Kwaka umuturage ruswa ni ukumwangisha ubuyobozi - Umutesi Solange

Amakuru ku Rwanda - 10/01/2023 3:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Kwaka umuturage ruswa ni ukumwangisha ubuyobozi -  Umutesi Solange

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicikiro, Umutesi Solange, yavuze ko umuyobozi waka umuturage ruswa ashobora gutuma yanga ubuyobozi.

Ibi yabivugiye mu Kiganiro imvano y'ibivugwa cyatambutse kuri Izuba Tv mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2022. Abanyamakuru ba televiziyo Izuba babajije uyu muyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicikiro icyo Akarere ayobora kavuga ku myubakire y'akajagari ndetse na ruswa ivugwa mu nzego zishinzwe gukurikirana imyubakire. 

Uyu muyobozi yavuze ko abaturage bagira uruhare mu guha icyuho abakozi barya ruswa kuko badatanga amakuru kugira ngo babihanirwe.

Yagize ati: "Birasaba uruhare rw'abaturage kugira ngo n'uwo mukobwa ubaho agatukisha bose agaragare, areke kwanduza isura y'abandi bakozi. Ntabwo abakozi bose barya ruswa. Uwo umwe, umuturage abigizemo uruhare twamufata tukamushyikiriza inzego zibishinzwe agakurikiranwa."

Yakomeje avuga ko uwurya ruswa aba arimo kwangisha abaturage ubuyobozi. Ati"Bayobozi, reka mbagarukeho, kwaka umuturage ruswa ni ukumwangisha ubuyobozi. Biba bibabaje kuba ushinzwe gutanga serivisi ugashuka umuturage akaguha amafaranga, ejo urwego waje wiyitirira rukaza kumusenyera. Uriya muturage kugira ngo azongere gukunda ubuyobozi bisaba imbaraga". 

"Iyo natwe turimo guhugurana turavuga tuti niba bivugwa n'uko bishobora kuba bihari, rero wowe waba uri ku rwego rw'umudugudu, uri akagari uri, uri umurenge, ni wowe ushinzwe umuturage aho kugira ngo umuturage umwangishe ubuyobozi, wagira umutimanama kuko uri hasi y'Igihugu ukwiye guharanira gukundisha umuturage Igihugu cye aho kugira ngo ahangane n'ingaruka wagizemo uruhare."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicikiro, yanavuze ko ruswa ivugwa mu myubakire itizwa umurindi n'abakomisiyoneri bakunze gutanga amakuru y'ibihuha bituma abaturage banyura inzira y'ubusamo bakubaka badasabye ibyangombwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...