuga ko hari umuntu utazwi winjira mu mashini zabo akiba ibihangano.

Polisi y'i London yakoze iperereza ishakisha ibigaragaza aho umuntu akoreshereza murandasi (IP Adress), basanga Kwiatkowski wari mu mujyi wa Ipswich ari we wabazengereje. Ku ikubitiro, yasanganywe mudasobwa na CD zariho indirimbo zisaga 1200 z'abahanzi 89 bo mu bihugu bitandukanye.

Mu bihe bitandukanye, yagiye ahatwa ibibazo n'inzego za Polisi ndetse akaburana mu nkiko, kugeza ahamwe n'icyaha akanakatirwa igifungo cy'amezi 18, nyuma y'urubanza rwo ku ya 21 Ukwakira 2022, rwasomewe icyemezo ku ya 24.


Ed Sheran ni umwe mu bibwe indirimbo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...