Nubwo benshi ari byo bazaba bahugiyemo ku rundi ruhande abatanga ibi byishimo bazaba bari kwandika Amateka atazasibangana banarwana no gukuraho ayari asanzwe yarashyizweho gusa hari atazibagirana mu mitwe ya bamwe mu bihe byatambutse amwe muri yo harimo. Twabateguriye Part 2 y'ibihe bitazibagirana mu mateka y'Igikombe cy'Isi:
10. ‘Maracanazo’ yahagaritse ibirori bya Brazil mu 1950
Mu 1950, Brazil yari yakiriye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu gihe benshi bari bizeye ko igiye kucyegukana nyuma yuko yari yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda ibitego 19 mu mikino ine.
Ku kibuga cya Maracana cyari cyuzuye abafana barenga ibihumbi 170, Uruguay yatsinze Brazil ibitego 2-1 mu mukino wahinduye amateka. Iyi ntsinzi yiswe "Maracanazo", bisobanura ihungabana ryabereye i Maracana.
Iyo ntsinzi yatumye ikipe y'igihugu ya Brazil ihindura imyambaro yayo yera yari isanzwe ikoresha, ihitamo umuhondo n’ubururu bimaze kuba ikimenyetso cyayo kugeza uyu munsi.
9.Isezerano rya Pelé kuri se mu 1958
Edson Arantes do Nascimento wiswe Pelé, Nyuma yo kubona se arira kubera gutsindwa kwa Brazil mu 1950, Pelé yaje gusezeranya se ko azamutwarira Igikombe cy’Isi.
Mu 1958, ku imyaka 17 gusa, Pelé yageze muri Suède yandika amateka. atsinze igitego cy’intsinzi imbere ya Wales, akurikizaho hat-trick imbere y’u Bufaransa mbere yo gutsinda ibitego bibiri ku mukino wa nyuma wahesheje Brazil igikombe cya mbere mu mateka yayo, Pelé na we aba umukinnyi muto wegukanye Igikombe cy’Isi kugeza n'ubu ntawurakuraho agahigo ke.
8. Cruyff Turn mu 1974
Kimwe mu byaranze igikombe cy’Isi cya 1974 harimo n'ikipe y'igihugu y’u Buholandi yazanye uburyo bw’imikinire bwiswe "Total Football", bwatangaje isi yose. Mu mukino bahuyemo na Suède, Johan Cruyff yahindukiye mu buryo butunguranye asiga myugariro Jan Olsson, nyuma biza no kumwitirirwa "Cruyff Turn" ndetse kugeza n’ubu byigishwa mu mashuri y’umupira ku Isi yose.
7. Ibibazo bya Ronaldo mbere y’umukino wa nyuma wa 1998
Mu 1998, Ronaldo Nazário yari umukinnyi wari utegerejwe cyane ku mukino wa nyuma wahuje Brazil n’u Bufaransa ariko amasaha make mbere y’umukino yagize ikibazo gikomeye cy’uburwayi cyatumye bamwe batekereza ko atakina. Nyuma yaho, yaje kujya mu kibuga ariko ntiyabasha kwitwara neza. U Bufaransa bwatsinze Brazil 3-0.
6. Zinedine Zidane akubita materazzi
Ku mukino wa nyuma wa 2006 wahuje u Bufaransa n’u Butaliyani, Zinedine Zidane yatunguye isi yose ubwo yateraga umutwe Marco Materazzi nyuma yo guterana amagambo. Uyu mukino wari uwa nyuma mu mwuga wa Zidane. Nyuma yo guhabwa ikarita itukura, yasohotse mu kibuga mu gikombe cy’Isi atagikozeho aho u Butaliyani bwaje gutsinda kuri penaliti.
5. Messi asohoza inzozi ze mu 2022
Nyuma y’imyaka myinshi ashinjwa kuba ataratwaye Igikombe cy’Isi atemerwa muri Argentina kuko yari ataratwara iki gikombe, Lionel Messi yasohoje inzozi ze muri Qatar mu 2022.
Ku mukino wa nyuma wahuje Argentine n’u Bufaransa, Messi yatsinze ibitego bibiri mu gihe Kylian Mbappé yatsindaga hat-trick. Nyuma ya penaliti, Argentine yegukanye igikombe cya gatatu mu mateka yayo, Messi na we asoza impaka zose ku mateka ye mu mupira w’amaguru.
4. Intsinzi y’amateka y’u Bwongereza mu 1966
Mu 1966, u Bwongereza bwakiriye Igikombe cy’Isi ndetse bunagitwara ku nshuro yabwo ya mbere kandi kugeza ubu ni cyo rukumbi bafite. Ku mukino wa nyuma, Geoff Hurst yatsinze hat-trick imbere y’u Budage bw’Uburengerazuba. Ni umwe mu mikino ikunze kuvugwaho cyane mu mateka y’umupira.
3. Germany inyagira Brazil ibitego 7-1 mu 2014
Nta mukunzi w’umupira uzibagirwa umukino wa 1/2 wabereye muri Brazil mu 2014 ubwo ikipe y'igihugu y'Abadage yatsindaga Brazil ibitego 7-1 imbere y’abafana bayo. Mu minota itandatu gusa, Germany yatsinze ibitego bine bikurikirana, ibintu byasize isi yose itangaye. Ni bwo bwa mbere igihugu cyakiriye Igikombe cy’Isi cyari gitsinzwe nabi.
2. Maradona hagati y’ubumalayika n’ubushukanyi mu 1986
Ni mu mukino wa 1/4 wahuje Argentine n’u Bwongereza mu 1986, ubwo Diego Armando Maradona yatsindaga kimwe mu bitego bivugisha abantu benshi kugeza uyu munsi. Icya mbere yagitsinze akoresheje ukuboko, nyuma bacyita "Hands of God" bisobanuye "Ukuboko kw'Imana".
Nyuma y’iminota mike yatsinze ikindi gitego amaze kunyura ku bakinnyi benshi b’Abongereza. Ni umukino washyize Maradona mu rwego rw’ibihangange by’umupira w’amaguru.
1. Igitego cya Carlos Alberto
Mu mukino wa nyuma wa 1970 wahuje Brazil n’u Butaliyani, Carlos Alberto yatsinze igitego gifatwa nk’icyiza kurusha ibindi mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Cyaturutse ku guhererekanya umupira inshuro nyinshi hagati y’abakinnyi ba Brazil mbere y’uko Pelé awutanga neza kuri Carlos Alberto awushyira mu izamu.
Abakunzi ba ruhago kandi ntibazibagirwa ko kugeza kuri ubu amakipe y'ibihugu ya Brazil n'u Butaliyani ariyo yonyine yisangije aya mateka yo gutwara ibikombe bibiri by'isi bikurikirana mu myaka yi 1934 no mu 1938 ndetse na Brazil mu 1958 no mu 1962.






Argentine niyo ifite Igikombe cy'Isi giheruka
