Kuva ndi muto, nasanze kunywa inzoga atari ibintu bya hatali - Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima

Amakuru ku Rwanda - 21/07/2023 3:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuva ndi muto, nasanze kunywa inzoga atari ibintu bya hatali - Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima

Minisitiri w’urubyiruko mu Rwanda, Utumatwishima Abdallah, yasobanuye impamvu atanywa inzoga, avuga ko nta cyiza cyazo. Yavuze ko icyemezo cyo kutanywa inzoga, yagifashe kuva akiri umwana muto, nyuma yo kubona ko zikoresha umuntu amakosa.

Minisitiri Abdallah, yafatiye urugero ku bantu bakuru bafatwaga nk’inyangamugayo mu cyaro bagira inama abandi, ariko baba basinze, ugasanga nibo bari gukora amahano atakorwa n’undi wese.

Mu magambo ye yagize ati: "Kuva ndi muto, nasanze kunywa inzoga atari ibintu bya hatali. Iwacu mu cyaro, hari abagabo twafataga nk’inyangamugayo, ugasanga imiryango irabagisha inama mu minsi isanzwe y’imibyizi ariko wamubona nko muri wikendi, yasinze, agwa hasi, akubita umugore n’abana, ukabona ko ari ibintu bibi.’

Yakomeje asobanura ati: "Ndi umwana rero nafashe umwanzuro, ndavuga nti ibigira umuntu gutya, ntabwo nzabinywa."


Minisitiri Abdallah yavuze ko nta cyiza cy'inzoga, ahubwo zangiza akazi, umuryango ndetse n'ubuzima muri rusange

Yakomoje ku ngaruka zo kunywa inzoga; haba mu mikorere y’akazi, mu rugo ndetse no mu bundi buzima muri rusange.

Yagize ati: "Mu by’ukuri kunywa inzoga nyinshi byangiza byinshi; byangiza urugo, byangiza abana, ndetse bibangamira n’imikorere yawe ku kazi, ni ikibazo gikomeye cyane. Njyewe kuva ndi muto nabonye atari ikintu cya dangeux."

Yongeraho ati: "Niba n’abazanywa ntibasinde. Iyo wazinyweye ugasinda, umwijima ukangirika, ukagira hangova (hangovers), ukavuga nabi, ugasanga abana barakubona wikubita hasi uri umuntu w’umugabo, ibyo bintu si wanne!".


Dr. Utumatwishima Abdallah yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko na Perezida Paul Kagame muri Werurwe uyu mwaka

Dr. Utumatwishima Abdallah wahoze ari umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko muri Werurwe uyu mwaka asimbuye Madamu Mbabazi Rosemary wagizwe Komiseri Mukuru w'u Rwanda muri Ghana. 


Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yasobanuye impamvu atanywa inzoga kuva ari muto


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...