Kwerekana ubutunzi bwanjye ku mbuga nkoranyambaga byashyira urubyiruko ku gitutu - Rema

Imyidagaduro - 23/10/2026 4:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Kwerekana ubutunzi bwanjye ku mbuga nkoranyambaga byashyira urubyiruko ku gitutu - Rema

Umuhanzi w’Umunyanijeriya Divine Ikubor, wamamaye nka Rema, yatangaje ko yirinda kwerekana cyane ubutunzi bwe n’ibyo yagezeho mu mwuga we ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo adatuma urubyiruko ruhanganye n’ibibazo by’imibereho rutumva ko ruri inyuma cyangwa ko rudashoboye.

Uyu muhanzi w’injyana ya Afrobeats yabivugiye mu kiganiro yagiranye na radiyo Jam FM, aho yasobanuye ko azi ko ari icyitegererezo ku rubyiruko rwinshi, bityo akagerageza kwitwararika ku buryo agaragaza imibereho ye.

Rema yavuze ko abakiri bato benshi bamufata nk’umuntu bifuza kuzagera ku rwego ariho, haba abafana be cyangwa abandi bamukurikira.

Yavuze ko atifuza ko ibyo agaragaza ku mbuga nkoranyambaga bituma abandi bumva ko ubuzima bwabo buciriritse cyangwa bakumva ko bagomba gukora n’ibidakorwa kugira ngo bagere ku iterambere byihuse.

Yagize ati: “Urubyiruko rwinshi rumbona nk’icyitegererezo, rwaba ari abafana banjye cyangwa abatari bo. Mfite ibyo bifuza cyangwa barota kugeraho, bityo nkora uko nshoboye kugira ngo hatagira umuntu wiyumva nabi kubera ubuzima bwe cyangwa ngo yumve ari ku gitutu.

Yakomeje agira ati: “Buri wese agira igihe cye, ariko hari abifuza kwihutisha ibintu kubera ko babona urungano rwabo rutangiye kugera kuri byinshi."

"Hari igihe abantu bambwira ko ntakwiye guhangayikishwa n’uko imibereho yanjye ishobora kugira uwo ishyira ku gitutu, ariko numva hari abashobora kubyumva nabi ndamutse ngaragaje cyane ubuzima bw’agatangaza mbayemo.”

Yagarutse ku gitutu ababyeyi bashyira ku bana

Rema yanagarutse ku gitutu urubyiruko ruhura na cyo, avuga ko atari imbuga nkoranyambaga n’abahanzi gusa bashobora gutuma abakiri bato bumva bagomba kugera ku byo abandi bagezeho, kuko n’ababyeyi bakunze kubigira uruhare.

Yavuze ko hari ababyeyi bagereranya abana babo n’abandi, bigatuma bamwe bahitamo amasomo batishimiye kubera ko ababyeyi babo baba bifuza ko bazabona akazi gahemba neza.

Ati: “Ababyeyi na bo babigiramo uruhare. Benshi bagereranya abana babo n’abandi kandi bakabashyiraho igitutu. Hari abana benshi biga amasomo batifuza kubera ko ababyeyi babo bashaka ko bazabona akazi gahemba neza.”

Rema yavuze ko adashaka ko hari uwiyumva nabi cyangwa akishyiraho igitutu bitewe na we. Yongeyeho ko ahitamo kugira imibereho itarimo kwiyerekana cyane.

Rema yasobanuye ko gukunda kwambara imyambaro isanzwe, izwi nka streetwear, ari bumwe mu buryo akoresha kugira ngo imibereho ye itagaragara nk’ishingiye ku kwerekana ubutunzi no kwiyerekana.

Yavuze ko adakunze kwambara imyambaro y’abanyamideli b’ibyamamare cyane, nubwo yemera ko hari ibintu by’agaciro akunda kwitaho, birimo imikufi n’amasaha ahenze.

Rema yibukije urubyiruko ko urugendo rwa buri muntu rutandukanye n’urw’undi, kandi ko ibyo abantu berekana ku mbuga nkoranyambaga bitagomba kuba igipimo umuntu apimiraho agaciro ke cyangwa umuvuduko agomba kugenderaho mu buzima, ibyo agomba kugeraho.

Rema yavuze ko kwerekana ubutunzi bwe ku mbuga nkoranyambaga byashyira urubyiruko ku gitutu 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...