Ku wa 10 Gashyantare 2026 ni bwo Ngabo Roben abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yasezeye ku nshingano zo kuba ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho muri Rayon Sports yari amazeho imyaka itandatu.
Ngabo Roben yatangaje ko yasabwe na Dr Emile Rwagacondo wari Visi Perezida w'umuryango wa Rayon Sports ko yamushyira ku mbuga nkoranyambaga [to be Posted] za Rayon Sports yifuriza abakunzi bayo umwaka mushya wa 2026, Ngabo avuga ko bidakwiye mu buryo bwa kinyamwuga.
Yagize ati: "Umunsi yandakariyeho, yarambwiye ngo mukorere 'Graphic' iriho ifoto ye yifuriza abakunzi ba Rayon Sports umwaka mushya, hanyuma nyishyire ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe. Nashyizemo inyurabwenge numva ibyo bintu ntibihura."
Roben yakomeje avuga ko icyabizambije ari uko Dr Emile Rwagacondo yashakaga kubyereka bamwe mu bantu bo muri Côte d'Ivoire, ibi akabifata nk'ubwibone bitandukanye n'uburyo bwa kinyamwuga ikipe ikoreramo ndetse ko yamwunguye inama ko ahubwo yabyishyirira ku mbuga nkoranyambaga ze aho kuba iz'ikipe.
Ati: "Namuhaye igitekerezo cyo kumukorera 'Graphic' ariko akayishyirira ku mbuga nkoranyambaga ze. Yahise ambwira ngo reka, reka, hari abantu bo muri Cote D'Ivoire nshaka kubyereka."
Ngabo Roben yari amaze imyaka 6 muri Rayon Sports kuko yayigezemo muri 2018-2020 no hagati ya 2023-2026 ari Umuvugizi ndetse n'ushinzwe itangazamakuru n'itumanaho muri Gikundiro.
