Iyi
ndirimbo ni inkuru y’urukundo yubakiye ku gushima ubwiza n’indangagaciro
z’umukobwa w’umunyarwandakazi. Muri yo, Mishou yifashisha izina Angelina
nk’ikimenyetso cy’umukobwa mwiza, amuririmbira amagambo yuzuyemo urukundo
n’icyizere, amwizeza kuzamuba hafi no kumuha ibyiza akwiriye, mu gihe agaragaza
ko hari abantu bashobora kumuha ibidahuye n’agaciro ke.
‘Angelina’
ni indirimbo Mishou yiyandikiye ubwe ndetse anayitunganyiriza amajwi (Audio
Production), agaragaza ubuhanga amaze imyaka yubaka mu rugendo rwe rwa muzika.
Mu
gutunganya iyi ndirimbo ku rwego rwa nyuma, yakoranye na Bob Pro wakoze Mixing
na Mastering, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Bernard Bagenzi.
Gusohora
iyi ndirimbo ni intambwe nshya kuri Mishou, nyuma yo gusoza amasomo ye mu
muziki no gufata umwanzuro wo gukurikira inzozi yari amaranye imyaka myinshi zo
kuba umuhanzi uririmba ku giti cye.
Nubwo
benshi batangiye kumumenya muri iyi minsi nk’umuhanzi, Mishou asanzwe afite
amateka akomeye mu bijyanye no gutunganya umuziki.
Yakoranye
n’abahanzi n’imishinga itandukanye yamenyekanye cyane mu Rwanda, harimo no kuba
yarabaye umwe mu bagize itsinda ryakoze ku mushinga wa Live wa The Ben mu gihe
cya COVID-19.
Ni
na we wagize uruhare mu gutunganya imiziki yakoreshwaga mu biganiro byamamaye
kuri YouTube Channel ya Niyitegeka Gracien uzwi nka Papa Sava, birimo gahunda
ya Ngayo Nguko yakurikiwe n’abatari bake.
Mishou
kandi yagiye agaragaza ubuhanga bwe mu bikorwa bitandukanye bya muzika birimo
gukora indirimbo ‘Zibarutse’ ya Kibonke yakunzwe cyane mu bihe byo Kwita Izina,
ndetse anagira uruhare mu gutunganya indirimbo ‘Njye Nawe’ y’umuraperi P Fla.
Ubumenyi
bwe mu muziki yabukomoye ku Ishuri rya Muzika rya Nyundo, aho yize ibijyanye no
gutunganya indirimbo (Music Production), kuririmba ndetse no gucuranga
ibikoresho bitandukanye bya muzika birimo Piano na Acoustic Guitar.
Mu
gihe yari muri iri shuri, yasoje amasomo ari ku mwanya wa kabiri mu banyeshuri
bitwaye neza mu cyiciro cye.
Kuri
ubu, Mishou avuga ko intego ye ari ugutanga umusanzu mu iterambere rya muzika
nyarwanda binyuze mu bihangano bifite ireme, yubakiye ku mpano n’ubumenyi
yakuye mu ishuri ndetse no mu bunararibonye amaze kugira mu ruganda rwa muzika.
Yizera
ko urugendo rwe rushya nk’umuhanzi wigenga ruzamufasha gushyira mu bikorwa
inzozi yari afite kuva akiri umwana, ndetse rugere no ku bandi bahanzi bafite
impano bifuza guhindura ibyo barose kuva kera bikaba impamo.
Indirimbo ‘Angelina’ ni yo ntangiriro y’uru rugendo rushya, aho Mishou ashaka kwigaragaza nk’umuhanzi ushoboye guhuza ubuhanga bwo gutunganya umuziki n’impano yo kuririmba, akageza ku bakunzi ba muzika ibihangano byubakiye ku butumwa, urukundo n’umuco nyarwanda.

Mishou wamamaye mu gutunganya indirimbo yinjiye mu buhanzi nk’umuririmbyi, ashyira hanze ‘Angelina’ ivuga ku bwiza bw’umukobwa w’umunyarwandakazi

Nyuma yo gukorera abahanzi batandukanye indirimbo zakunzwe, Mishou yatangiye urugendo rushya nk’umuhanzi

‘Angelina’ ni indirimbo nshya ya Mishou yiyandikiye kandi akanayitunganyiriza amajwi, ikaba igaruka ku rukundo n’ubwiza bw’umukobwa

Mishou uvuye mu gutunganya indirimbo z’abandi, ubu yamaze kwinjira mu muziki nk’umuhanzi ushaka gushyira ku rwego rushya impano ye

Umunyamuziki
Mishou yatangije urugendo rushya rwe mu buhanzi, aho yifashishije ubumenyi
yakuye ku Nyundo mu ndirimbo nshya ‘Angelina’
