Kuva mu bukene bwo muri Tennessee kugera ku kwigarurira isi: Inkuru y’urugendo rwa Dolly Parton

Imyidagaduro - 07/09/2026 8:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuva mu bukene bwo muri Tennessee kugera ku kwigarurira isi: Inkuru y’urugendo rwa Dolly Parton

Umuhanzikazi Dolly Parton uherutse kwitaba Imana, ntiyabaye icyamamare kubera ijwi rye gusa. Ahantu yakuriye, umuryango, umuco wo mu misozi ya Appalachian ndetse n’ubuzima bwo mu gace avukamo byose byagize uruhare rukomeye mu kumugira umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika wa Amerika.

Iyo ushaka gusobanukirwa neza Dolly Parton, ugomba gutangirira mu burasirazuba bwa Tennessee, aho yakuriye mu muryango mugari kandi utari ufite ubushobozi buhambaye.

Tugiye kurebera hamwe urugendo rwa Dolly Parton, twifashishije amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru BBC Travel mu nkuru yayo ivuga ku hantu hagize uruhare mu buzima n’ubuhanzi bwa Dolly Parton, amakuru yo ku rubuga rwemewe rwa Dolly Parton, ndetse n’amakuru ajyanye n’umurage we n’ahantu nka Dollywood, Ryman Auditorium na RCA Studio B.

Dolly Parton yavukiye hafi ya Sevierville muri Tennessee, mu gace ko mu misozi ya Appalachian. Aho ni ho yamaze imyaka y’ubwana bwe, akurira mu muryango w’abantu benshi kandi ubuzima bwabo bushingiye ku muco, indangagaciro n’imigenzo y’aho bari batuye.

Nubwo umuryango we wari ukennye, Dolly yakuyemo ibintu byaje kuba isoko y’ubuhanzi bwe: inkuru z’abantu, umuziki gakondo, urukundo rw’umuryango ndetse n’ubwiza bw’imisozi ya Tennessee.

Iyo mibereho ntiyigeze ayihisha. Ahubwo yayigize igice cy’inkuru ye, ayishyira mu ndirimbo, mu biganiro no mu bikorwa bye.

Imisozi ya Great Smoky yamubereye isoko y’ibitekerezo

Imisozi ya Great Smoky Mountains ni kimwe mu bice byagize uruhare rukomeye mu buzima n’ubuhanzi bwa Dolly.

Ubwiza bw’iyi misozi, ubuzima bwo mu cyaro ndetse n’umuco wa Appalachian byagarutse kenshi mu bihangano bye. Indirimbo nka “My Tennessee Mountain Home” zigaragaza uburyo aho yakuriye hari harashinze imizi mu mutima we.

Kuri Dolly, imisozi ntiyari ahantu gusa yakuriye; yari igice cy’irangamuntu ye.

Nashville: aho inzozi zatangiriye guhinduka impamo

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu 1964, Dolly Parton yerekeje i Nashville, umujyi uzwi cyane nk’umutima wa muzika ya Country muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva aho, urugendo rwe rw’umuziki rwatangiye gufata indi ntera. Nashville yamuhaye amahirwe yo guhura n’abahanzi n’abatunganya umuziki, no kubaka izina ryaje kurenga imbibi za muzika ya Country.

Ariko nubwo Nashville yamufashije kugera ku rwego rwo hejuru, Dolly ntiyigeze yibagirwa aho yavukiye.

Ryman Auditorium: ku myaka 13 yari yatangiye kwigaragaza

Ahantu h’ingenzi mu rugendo rwa Dolly ni Ryman Auditorium i Nashville.

Mu 1959, afite imyaka 13 gusa, Dolly yahawe amahirwe yo gutaramira kuri uru rubyiniro. Byari intambwe ikomeye ku mwana w’umukobwa wakuriye mu misozi ya Tennessee wari ufite inzozi zo kuzaba umuririmbyi.

Nyuma y’imyaka, urwo rubyiniro rwakomeje kuba rumwe mu hantu hafite amateka akomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.

RCA Studio B: aho indirimbo zanditse amateka zakorewe

RCA Studio B nayo ni ahantu hafite umwanya wihariye mu mateka ya Dolly Parton. Ni muri iyi studio yafatiyemo amajwi y’indirimbo zamugize icyamamare, zirimo “Jolene” na “I Will Always Love You.”

Aha ni ho impano ye yo kwandika no kuririmba yahuriye n’ikoranabuhanga n’uburyo bw’umuziki bwari gutuma ibihangano bye bigera kuri benshi.

Dollywood: kugaruka ku mizi

Nubwo Dolly yageze ku rwego mpuzamahanga, ntiyigeze areka gukunda no guteza imbere agace yakuriyemo.

Dollywood, ahantu h’imyidagaduro afitemo uruhare rukomeye, yabaye uburyo bwo guhuza izina rye n’umuco wa Appalachian.

Aho hantu ntabwo hafatwa nk’ah’imyidagaduro gusa. Hanagaragaza amateka, umuco n’ubuzima bwo mu burasirazuba bwa Tennessee, ari na byo byagize uruhare mu kubaka Dolly Parton.

Yasize umurage urenze umuziki

Dolly Parton ashobora kuba yaravuye mu misozi ya Appalachian, ariko ntiyigeze ayibagirwa. Nubwo ubuzima bwe bwamujyanye i Nashville no ku rwego mpuzamahanga, yakomeje kugaragaza agaciro k’aho yakuriye.

Abasesenguzi b’umuco wa Appalachian bavuga ko Dolly yafashije abantu benshi kubona aka karere mu buryo burenze ishusho y’ubukene bwaho. Yagaragaje kandi urukundo rw’umuryango, ubwiza bw’aho hantu, ubufatanye n’ishema ry’abahatuye.

Ku bw’ibyo, inkuru ya Dolly Parton ntabwo ari iy’umuhanzi wabaye icyamamare gusa. Ni n’inkuru y’umuntu wavuye ahantu hato, akagera kure, ariko agakomeza gutwara iwabo ku mutima no mu bikorwa bye.

Dolly Parton yitabye Imana ku wa 25 Kanama 2026, afite imyaka 80. Urupfu rwe rwababaje cyane abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi.

Gusa, nubwo ijwi rya Dolly Parton ryacecetse, inkuru y’ubuzima bwe n’umurage yasize ntibizasibangana. Yavuye mu buzima bworoheje bwo mu misozi ya Tennessee, aba umwe mu bahanzi bakomeye mu mateka ya muzika ya Country, ariko ntiyigeze yibagirwa imizi ye.

Dolly Parton yasize umurage urenze umuziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...