Kuvugira kuri telefoni utwaye ariko utayifashe mu ntoki ntabwo byitwa ikosa – Minisitiri Gasore Jimmy

Amakuru ku Rwanda - 29/12/2025 12:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuvugira kuri telefoni utwaye ariko utayifashe mu ntoki ntabwo byitwa ikosa – Minisitiri Gasore Jimmy

Minisitiri Jimmy Gasore, yatangaje ko gukoresha telefoni mu gihe utwaye ikinyabiziga bitazafatwa nk’ikosa igihe cyose utayifashe mu ntoki, ashimangira ko itegeko rishya ryibanda cyane ku bikorwa birangaza umushoferi bishobora guteza impanuka.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ku wa 29 Ukuboza 2025, ubwo hasesengurwaga umushinga w’iteka rigenga ikoreshwa ry’imihanda n’umutekano wo mu muhanda.

Yasobanuye ko hashingiwe ku ngingo ya 156 y’iteka rishya riteganywa, ikosa ribarwa gusa iyo umuyobozi w’ikinyabiziga afashe telefoni mu ntoki, ayandikamo, ayisomaho ubutumwa, ayishyize ku gutwi, areba amashusho cyangwa akora ikindi gikorwa cyose gishobora kumutesha kwitonda ku muhanda.

Minisitiri Gasore yagize ati: “Utwara ikinyabiziga ari gukoresha telefoni yandika, asoma, akoresha telefoni ayifatiye ku gutwi, areba amashusho cyangwa ibindi birangaza aba akoze ikosa. Ni ukuvuga ngo itegeko ryashyize imbaraga mu by’ukuri ku byatuma ugira impanuka.

Mu gihe telefoni irambitse hasi, ihujwe n’imodoka ntabwo byitwa ikosa, bibarwa nk’aho waba ari kuganira n’umuntu mwicaranye mu modoka. Ndagira ngo mbitangeho umucyo.”

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Depite Tumukunde Hope Gasatura, nawe yemeje ko gukoresha telefoni utayifashe mu ntoki bitabarwa nk’ikosa, igihe cyose bidahungabanya umutekano wo gutwara.

Yakomeje asobanura ko ikoreshwa rya telefoni idafashwe mu ntoki rigereranywa no kuganira n’undi muntu uri mu modoka, bityo ko ridafite icyo rihungabanya ku mutekano igihe rikozwe neza.

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri yibukije ko ikoreshwa nabi rya telefoni igendanwa riri mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zo mu muhanda, ari nayo mpamvu Leta n’inzego z’umutekano byakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abashoferi kwitwararika no kubaha amategeko y’umuhanda.

Polisi y’u Rwanda imaze igihe ikora ubukangurambaga bugamije guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda, hibandwa cyane ku kurinda ikoreshwa rya telefoni mu gihe utwaye ikinyabiziga, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abashoferi n’abandi bose bakoresha umuhanda.

Iryo teka rishya riteganya kandi gahunda yo gukuraho amanota ku bakoze amakosa yo mu muhanda, aho umushoferi uhuye n’impanuka agahunga azajya akurwaho amanota atandatu, uwatwaye ikinyabiziga gifite akuma kagenzura umuvuduko (Speed Governor) ntagakoreshe agakurwaho amanota atanu.

Uwatwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge azajya akurwaho amanota ane, mu gihe amakosa arimo gutwara nta ruhushya, kurenza umuvuduko wagenwe no kwirengagiza ibimenyetso birimo n’amatara yo ku muhanda azwi nka ’Feux Rouges’ azajya ahanishwa gukurwaho amanota atatu.

Ni mu gihe gutwara ikinyabiziga kidafite ubwishingizi cyangwa gukoresha telefoni utwaye [uyifashe mu ntoki], bizajya bihanishwa gukurwaho amanota abiri.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...