Hari ibiganiro by’abahanzi
birangirira ku muziki, ariko hari n’ibindi birenga umuziki bikaba nk’ikiraro
gihuza amateka, ibisekuru n’ubunararibonye.
Ni muri uwo murongo Mighty
Popo ashyira ibiganiro yagiranye na George Curtis Cameron uzwi nka G.C.
Cameron, umuhanzi w’Umunyamerika wamamaye cyane nk’umwe mu majwi y’ingenzi
y’itsinda The Spinners mu gihe ryari rikomeye muri Motown.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Mbere tariki 10 Kanama 2026, Mighty Popo yashyize ubutumwa kuri Instagram
agaragaza ko yahuriye na G.C. Cameron i Kigali, avuga ko iki kiganiro cyamukoze
ku mutima kurusha uko guhura kw’abahanzi bisanzwe bigenda.
Yavuze ko kuba yicaranye i
Kigali na Cameron, yamufashe nk’umuntu ufite amateka akomeye ya Motown, ari
umwe mu bihe atazibagirwa.
George Curtis Cameron [G.C.
Cameron] ni umuhanzi w’Umunyamerika wavukiye i McCall Creek muri Mississippi ku
wa 21 Nzeri 1945. Umuryango we waje kwimukira i Detroit mu 1955, ari naho yaje
gukurira mu mujyi wari kuzaba umwe mu nkingi zikomeye z’umuziki wa Soul
n’ibikorwa bya Motown.
Mbere yo kwinjira mu muziki
ku buryo bwagutse, Cameron yabaye mu gisirikare cy’Abanyamerika, akorera muri
Marines mu gihe cy’Intambara ya Vietnam.
Nyuma yaho, mu mpera za za
1960, yinjiye muri The Spinners, itsinda ryari ryarashinze imizi muri Detroit
kandi ryari muri Motown, imwe mu nzu z’umuziki zagize uruhare rukomeye mu
kumenyekanisha Soul na R&B ku Isi.
Cameron yaje kuba umwe mu
majwi y’ingenzi y’iri tsinda, cyane cyane ku ndirimbo “It’s a Shame”, yasohotse
mu 1970
“It's a Shame” ni imwe mu
ndirimbo zakomeye mu mateka ya The Spinners. Yanditswe na Stevie Wonder
afatanyije na Syreeta Wright na Lee Garrett, Wonder akaba yaranayoboye
umusaruro wayo. G.C. Cameron ni we waririmbye ijwi ry’ibanze ry’indirimbo, iba
intambwe ikomeye mu rugendo rwe nk’umuhanzi.
Indirimbo yageze ku mwanya wa
14 kuri Billboard Hot 100 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse iba imwe mu
ndirimbo zakomeye cyane The Spinners bari bamaze gukora icyo gihe.
Ni aha amateka ya Cameron
ahurira n’irindi zina rikomeye mu muziki w’Isi: Stevie Wonder.
Mighty Popo na we mu butumwa
bwe yibukije aya mateka, avuga ko Cameron ari “umugani wa Motown” waririmbye
“It’s a Shame”, indirimbo izwi cyane ifite aho ihuriye na Stevie Wonder.
Nyuma y’uko The Spinners
bavuye muri Motown, Cameron we yagumye muri iyi nzu y’umuziki nk’umuhanzi ku
giti cye, bituma atangira urugendo rushya rwo gukora umuziki wenyine.
Ni we waririmbye bwa mbere “It’s So Hard to Say Goodbye to
Yesterday”
Hari indi ndirimbo yatumye
izina rya G.C. Cameron rikomeza kubaho mu mateka y’umuziki w’Isi: “It’s So Hard
to Say Goodbye to Yesterday.”
Iyi ndirimbo yanditswe na
Freddie Perren na Christine Yarian ku bw’umushinga wa filimi Cooley High yo mu
1975, Cameron akaba ari we wayiririmbye muri iyo filimi ndetse akayishyira no
ku isoko nk’umuhanzi wa Motown.
Nyuma y’imyaka, iyi ndirimbo
yongeye kumenyekana cyane ubwo itsinda Boyz II Men ryayisubiragamo mu 1991.
Verisiyo yabo yageze ku myanya ikomeye cyane ku rutonde rwa Billboard ndetse
iba imwe mu ndirimbo zamenyekanye cyane mu muziki wa R&B wo muri icyo gihe.
Ibi bituma Cameron aba umwe
mu bahanzi bafite uruhare mu ndirimbo zagiye zambuka ibisekuru, aho ijwi rye
ryumvikanye mu myaka ya za 1970 ariko ibihangano bye bikomeza kubaho no mu
myaka yakurikiyeho.
G.C. Cameron na Marvin Gaye: amateka arenze umuziki
Amateka ya Cameron kandi
afite aho ahurira n’umwe mu bahanzi bakomeye cyane Motown yigeze kugira, Marvin
Gaye.
Cameron yari afitanye ubucuti
bwimbitse na Gaye, ku buryo ubuzima bwabo bwari bwahujwe n’umuryango wa Gordy,
umuryango wari ufite uruhare runini mu ishingwa no gukura kwa Motown.
Mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru, Cameron yigeze kuvuga uburyo kuba Marvin Gaye yari hafi ye
byamuhaye amahirwe yo kumwigiraho no kumenya byinshi ku buzima n’umuziki.
Iyi ni imwe mu mpamvu Mighty
Popo yumva ko guhura na Cameron atari ibintu by’umunsi umwe gusa.
Mu butumwa bwe, Mighty Popo
yavuze ko uyu muhanzi yamufunguriye amwe mu mateka atigeze asangiza abantu ku
mugaragaro, amuganiriza “nk’umubyeyi abwira umwana, umuvandimwe abwira undi
muvandimwe, umuhanzi abwira undi muhanzi.”
Ni amagambo agaragaza ko
ibiganiro byabo bitagarukiye ku bijyanye no gukora indirimbo, ahubwo byageze ku
mateka y’ubuzima, umuziki n’abantu Cameron yagiye ahura na bo mu rugendo rwe.
Kigali yabaye aho ibisekuru byahuriye
G.C. Cameron afite amateka
yubakiye cyane kuri Detroit, Motown, Soul na R&B byo muri Amerika yo mu
myaka ya za 1960 na 1970. Mighty Popo na we amaze imyaka mu rugendo rwo guteza
imbere umuziki, cyane cyane mu Rwanda no muri Afurika.
Aba bombi bahuriye ahantu
hamwe: umuziki nk’ururimi rushobora guhuza abantu batandukanye.
Mighty Popo avuga ko guhura
na Cameron byamwibukije uburyo umuziki ushobora guhuza ibisekuru bitandukanye.
Mu yandi magambo, kuri Mighty
Popo, uyu mubano ntabwo ari uguhura kw’abahanzi babiri gusa, ahubwo ni amahirwe
yo kwakira ubunararibonye bw’umwe mu bantu babaye hafi y’amateka akomeye ya
muzika y’Isi.
Cameron agiye gutanga ijwi kuri Album ya Mighty Popo
Icyatumye iyi nkuru irushaho
kugira umwihariko ni uko guhura kwabo kutarangiriye ku biganiro.
Mighty Popo yatangaje ko G.C.
Cameron yemeye gutanga ijwi rye kuri Album ye nshya.
Ibi bishobora kuba kimwe mu
bintu byihariye mu rugendo rwa Mighty Popo, cyane ko Cameron ari umuhanzi ufite
amateka maremare kandi ijwi rye rikaba ryarasizwe mu bihangano byagiye bigira
uruhare mu mateka ya Soul na R&B.
Kuri Mighty Popo, kuba
Cameron agiye kugira uruhare muri Album ye ni icyubahiro gikomeye.
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko
yishimiye cyane aka kanya, ashimangira ko umuziki ufite uburyo bwihariye bwo
guhuza ibisekuru.
Kuva ku rubyiruko rwa Motown kugeza ku muziki wa none
G.C. Cameron ntabwo ari izina
rishya mu muziki. Ni umuhanzi watangiye kumenyekana mu gihe Motown yari iri mu
bihe byayo bikomeye, akorana n’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo nka Stevie
Wonder ndetse akaba yaragiranye ubucuti n’abantu nka Marvin Gaye.
Nyuma yo kuva muri The
Spinners, yakomeje gukora nk’umuhanzi ku giti cye, asohora ibihangano
bitandukanye. Yaje no kongera gusubira muri The Spinners mu 2000, ubwo yari
asimbuye by’igihe gito John Edwards wari wagize ikibazo cy’ubuzima. Mu 2003,
yaje kwinjira no muri The Temptations.
Bityo, guhura kwe na Mighty
Popo i Kigali bishobora kurebwa nk’indi ntambwe mu rugendo rw’umuziki umaze
imyaka irenga 50 uhuza ibihe n’abantu.
Kuri Mighty Popo, rero,
guhura na G.C. Cameron si ukwicarana n’umuhanzi w’umunyamahanga gusa. Ni
uguhura n’umwe mu bantu bafite igice cy’amateka y’umuziki w’Isi, kumva ubuhamya
bw’umuntu wabaye muri ibyo bihe no kubyinjiza mu gikorwa gishya cy’umuziki.
Kandi kuba ijwi rya Cameron rigiye kumvikana kuri Album ye nshya bituma Kigali iba ahantu hadasanzwe mu rugendo rw’aya mateka: ijwi ryaturutse mu bihe bya Motown rigiye guhura n’umuziki wa Mighty Popo wo muri iki gihe.

G.C Cameron yemereye Mighty
Popo kujya kuri Album ye nshya ari gutegura muri iki gihe
