Ariko
mu buzima bwa buri munsi, ayo mafoto y’inzozi akunze kuguma mu mitima yabo, ntabwo
buri gihe agaragara mu buryo abandi bayabona.
Ni
muri urwo rwego Angelo Bertrand Kwizera yatekereje umushinga yise “Dream
Portrait Africa”, umaze kuba igice cy’inkuru nini irimo n’imurika ry’ibihangano
ryiswe “Becoming” ryagaragaje inzozi z’abana bo mu cyaro binyuze mu mafoto
n’ubundi buryo bwo kubara inkuru.
Uyu
mushinga si ugufotora gusa; ni uburyo bwo guha inzozi ishusho. Angelo yabwiye
InyaRwanda, ko igitekerezo cyakomotse ku rugendo yagiriye mu Karere ka Burera,
aho yahuye n’abana bafite icyifuzo gikomeye cyo kugira ejo hazaza heza, ariko
hakabura uburyo bwo kugaragaza uko babyumva.
Ati:
“Byatangiye ari igitekerezo cyanjye bwite, ariko uko byagiye bikura navuze nti
reka mbyangure mbyinjize mu mushinga mugari. Nashakaga kumenya uko abana bo mu
cyaro babona ejo habo hazaza, n’uko bashaka kwibona.”
Aho
ni ho hatangiriye urugendo rwo kwegera abana, kubaganiriza, kumva inzozi zabo,
hanyuma izo nzozi zikahinduka amashusho.
Mu
bikorwa bya “Becoming”, buri mwana afatwa nk’uko yifuza kuzaba mu gihe kizaza.
Umwana ushaka kuzaba umuganga afotorwa yambaye imyambaro y’ubuganga, ushaka
kuzaba umupilote akagaragazwa nk’uwamaze kugera muri uwo mwuga, n’abandi
bakagaragazwa mu ishusho y’inzozi zabo.
Angelo
asobanura ko buri ifoto ifatirwa hamwe n’imiryango y’abana, ndetse nyuma
bakayibereka kugira ngo bumve neza uko inzozi zabo zashyizwe mu ishusho.
Abana
bagaragajwe muri uyu mushinga ni abari hagati y’imyaka 8 na 13, kandi buri umwe
afite inkuru yihariye y’inzozi ze.
Iyi
gahunda kandi ishingira cyane ku muryango. Ababyeyi n’inzego z’ibanze ni bo
bafasha kumenya abana bafite inzozi zidasanzwe no kubashyira muri uyu mushinga.
Angelo
ati: “Ababyeyi ni bo baduha itangiriro, bakatubwira bati uyu mwana dufite
inzozi ze. Ibyo bituma tugira aho duhera.”
Uretse
gufotora, iyi gahunda inafite icyerekezo cyo gufasha abana mu buryo bufatika,
harimo kubishyurira ishuri no kubafasha kubona ibikoresho by’ishuri.
Nubwo
yatangiriye mu cyaro cy’u Rwanda, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, Angelo
afite icyerekezo cyo kugeza uyu mushinga ku rwego mpuzamahanga.
Intego
ye ni uko yazaba urubuga runini rwo kugaragaza inzozi z’abana bo ku mugabane wa
Afurika, no gutuma isi ibona ko inzozi zitagira aho zigarukira ku buzima umuntu
avukamo.
Imurikabikorwa
“Becoming” ni ryo rya mbere ry’uyu mushinga. Ryagaragaje abana 10, buri umwe
agaragazwa mu ishusho y’inzozi ze.
Ni
imurika ridahagarara ku mafoto gusa, ahubwo rihuza amajwi y’abana, inkuru zabo
bwite, n’uburyo babona ejo habo hazaza.
Mu
magambo y’abateguye uyu mushinga, bavuga bati:“Ntitufotora aho abana baturuka.
Dufotora abo bashobora kuzahinduka.”
Ni
igitekerezo cyoroshye mu mvugo, ariko gikomeye mu ngaruka: guha umwana icyizere
cy’uko ejo he hashoboka.
Si
imurikabikorwa risanzwe. Ni ahantu hagati y’aho umwana ari n’aho yifuza kugera.
Ni ahantu inzozi zihinduka ishusho, zigahinduka inkuru, zigahinduka icyizere
Mu
mishinga nk’uyu, amafoto si amashusho gusa, ni indorerwamo y’ejo hazaza.
Kandi nk’uko Angelo abivuga, iyo umwana abonye yagaragajwe nk’icyo yifuza kuba cyo, bituma atangira kukibona nk’icyashoboka, atari nk’inzozi zitarimo ukuri.
Mu mafoto, inzozi z’abana bo mu cyaro zihinduka ukuri kugaragara nk’uko Angelo abitangaza
Umwana wifuza kuba umuganga, umupilote cyangwa umwubatsi… byose bibona ishusho
Inzozi
z’abana 10 bo mu cyaro zahinduwe ibihangano by’amafoto bitanga icyizere cy’ejo
hazaza