Mu gihe Kiyovu Sports irimo kwitwara neza ishobora gutakaza abakinnyi bayo b'inkingi za mwamba barimo rutahizamu uca ku mpande, Uwineza Rene na Niyo David ukina mu kibuga hagati batijwe na Intare FC ikina Shampiyona y'Icyiciro cya kabiri mu Rwanda.
Mu rwego rwo gufasha no kuzamura impano z'abakiri bato muri Ruhago y'u Rwanda, Intare FC ziyobowe na Perezida Rtd Cpt Katibito Byabuze zatije Uwineza Rene na Niyo David muri Kiyovu Sports mu ntangiriro z'imikino yo kwishyura ya Shampiyona 2024/25.
Uwineza Rene na Niyo David basanze Kiyovu Sports iri nku mwanya wa nyuma n'amanota 12 mu mikino 15, aba bakinnyi bafashije Urucaca mu mikino 15 kubona amanota 25 akubye kabiri ayo yari yabonye mu mikino ibanza ya Shampiyona.
Mu masezerano avuguruye Intare FC zasinyanye na Kiyovu Sports mu itizwa ry'aba bakinnyi, ni uko Intare FC zitije Kiyovu Sports abakinnyi Niyo David na Uwineza Rene mu gihe cy'umwaka umwe ariko mu gihe aba bakinnyi bakenerwa utarangiye bahita basubizwa mu Intare FC.
Amakuru InyaRwanda yameneye ni uko ubuyobozi bwa Intare FC bwamenyesheje Kiyovu Sports mu magambo ko bifuza aba bakinnyi mu ntangiriro za Mutarama 2026 ubwo isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi rizaba rifunguye.
Mu gucukumbura icyateye Intare FC ikina Shampiyona y'icyiciro cya kabiri bakenera Niyo David na Rene bari kwitwara neza kugeza ubu, bivugwa ko ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC, yifuje aba bakinnyi kugira ngo izabifashishe mu mukino yo kwishyura ndetse ko APR FC nta yindi gahunda ifite yo kongeramo abandi bakinnyi batari aba.
Amakuru avuga ko Intare FC zishaka kugarura aba bakinnyi kugira ngo batizwe muri APR FC. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Perezida wa Intare FC, Rtd Cpt Katibito Byabuze yahakanye aya makuru ndetse avuga ko nta buryo buri 'Official' Intare FC zanditse zishaka abo abakinnyi.
Yagize ati: "Si byo ariko ubundi ayo makuru ari kuva he? Bariya bana nabazana bagakina he? Kuko ubu mu Intare FC turi gukoresha abana bari munsi yabo. Ibyo kujya muri APR FC nta byo nzi ahubwo mubareke bakomeze batera umupira neza."
Kuri ubu Kiyovu Sports iri mu rugamba rwo kugumana aba bakinnyi kuko bayifatiyte runini. Ubusanzwe aba bakinnyi bakiri bato bakora imyitozo muri Kiyovu Sports ariko bagataha i Rebero aho Intare FC ziba.
Niyo David amaze gikina imikino 14, yatsinze ibitego bibiri n'imipira ibiri yavuyemo ibindi. Niyo David w'imyaka 18 yabaye umukinnyi mwiza w'umukino inshuro imwe ku mukino batsinzemo AS Kigali ibitego 3-0 aho yari yatsinze igitego n'umupira wavuyemo ikindi. Ikirushijeho ni uko David yabaye umukinnyi mwiza w'Icyumweru muri Rwanda Premier League.
Rutahizamu Uwineza Rene w'imyaka 17 amaze gukina imikino 14 yatsinzemo ibitego bibiri n'imipira 4 yabyaye ibindi bitego. Ufashe umusaruro wa Uwineza na Niyo, aba bakinnyi bamaze kugira uruhare rw'ibitego 10 mu bitego 12 Kiyovu Sports imaze kwinjiza.
Rutahizamu Uwineza Rene uri mu bakinnyi bari kwitwara neza muri Shampiyona ya 2025/26

Ronald Ssekiganda ahanganye na Uwineza Rene na Niyo David
