Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo, ikorera umurimo w'Imana mu Itorero ADEPR SGEEM, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Nta Yindi Mana", ikubiyemo ubutumwa bwo guhamagarira abantu kwakira Kristo no kwizera Imana yonyine.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Perezida wa Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo, Kagenza Ernest, hamwe n'umutoza w'amajwi Bertrand Iradukunda, bagarutse ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, icyerekezo cya korali n'imishinga bafite yo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Bertrand Iradukunda yavuze ko indirimbo "Nta Yindi Mana" yanditswe igamije kwibutsa abantu impamvu Yesu Kristo yaje ku isi no kubashishikariza kwakira agakiza.
Ati: "Mu guhimba iyi ndirimbo twashakaga kwerekana intego Yesu Kristo yazaniwe, ari yo guhindura abantu abigishwa be no kubageza ku gakiza. Bibiliya iravuga iti 'Abazima si bo bashaka umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamushaka.' Twashakaga kwibutsa abantu ko Kristo ari we Mana y'imbabazi n'ibambe, kandi ko nta yindi Mana ihwanye na We."
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo inagaragaza urukundo rw'Imana rubabarira abanyabyaha, ikabaha ubuzima bushya. Ati: "Iyo Kristo ababariye umuntu, amuha amateka mashya n'ubuzima bushya. Ni yo mpamvu duhamagarira abantu kwemera no kwakira imbabazi z'iteka Imana yabateguriye."
Kuzana abantu benshi kuri Kristo ni cyo cyerekezo cya Horeb Choir
Perezida wa Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo, Kagenza Ernest, yavuze ko intego nyamukuru y'iyi korali ari ugukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu mpano y'indirimbo.
Ati: "Icyerekezo cyacu ni ukuzana abantu benshi kuri Kristo. Tuzakomeza kubikora binyuze mu gusohora indirimbo zubaka imitima, gukora ibitaramo by'ivugabutumwa ndetse no kwifatanya n'abaturage mu bikorwa by'urukundo bigaragaza urukundo rwa Kristo."
Yongeyeho ko nyuma yo gusohora "Nta Yindi Mana", bafite gahunda yo gukomeza gushyira hanze izindi ndirimbo zizakomeza kubaka ukwizera kw'abakristo no kugera ku bataramenya Kristo no gukora igiterane cy'iminsi itatu kizaba kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 8 Ugushyingo 2026.
Iki giterane kizitabirwa n'amakorali atandukanye azwi cyane mu Mujyi wa Kigali, n'indi korali ikunzwe ikomoka hanze ya Kigali. Ubuyobozi bwa Horeb Choir bwatangaje ko amazina y'ayo makorali azamenyekana mu minsi iri imbere.
Horeb Choir yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu 2007, itangirira mu cyahoze cyitwa SFB, nyuma y'uko bamwe mu banyeshuri b'Abapentekote bigaga muri KIST bimuriwe aho.
Mu ntangiriro, yari igizwe n'abaririmbyi 15 gusa bari bafite ishyaka ryo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo. Uko imyaka yagiye ishira, korali yakomeje kwakira abandi banyeshuri, abakizwaga ndetse n'ababatizwaga bakiri muri Kaminuza, bituma ikura mu mubare no mu murimo.
Uyu munsi, Horeb Choir ifite abaririmbyi barenga 100, benshi muri bo bakaba ari abarangije Kaminuza ariko bagakomeza guhurira hamwe mu ivugabutumwa.
Mu rugendo rwayo rw'ivugabutumwa, iyi korali yateguye ibikorwa byinshi birimo Horeb Week, gahunda yahuzaga abaririmbyi bo mu bihe bitandukanye (Generations), ikarangwa n'ivugabutumwa, ubusabane no gukomeza umubano hagati y'abanyamuryango.
Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo yavutse ite?
Mu 2019, ni bwo havutse Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo, nyuma y'uko abanyeshuri bigaga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Gikondo, batangira kwimurirwa mu zindi campus zirimo Huye na Nyagatare. Byatumye habaho igitekerezo cyo guhuriza hamwe abahoze baririmba muri Horeb Choir kugira ngo umurimo w'ivugabutumwa utazahagarara.
Kuva icyo gihe, iyi korali yakomeje ibikorwa bitandukanye by'ivugabutumwa. Mu byo yagezeho harimo urugendo rw'ivugabutumwa rwabereye mu Karere ka Ruhango, ku Itorero rya Gakoma, rwahuriyemo n'ibikorwa by'urukundo birimo gufasha abatishoboye no kugabira amatungo bamwe mu baturage.
Ubuyobozi bwa Horeb Choir buvuga ko buzakomeza gukoresha impano y'umuziki mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, bukabafasha kwegera Imana no kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo.


Horeb Choir yateguje igitaramo mu mpera z'uyu mwaka wa 2026
REBA INDIRIMBO NSHYA "NTA YINDI MANA" Y'ABA BARIRIMBYI
