Muri uku kwezi, inkuru z’imyidagaduro ntizagarukiye ku
muziki n’ibitaramo gusa. Hari izageze no mu buzima bwite bw’ibyamamare, izindi
zishingira ku myitwarire n’imyambarire mu bitaramo, mu gihe hari n’izavugishije
benshi nyuma y’ibyabereye ahaberaga ibitaramo bikomeye.
InyaRwanda yatoranyije inkuru eshanu zagarutsweho cyane muri Nzeri 2026, izasize ibimenyetso mu biganiro by’abakurikira imyidagaduro mu Rwanda.

1.
Vestine yasabye gatanya na Idrissa
Tariki ya 14 Nzeri 2026, inkuru yageze mu myidagaduro itari
isanzwe ari iy’indirimbo cyangwa igitaramo. Yari ijyanye n’ubuzima bwite
bw’umuhanzikazi Ishimwe Vestine, umwe mu bagize itsinda rya Vestine na Dorcas.
Kuri uwo munsi, InyaRwanda yamenye ko Vestine yari yitabaje
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asaba gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo
Idrissa.
Aba bombi bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5
Nyakanga 2025, mu birori byabereye muri Intare Conference Arena, nyuma yo
kwiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.
Nyuma y’umwaka urenga gato, umubano wabo wageze imbere
y’ubutabera, Vestine asaba ko urugo rwabo ruseswa.
Ku wa 14 Nzeri habaye inama ntangiriro y’urubanza, aho
Vestine na Idrissa bombi bari bahagarariwe n’abanyamategeko babo kuko nta
n’umwe wari uhari ku giti cye.
Amakuru yageze kuri InyaRwanda avuga ko Idrissa yari
yaramenyeshejwe ko yarezwe na Vestine, ndetse ko atifuzaga ko umubano wabo
urangira binyuze muri gatanya.
Icyatumye Vestine afata icyemezo cyo kwitabaza urukiko
cyavuzweho ko gifitanye isano n’ibintu bitandukanye aba bombi batumvikanagaho,
nubwo ibisobanuro birambuye ku mpamvu zatumye asaba gatanya byakomeje kuba mu
rwego rw’ibiri mu rubanza.
Iyi nkuru yahise iba imwe mu zaganiriweho cyane muri Nzeri,
cyane ko Vestine na Idrissa bari bakunze kugaragara nk’umuryango mushya mu
myidagaduro nyarwanda, nyuma y’ubukwe bwabo bwari bwitabiriwe n’abantu benshi.
Ariko kandi, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026, Idrissa ari kumwe n’umunyamategeko bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rujyanye n’ikirego yatanze, aho yasabye ko urukiko rwamufasha kubona umwana, ndetse no gukoresha ADN kugirango amenye ko umwana Ishimwe Vestine yabyaye ari uwe.

2.
Imyambarire y’inkumi mu bitaramo yagarutsweho cyane
Nzeri kandi yakomeje impaka zari zatangiye gufata indi ntera
ku myambarire y’abakobwa n’abagore mu bitaramo no mu bindi bikorwa bihuriramo
abantu benshi.
Iyi ngingo yari yarashyushye cyane nyuma y’ibitaramo
bikomeye byabaye mu mpera za Kanama 2026, ariko muri Nzeri ikomeza kuba imwe mu
ngingo zaganiriweho cyane, kuva ku mbuga nkoranyambaga kugera mu biganiro
bireba umuco n’imyitwarire y’urubyiruko.
Abatunga agatoki imwe mu myambarire ikunze kugaragara mu
bitaramo bavuga ko hari imyambaro badashaka kubona mu bikorwa rusange, cyane
cyane impenure ngufi, imyenda igaragaza umugongo, amabere cyangwa ibindi bice
by’umubiri.
Ku ruhande rw’abayishyigikira, hari abavuga ko imyambarire
ari ubwisanzure bw’umuntu kandi ko umwambaro w’umukobwa cyangwa umugore
udakwiye gukoreshwa nk’igipimo cy’agaciro ke cyangwa ngo ube urwitwazo
rw’imyitwarire mibi y’abandi.
Mu bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo harimo Nishimwe
Naomie, wabaye Miss Rwanda 2020, wagaragaje igitekerezo gishyira imbere
uburenganzira bw’umuntu ku bijyanye n’imyambarire ye.
Ku rundi ruhande, inzego zishinzwe umuco n’abayobozi
batandukanye bagarutse ku ndangagaciro z’u Rwanda, bashimangira ko iterambere
n’impinduka z’imyambarire bidakwiye gutuma abantu birengagiza umuco wo
kwiyubaha no kwiha agaciro.
Ibi byatumye habaho impaka zishingiye ku bibazo bibiri
bikomeye: aho ubwisanzure bw’umuntu mu myambarire bugomba kugarukira n’uruhare
umuco w’u Rwanda ugomba kugira mu myambarire y’urubyiruko rw’iki gihe.
Ni impaka zagaragaje kandi itandukaniro riri hagati
y’urubyiruko rukurira mu isi y’imbuga nkoranyambaga n’abashaka ko impinduka
z’imibereho zishingira ku ndangagaciro gakondo.
Kugeza ku musozo wa Nzeri, iyi ngingo yari ikiri mu biganiro by’abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku bijyanye n’imyambarire iboneka mu bitaramo bikomeye. Ariko kandi ni ingingo yazamutse, nyuma y’uko hari abakobwa babujijwe kwinjira mu gitaramo cya Diamond, cyabereye muri ‘Parking’ ya BK Arena.

3.
Ubushyamirane bw’abashinzwe umutekano na Kivumbi King bwavugishije benshi
Igitaramo cya Rema cyabereye muri BK Arena ku wa 5 Nzeri
2026, cyasize byinshi byo kwibukirwaho. Ariko mu minsi yakurikiye, kimwe mu
byavugishije abantu cyane nticyari umuziki wa Rema cyangwa abahanzi
basusurukije abitabiriye igitaramo.
Ni amashusho yagaragaje ubushyamirane hagati y’abari
bashinzwe umutekano muri BK Arena n’itsinda ryari kumwe na Kivumbi King.
Iki gitaramo cyari kimwe mu byaherekeje ibirori byo Kwita
Izina21, aho Rema yari yatumiwe nk’umuhanzi mukuru, agafatanya n’abahanzi
barimo Sarah Phenom, Kivumbi King na Kenny Sol, ndetse na ba DJ nka Senshi na
DJ Marnaud.
Mu gihe Rema yiteguraga kujya ku rubyiniro, habayeho
kutumvikana hagati y’abashinzwe umutekano n’abari kumwe na Kivumbi King.
Amakuru yageze kuri InyaRwanda avuga ko abahanzi bari
batumiwe bari barasabwe kuva mu myambaro yabo no kujya ahandi hateganyijwe
kurebera igitaramo, kugira ngo inzira zijya mu byumba by’abahanzi zibe
zitekanye mu gihe Rema azaba ari ku rubyiniro.
Abandi bahanzi bari bamaze kubikora, ariko Kivumbi King
n’abo bari kumwe ntibahise basohoka.
Mu gihe Rema yari agiye kujya ku rubyiniro, abari kumwe na
Kivumbi King baje kugongana mu nzira n’umwe mu bari kumwe n’ababyinnyi ba Rema,
bituma havuka umwuka mubi.
Abashinzwe umutekano basabye Kivumbi n’abo bari kumwe
gukoresha indi nzira kugira ngo batabangamira inzira yari iteganyijwe mu gihe
umuhanzi mukuru yari agiye gutangira kuririmba.
Kivumbi King n’itsinda rye bakomeza gusaba ko bahabwa inzira
basanzwe bakoresha mu gusohoka mu rwambariro, aho kuzenguruka.
Uko kutumvikana niko kwaje kuvamo ubushyamirane bwamaze
iminota mike, kugeza ubwo umwe mu bakozi ba BK Arena yahagobokaga, agasaba
impande zombi gutuza ndetse Kivumbi n’abo bari kumwe bagakomeza inzira.
Mu bari kumwe na Kivumbi King harimo abahanzi Juno
Kizigenza, Kirikou Akili na Bushali.
Nubwo ikibazo cyaje gukemuka, amashusho yacyo yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma kiba imwe mu nkuru zaganiriweho cyane mu minsi yakurikiye igitaramo cya Rema.

4. The
Ben yikije ku makuru y’urukundo rwe na Pamella
Nzeri yakomeje ibiganiro byari bimaze igihe ku mbuga
nkoranyambaga ku mibanire ya The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella.
Nubwo ibihuha byinshi byari byatangiye kuvugwa mbere ya
Nzeri, ikibazo cyakomeje kugaruka mu biganiro by’imyidagaduro no ku mbuga
nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’uko bombi batari batangaje ku mugaragaro ko
bafite ikibazo mu rugo rwabo.
Mu bihe bitandukanye, abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye
bagerageza gusobanura ibikorwa bitandukanye babonaga kuri The Ben na Pamella,
bamwe bakabihuza n’ibibazo bishobora kuba biri hagati yabo.
Pamella na we yari yarasabye abantu guhagarika kumuvugaho no
kwinjira mu buzima bwite bw’urugo rwe, anasaba abari bamwanditseho cyangwa
bamuvuzeho mu nkuru zirebana n’urugo rwe kubisiba mu gihe cy’amasaha 24,
bitabaye ibyo akitabaza inzego zibishinzwe zirimo RIB.
Nyuma y’ibyo, hakomeje kuvugwa ibijyanye n’uko yaba
yaragejeje ikibazo kuri RIB, ariko amakuru arambuye kuri icyo kibazo ntiyigeze
atangazwa ku mugaragaro.
Muri ibyo biganiro, abantu bagiye banagaruka ku bintu
bitandukanye byabaye mu buzima bw’aba bombi, birimo urugendo Pamella yagiriye
muri Ghana n’ibikorwa byabereye mu rugo rwa The Ben, aho yakiriye Ashaton Hall
na Kagaragara.
Icyakora, kuba ibikorwa nk’ibyo byaravuzwe ku mbuga
nkoranyambaga ntibyigeze biba gihamya y’uko hagati y’aba bombi hari ikibazo.
The Ben ubwe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio
Rwanda ku wa 15 Kanama 2026, avuga ko hari ibintu abona akahitamo kutabiha
umwanya.
Yasobanuye ko hari amagambo cyangwa ibibazo umuntu ashobora
kubona akabona bidafite uburemere bukwiye gutuma abishyiramo imbaraga.
Ati: “Hari ibyo mfata nk’aho ntacyo bivuze mu by’ukuri,
nabyo byari bikiri kuri icyo kigero. Hari ‘level’ biranga nkavuga nti noneho
ngomba kubyitaho, nkamenya n’aho bituruka, nkamenya n’impamvu, hanyuma wenda
nkaba nabigeze aho bigomba kugera.”
The Ben yakomeje avuga ko ibyo yabonaga ku mbuga
nkoranyambaga yabifashe nk’ibintu adakwiye gutindaho.
Ati: “Ariko biriya nabibonaga nk’ibintu nkwiriye guca amazi
bya hatari. Kandi nibaza ko njya mbasha guca amazi ibintu bidafite akamaro,
nkavuga nti nabwo ndi bubitindeho. Rero mbasha kubinyuramo uko, nkakomera,
nkajya imbere.”
Ibyo yavuze byafashwe nk’igisubizo ku bantu bari bamaze
igihe bagerageza kumenya icyo atekereza ku makuru amwerekeyeho.
Nubwo atatanze ibisobanuro birambuye ku mibanire ye na
Pamella, amagambo ye yagaragaje ko atari buri kintu kivugwa ku buzima bwe
ahitamo kugisubiza.
Ni nabyo byatumye inkuru ijyanye n’umubano w’aba bombi ikomeza kuba imwe mu zagarukwagaho mu biganiro by’imyidagaduro.

5.
Bwiza yatangaje ko ubukwe bwe buri hafi
Ku wa 4 Nzeri 2026, umuhanzikazi Bwiza yari mu bahanzi
basusurukije abitabiriye umuhango wo Kwita Izina wabereye i Kinigi.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, yagiranye ikiganiro kigufi na
InyaRwanda, avuga ku byishimo yagiriye muri ibyo birori ndetse anatanga amakuru
mashya ku buzima bwe bwite n’umuziki.
Bwiza yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe n’abitabiriye
ibirori, avuga ko yabanye neza n’abakunzi b’umuziki we.
Ati: “Meze neza, ndishimye. Abantu twaririmbanye,
twabyinanye; mbese byari ibyishimo.”
Ariko inkuru yatumye amagambo ye yitabwaho cyane yari
ijyanye n’ubuzima bwe bwite.
Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ubukwe bwe n’umujyanama we,
Uhujimfura Jean Claude, Bwiza yasubije mu magambo make ati: “Buri hafi.”
Ni amagambo make, ariko yahise aha imbaraga amakuru yari
amaze igihe avugwa ku mubano w’aba bombi.
Uhujimfura Jean Claude ni umujyanama wa Bwiza umaze imyaka
myinshi amufasha mu rugendo rw’umuziki, by’umwihariko binyuze muri KIKAC Music.
Umubano watangiye nk’uw’akazi, ariko nyuma uza kurenga imipaka y’umuhanzi
n’umujyanama, aba bombi bagirana umubano w’urukundo.
Amakuru yizewe yageze kuri InyaRwanda avuga ko bamaze
kumvikana ku itariki y’ubukwe bwabo, nubwo kugeza ubu batari bayitangaza ku
mugaragaro.
Bivugwa ko ubukwe bushobora kuba mu mezi ya mbere ya 2027,
mu gihe Bwiza we yahisemo kubwira abakunzi be gusa ko “buri hafi”.
Uretse ubukwe, Bwiza yanatangaje ko album nshya ye yari hafi
gusohoka. Yabwiye abafana be ko bagomba kuyitegereza mu gihe kitarenze
ibyumweru bibiri, anasiga urwaho rw’uko ishobora gukurikirwa n’igitaramo cyo
kuyimurika.
Ati: “Abafana banjye bitege album nshya mu byumweru bibiri
biri imbere. Ntawamenya, wabona tunakoze igitaramo.”
Ibyo byatumye Nzeri isiga Bwiza ari mu bihe bishya
by’ubuzima bwe, aho umuziki n’urukundo byombi biri gutera indi ntambwe.
Nzeri
yasize imyidagaduro ifite byinshi byo kwibukirwaho
Iyo urebye inkuru zagarutsweho cyane muri Nzeri 2026,
bigaragara ko imyidagaduro itakomeje kuba umuziki n’ibitaramo gusa.
Habaye inkuru zageze mu nkiko, nk’iya Vestine na Idrissa;
habaho impaka ku myambarire mu bitaramo; ibitaramo bikomeye bisiga inkuru
zirenga umuziki, nk’ubushyamirane bwabereye muri BK Arena; mu gihe ubuzima
bwite bw’ibyamamare nka The Ben na Pamella bwakomeje gukurura amatsiko.
Ku rundi ruhande, Bwiza yahaye abafana be amakuru abiri
akomeye: album nshya iri hafi ndetse n’uko ubukwe bwe n’umujyanama we buri
hafi.
Ni muri uwo murongo InyaRwanda, yahisemo izi nkuru eshanu, nk’izagaragaza neza uko Nzeri 2026 yagenze mu myidagaduro: ukwezi kwaranzwe n’umuziki, ibitaramo, urukundo, ubuzima bwite bw’ibyamamare ndetse n’impaka ku myitwarire n’imyambarire mu bikorwa by’imyidagaduro.
