Mu rugendo rwaryo rwa muzika, Ibihangange bagiye bakorana
n’abandi bahanzi mu bihangano bitandukanye birimo ‘Ngwino Maman’ na Ruti Joel,
‘Nimuberwe Bakobwa’ na Butera Knowless, n’ibindi byagiye bifasha iri torero
kurushaho kumenyekana no kugeza umuziki gakondo ku bawukunda.
Nubwo gukorana n’abandi bahanzi ari imwe mu nzira iri torero
rikomeje guha agaciro, kuri iyi nshuro ryahisemo gufata iya mbere mu gukora
igihangano cyaryo bwite, kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo, kugira ngo
rigaragaze neza icyo rifite cyo kugeza ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda.
Mu kiganiro na InyaRwanda, abagize Itorero Ibihangange
basobanuye ko ‘Nguhorane’ ari intambwe nshya mu rugendo rwabo, kuko nyuma
y'ibihangano bakoze bafatanyije n’abandi bahanzi, bahisemo kugeza ku bakunzi
babo indirimbo bihangiye ubwabo.
Umuyobozi w’Itorero Ibihangange Kitoko yabwiye
InyaRwanda ati “Nguhorane ni igihangano kigaragaza intambwe nshya mu rugendo
rwacu nk’Ibihangange. Nyuma yo gukora indirimbo zirimo ‘Ngwino Maman’ na Ruti
Joel ndetse na ‘Nimuberwe Bakobwa’ na Butera, twahisemo kugeza ku bakunzi
b’umuziki gakondo indirimbo yacu bwite, twakoze twe ubwacu.
Akomeza ati “Ibi ariko ntibivuze ko tutazongera gukorana
n’abandi bahanzi, kuko tuzakomeza ubufatanye na bo. Icyakora, kuri iyi nshuro
twahisemo kwikorana kugira ngo tugaragaze umwihariko wacu no gutanga umusanzu wacu
mu muziki Nyarwanda.”
Basobanuye ko bahisemo gukora ‘Nguhorane’ mu rwego rwo
kurushaho kugaragaza ubushobozi bwabo mu guhanga, ariko by'umwihariko
bakerekana ijwi ryabo nk’Itorero rifite intego yo kugira uruhare mu iterambere
ry’umuziki gakondo.
Kuri bo, iyi ndirimbo ifite igisobanuro kirenze kuba
igihangano gisanzwe, kuko ihagarariye icyemezo bafashe cyo gutera indi ntambwe
mu buhanzi bwabo, bakagaragariza abakunzi babo ibyo bashoboye guhanga batagendeye
gusa ku bufatanye n’abandi.
Uretse kuba ari igihangano cyabo bwite, ‘Nguhorane’ inafite
ubutumwa bushingiye ku rukundo, ariko Itorero Ibihangange rigaragaza ko
ritagarukiye ku rukundo ruba hagati y’umusore n’umukobwa.
Iri torero risobanura ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo
bushobora kumvikana mu buryo butandukanye bitewe n’uwuyumva, kuko rivuga ku
rukundo umuntu ashobora gukunda uwo bakundana, inshuti ye cyangwa umuvandimwe
we.
Ni ukuvuga ko ‘Nguhorane’ atari indirimbo igenewe gusa
abantu bari mu rukundo rw’abakundana, ahubwo ari igihangano gishobora no
guherekeza amarangamutima y’urukundo abantu bagirira abo bafitanye isano
cyangwa ubucuti.
Abagize Itorero Ibihangange bavuga ko bahisemo ubu butumwa
kugira ngo indirimbo yabo igere ku bantu benshi, buri wese abashe kuyisanisha
n’urukundo afite mu buzima bwe.
Mu gihe umuziki gakondo ukomeje guhabwa umwanya mu ruganda
rw’imyidagaduro Nyarwanda, ibikorwa nk’ibi by’Itorero Ibihangange bigaragaza
ubushake bw’abahanzi mu gukomeza kuwagura, kuwuhanga no kuwugeza ku bisekuru
bitandukanye.
‘Nguhorane’ ni intambwe iri torero ryishimira, kuko
ryiyemeje kudahagararira gusa ku guherekeza ibihangano by’abandi, ahubwo
rikagira uruhare mu kubyara ibihangano byaryo bwite, bigaragaza umwihariko n'ubutumwa
ryifuza kugeza ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda.


Nyuma yo gukorana n’abahanzi barimo Ruti Joel na Butera mu
ndirimbo zitandukanye, Ibihangange byahisemo gukora ‘Nguhorane’ byonyine, nubwo
byemeza ko ubufatanye n’abandi bahanzi buzakomeza
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NGUHORANE’ Y’ITOREROIBIHANGANGE
