Ibi byongeye kuzamura ikibazo cyari kimaze imyaka kivugwaho, ndetse bamwe bibaza niba bikwiye gukomeza kugenzura imyambarire y’abagore n’abakobwa cyangwa niba hakwiye kubaho imipaka isobanutse hagati y’umuco, amategeko n’uburenganzira bw’umuntu.
Impaka ku myambarire
y’abakobwa si nshya mu Rwanda. Mu 2018, ikibazo cy’imyenda migufi, izwi cyane
nk’ “impenure”, cyari mu byavugwaga cyane, aho inzego zimwe z’umuco n’uburezi
zanengaga iyi myambarire, mu gihe abandi bayobozi n’abakoresha imbuga
nkoranyambaga basabaga ko abakobwa badakomeza guhozwa ku nkeke kubera ibyo
bambara.
Muri uwo mwaka, Amb.
Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,
yagaragaje ko atemeranya n’imyumvire yo guhora abakobwa bashinjwa kwambara
nabi.
Yavuze ko ikibazo atari
umukobwa wambaye imyenda migufi, ahubwo ko ikibazo gishobora kuba umugabo uhora
amureba, akamugenzura ndetse akamugenera ibyo akwiriye kwambara.
Icyo gihe kandi, ikibazo
cy’imyambarire cyari cyarateje impaka hagati y’ababona ko imyenda migufi
ibangamiye umuco nyarwanda n’abavugaga ko imyambarire ari amahitamo y’umuntu.
Imyaka umunani irashize,
ariko ikibazo kiracyagaruka
Ku wa 29 Kanama 2026,
igitaramo cya Diamond Platnumz Experience cyabereye muri parking ya BK Arena,
ariko imyambarire y’abakitabiriye iza kuba imwe mu ngingo zakuruye impaka nyuma
y’igitaramo.
Amakuru yatangajwe
n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko hari bamwe mu bakobwa babujijwe
kwinjira cyangwa basabwa guhindura imyambaro yabo kuko yari ifatwa
nk’idakwiriye.
Amashusho yakwirakwiye ku
mbuga nkoranyambaga y’abapolice 2 bashyira umukobwa muri pandagari na yo
yatumye iki kibazo kirushaho kuvugwa.
Ibi byatumye abantu bongera kwibaza ikibazo kimaze igihe kitagira igisubizo kimwe: Ni nde ukwiye kugena imyambarire ibereye umuntu uri mu ruhame, kandi ni he umurongo ukwiye guhera hagati y’umuco n’uburenganzira bw’umuntu?

Ikindi cyatumye iki
kibazo kiba gikomeye ni uko atari ubwa mbere imyambarire ivugisha abantu mu
Rwanda. Mu 2022, na bwo habaye impaka zikomeye nyuma y’ifungwa rya Liliane
Mugabekazi, wari witabiriye igitaramo muri BK Arena, kubera imyambaro ubuyobozi
bwari bwabonye ko idakwiriye ahantu hahurira abantu benshi.
Nduhungirehe:
“Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke”
Mu gihe iki kibazo
cyongeye kuzamura impaka, Amb. Olivier Nduhungirehe yigeze kugira icyo
abivugaho ko adashyigikiye umuco wo guhora abakobwa banengwa cyangwa bahatirwa
guhindura imyambarire yabo.
Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa X, yavuze ko “birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke
kubera imyambarire yabo”, asanga ibyo bitajyanye n’igihe tugezemo.
Nduhungirehe yanavuze ko
umuntu wambaye imyenda migufi atari we ikibazo, ahubwo ko ikibazo gishobora
kuba umuntu uhora amureba, akamugenzura ndetse akamugenera imyambaro akwiriye
kwambara.
Icyo gitekerezo
cyashyigikiwe na Johnston Busingye, wari Minisitiri w’Ubutabera, na we
wagaragaje ko ibyo bikorwa bidakenewe.
Mutesi Jolly asaba kureba
kure y’abapolisi babiri
Mu gihe impaka zari
zimaze gukomera, Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, na we
yagaragaje ko ikibazo kidakwiye kurangirira ku bapolisi babiri bagaragara mu
mashusho yafashwe hafatwa umukobwa wari wambaye ikanzu ngufi.
Polisi y’u Rwanda
yatangaje ko abo bapolisi babiri bafunzwe nyuma yo kugaragara muri ayo
mashusho.
Jolly yashimiye Polisi
kuba yarabonye ko habayeho ikosa, ariko avuga ko hakwiye kurebwa niba ikibazo
kitaba kirenze abo bapolisi ku giti cyabo.
Yavuze ko inzego
z’umutekano zigira ubuyobozi, amabwiriza n’imirongo y’inshingano, bityo ko
hakwiye gusuzumwa uburyo ikibazo nk’iki cyabayeho n’uko amabwiriza ajyanye na
cyo ashyirwa mu bikorwa.
Yibajije kandi niba
amategeko asobanura mu buryo buhagije icyo bita “kutiyubaha mu ruhame” (public
indecency), ndetse niba abaturage basobanukiwe neza imyitwarire ishobora gutuma
bafatwa nk’abarenze ku mategeko.
Abakuru bo bavuga ko
abakiri bato bakwiye kwikwiza
Nubwo hari abavuga ko
abakobwa badakwiye guhozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo, hari n’abandi
batabona ikibazo muri ibyo kunenga.
Muri 2018 umucyecuru
Muteteli, wari ufite imyaka 75 atuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara,
yavuze ko abakiri bato badakwiye kwitwaza umuco wo hambere bavuga ko abantu bo
muri icyo gihe na bo batambaraga imyenda myinshi.
Avuga ko bo mu gihe cyabo
bari bafite imyambaro mike, bityo ko uko iterambere ryagiye riza bize kwambara
no kwikwiza.
Ati: “Mwitubeshyera ngo
natwe twambaraga impenure nk’izo zanyu, ni uko twe nta myambaro twagiraga. Uko
iterambere ryagendaga ritugeraho twagiye twambara tukikwiza.”
Ku bwe, umukobwa cyangwa
umugore wambara yikwije ni we ukwiriye umuryango nyarwanda.
Iki gitekerezo gihura
n’ibyagiye bivugwa n’abatandukanye mu myaka yashize, bavuga ko imyambarire
igomba kujyana n’umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Umujyi wa Kigali na wo
uri mu bagaruka ku myitwarire mu bitaramo
Izi mpaka kandi zibaye mu
gihe Umujyi wa Kigali na wo usaba abategura ibitaramo n’abahanzi kurushaho
kwita ku myitwarire igaragara mu bikorwa by’imyidagaduro.
Umuyobozi w’Umujyi wa
Kigali, Samuel Dusengiyumva, aherutse gusaba abategura ibitaramo gukorana
n’abahanzi kugira ngo abazajya imbere y’urubyiruko bagire imyitwarire iboneye.
Yagarutse ku kibazo
cy’abahanzi bagera ku rubyiniro banyoye ibisindisha cyangwa bakoresheje ibindi
biyobyabwenge, ndetse anavuga ku myambarire igaragaza ibice byinshi by’umubiri.
Ibi bigaragaza ko ikibazo
cy’imyambarire atari impaka z’abakobwa n’abagabo gusa, ahubwo cyatangiye no
gufatwa nk’igice cy’ibiganiro ku micungire y’imyidagaduro n’imyitwarire ikwiye
mu bikorwa bihuriramo abantu benshi.
Ese umuco, amategeko
n’uburenganzira bishobora kubana?
Impaka z’uyu munsi zisa
n’izigaruka ku kibazo cyari cyaravuzwe cyane mu 2018: Ese umuntu akwiriye
guhitamo imyambarire ye uko abyumva, cyangwa hari aho uburenganzira bwo
kwambara ibyo ushaka bugomba kugarukira kubera umuco n’amabwiriza y’ahantu
runaka?
Ku ruhande rumwe,
abashyigikira ko imyambarire igenwa bavuga ko u Rwanda rufite umuco
n’indangagaciro bigomba kubahirizwa, cyane cyane mu ruhame no mu bikorwa bibera
imbere y’urubyiruko.
Ku rundi ruhande,
abashyigikira ubwisanzure mu myambarire bavuga ko indangagaciro zitagomba
gukoreshwa mu buryo bwo guhohotera cyangwa gutesha umuntu agaciro. Basaba ko
niba hari imyambarire itemewe ahantu runaka, amabwiriza yayo agomba kuba
asobanutse kandi akamenyeshwa abantu mbere.
Ikibazo rero si ukwambara
gusa. Ni ukumenya aho uburenganzira bw’umuntu buhurira n’amategeko, umuco
n’amabwiriza y’ahantu runaka.
Kandi nyuma y’impaka zo
muri 2018, ibibazo byagiye bigaruka mu 2022 ndetse n’ubu muri 2026,
biragaragara ko iki kibazo kitarabona igisubizo gihuriweho.
Ahubwo ikibazo gikomeye
cy’ubu ni ukumenya niba u Rwanda rugiye gukomeza kuganira ku “myambarire
iboneye” muri rusange, cyangwa niba hakenewe amabwiriza asobanutse neza ku
myambaro itemewe, cyane cyane mu bitaramo no mu bindi bikorwa rusange.
Kuko niba amategeko
n’amabwiriza bitasobanutse, “imyambarire idakwiriye” ishobora gukomeza kuba
igipimo gishingiye ku myumvire y’umuntu ku giti cye.
Icyo ni cyo kibazo Mutesi
Jolly yasabye ko cyaganirwaho, naho Amb. Nduhungirehe we akibutsa ko guhora
abakobwa bashyirwa ku nkeke kubera imyambarire yabo bidakwiye gukomeza gufatwa
nk’igisubizo.
