Mu
kiganiro na InyaRwanda, Rodrigue yasobanuye uko urugendo rwe rwabaye rurerure,
ruvanze ububabare n’icyizere, ndetse n’impamvu yahisemo gukora ubusizi.
Agira
ati: “Navukiye mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi. Ubuzima bwari bugoye,
kubona icyo kurya byari ikibazo. Ariko uko iminsi yicuma, navumburaga impano
nyinshi, nubwo kwigaragaza byari bigoye kubera aho narimfite.”
Rodrigue
yatangiye ubusizi muri 2018, afite imyaka 15, ubwo yigaga amashuri yisumbuye,
yiga 'Computer Application' na 'Multimedia'.
Yavuze
ko ubwo buto bwamufashije gutyaza impano ye. Avuga ati “Nubwo twari mu buzima
butoroshye, nashakaga impano imwe natyaza, maze ngera aho nkora ubusizi
nk’umwuga, ntwara ibikombe byinshi mu nkambi no mu karere.”
Mu
2023, amahirwe yaje guhindura ubuzima bwe ubwo we n’umuryango we bashyirwagaho
mu Bubiligi, aho agikomeza ibikorwa bye.
Nubwo
yakuriye mu buzima bushariye, Rodrigue afite inzozi zo kuzamura ibendera ry’u
Rwanda muri icyo gihugu cyamwakiriye.
Rodrigue
si umusizi gusa, ahubwo ni gafotozi w’umwuga ukorera i Burayi, aho amaze
gufotora abahanzi bamenyekanye nka Bruce Melody na Sheebah Kalungi.
Yavuze
ko ashaka ko abakunzi b’ubuhanzi bumva kandi bakunda ibihangano bye kugira ngo
abashe gukomeza kwagura imipaka y’igihugu cyacu mu ruhando rw’ubuhanzi.
Mu
gusobanura igisigo cye gishya, Rodrigue yavuze ati “Igisigo cyitwa ‘Siniyishe’
gishaka kugaragaza umuntu wakuriye mu buzima bw’impunzi, agakora uko ashoboye
ariko ‘status’ ye ikamuzitira. Ni igisigo kigaragaza ko kuba umuntu adakize
atari amahitamo ye, ndetse n’uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kwita ku mpunzi.”
Uyu
musore yifuje ko igisigo cye ndetse n’ibihangano bye byafasha abakunzi
b’ubuhanzi mu Rwanda no hanze yarwo, bikaba intangiriro yo kwagura ibikorwa bye
ku rwego mpuzamahanga.

Ndayishimiye Rodrigue wavukiye mu nkambi ya Gihembe, yasohoye igisigo ‘Siniyishe’ gishingiye ku buzima bw’impunzi n’imbogamizi z'ubuhanzi, agaragaza uko byamuzitiye n’uko yaje kubona amahirwe yo gutura mu Bubiligi

Rodrigue watangiye ubusizi mu 2018 afite imyaka 15, avuga ko igisigo ‘Siniyishe’ kigaragaza ko ubukene atari amahitamo y’umuntu, ndetse kikagaruka ku ruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kwita ku mpunzi

Uyu
musizi unafotora abahanzi barimo Bruce Melodie na Sheebah Kalungi, aravuga ko
igisigo cye gishya ari inkuru y’ubuzima bwe kuva mu nkambi ya Gihembe kugeza mu
Bubiligi, aho akomeje guteza imbere impano ye
KANDA HANO UBASHE KUMVA IGISIGO CYA ROGRIGUE UBARIZWA MU BUBILIGI
