Kuva kuri Miss Naomie kugera kuri Alliah Cool: Ikusanyabitekerezo ku mpaka z’imyambarire y’inkumi

Imyidagaduro - 01/09/2026 10:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuva kuri Miss Naomie kugera kuri Alliah Cool: Ikusanyabitekerezo ku mpaka z’imyambarire y’inkumi

Imyambarire y’abakobwa n’abagore yongeye kuba intandaro y’impaka zikomeye mu Rwanda, nyuma y’uko bamwe mu bitabiriye igitaramo cya Diamond Platnumz basubijwe inyuma bazira imyambaro yagaragazaga ibice by’umubiri, ndetse hakaza n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi bafata umukobwa wari wambaye ikanzu ngufi.

Ibi byakuruye impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe basaba ko imyambarire ijyana n’umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda, mu gihe abandi bibaza niba imyambaro y’umuntu ikwiye kuba impamvu yo kumukoza isoni, kumuhutaza cyangwa kumubuza uburenganzira bwe.

Ni impaka zagiye zitangwamo ibitekerezo n’abantu batandukanye barimo abafite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, abanyamideli, abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abandi bafite ijambo mu muryango nyarwanda.

Miss Naomie: “Imyambarire y’umugore ntabwo igenzura imyitwarire y’umugabo”

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, ni umwe mu bagize icyo bavuga kuri iki kibazo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko imyambarire y’umugore itagomba gukoreshwa nk’impamvu yo gusobanura cyangwa gutsindishiriza imyitwarire mibi y’umugabo.

Ati: “Imyambarire y’umugore ntabwo igenzura imyitwarire y’umugabo. Abagabo bafite inshingano zo kugenzura ibikorwa bakora nk’uko bimeze ku bagore. Iyo umuntu umwe ahisemo guharabika cyangwa kubangamira umugore, ikibazo kiba kiri ku muntu ntabwo kiba ku mugore kubera uko yambaye.”

Miss Naomie yashyize hanze ubu butumwa mu gihe imbuga nkoranyambaga zari zuzuyemo ibitekerezo bitandukanye ku myambarire, cyane cyane nyuma y’ibyabereye mu gitaramo cya Diamond Platnumz.

Kundwa Doriane: Imyambarire ntigenzura imyitwarire y’umugabo

Nyampinga w’u Rwanda 2015, Kundwa Doriane, na we yavuze kuri iyi ngingo.

Yagaragaje ko kuba umugore cyangwa umukobwa yambaye imyenda migufi cyangwa igaragaza ibice bimwe by’umubiri, bidakwiye guhinduka impamvu yo kumubangamira.

Kundwa yavuze ko ikibazo atari imyambaro umuntu yambaye, ahubwo ko umuntu ushaka kubangamira undi ari we ukwiye kwibazwaho.

Yumvikanishije ko imyambarire y’umugore atari yo igenzura imyitwarire y’umugabo, bityo ko umuntu ubangamira umugore kubera uko yambaye aba afite ikibazo cye bwite.

Brendah wo muri ‘Mackenzie’: “Murinde abagore”

Brendah, wamamaye cyane mu itsinda Mackenzie, na we yagaragaje ko hakwiye kwibandwa ku kurinda abagore ihohoterwa aho kubasaba guhora birinda abagabo. Ati: “Murinde abagore ntibahohoterwe kuruta gutuma abagore birinda abagabo bitwara nabi. Abagore bakwiye kwiyumva neza mu bandi.”

Ni igitekerezo cyibanda ku nshingano za sosiyete mu kurwanya ihohoterwa, aho gusigira abagore umutwaro wo guhora batekereza ku buryo imyambarire yabo ishobora gutuma abandi babitwaraho nabi.

Nirere Shanel: “Ibitekerezo byawe ni byo bibibyazamo ikindi”

Umuhanzikazi Nirere Shanel, wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, na we yavuze ko imyambarire y’umukobwa atari yo ituma umuntu agira ibitekerezo cyangwa imyitwarire runaka.

Yagize ati: “Harya ngo iyo ubonye ikimero cyanjye urarega, umva icyo si ikibazo cyane kandi ibitandeba ndeba hirya, nawe uzajye ureba ibikureba cyangwa ujya unkwa wubike inda uzajya ubyuka agasonga kashize.”

Mu yandi magambo, Shanel yumvikanisha ko umuntu akwiye kugira ubushobozi bwo kugenzura ibitekerezo n’ibikorwa bye, aho kubishyira ku myambaro y’undi muntu.

Miss Darina: “Nta muntu ukwiye gukoobwa cyangwa gutuma yiyumva nabi”

Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, na we ntiyemeranya n’imyumvire yo guha imyambaro y’umuntu agaciro karuta umuntu wayambaye.

Yavuze ko ibyabaye ku bakobwa basubijwe inyuma cyangwa bagahura n’imyitwarire ibabangamira byari bibabaje. Ati: “Byari bibabaje cyane kubona ibyo abakobwa banyuzemo. Nta muntu ukwiye gukoobwa cyangwa gutuma yiyumva nabi.”

Darina asanga kubaha umuntu bidakwiye gushingira ku myambaro yambaye.

Uwicyeza Pamella: “Kwambara ni amahitamo bwite”

Umunyamideli Uwicyeza Pamella akaba n'umugore w'umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda, The Ben, yagize icyo avuga. Pamella yashimangiye ko imyambarire y’umuntu idakwiye na rimwe kuba impamvu yo kumugirira nabi, kumukoza isoni cyangwa kumubuza uburenganzira.

Yavuze ko umuntu adakwiye kubwirwa ibyo “yemerewe” kwambara, kuko imyambarire ari amahitamo bwite, mu gihe icyubahiro n’umutekano ari uburenganzira bwa buri wese.

Pamella ati: “Dushobora kubaha umuco n’indangagaciro zacu, ariko ibyo ntibigomba gukoreshwa mu guhana, gutoteza cyangwa guhohotera abagore kubera imyambarire yabo.”

Iki gitekerezo cyongeye kuzamura ikibazo cyo kumenya aho umuco n’indangagaciro birangirira, n’aho uburenganzira bw’umuntu bwo kwihitiramo imyambarire butangirira.

Alliah Cool: “Abagore n’abakobwa bakwiye kwambara bakikizwa”

Ku rundi ruhande, umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo, Alliah Cool, yahaye abagore n’abakobwa ubutumwa butandukanye n’ubw’abibanda ku burenganzira bwo kwambara uko umuntu ashaka.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yabasabye kubahiriza amabwiriza yashyizweho arebana n’imyambarire.

Yumvikanishije ko niba hari umurongo washyizweho n’inzego ubuzanya imyambaro igaragaza bimwe mu bice by’umubiri, abantu bakwiye kuwubahiriza.

Ni igitekerezo kigaragaza ko hari n’ababona ko uburenganzira bwo kwambara icyo umuntu ashaka bugomba kujyana n’aho umuntu ari, igikorwa arimo ndetse n’amabwiriza agenga ahantu runaka.

Mutesi Jolly: “Hakenewe amabwiriza asobanutse”

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, na we yavuze kuri iki kibazo, asaba ko habaho uburinganire hagati yo kubahiriza umuco n’indangagaciro no kurengera uburenganzira bw’umuntu.

Jolly yavuze ko sosiyete ishobora gukomeza kubaha indangagaciro zayo, ariko ibyo bikajyana no guha abantu, cyane cyane urubyiruko n’abakora mu nganda ndangamuco, umwanya wo guhanga no kwigaragaza.

Yumvikanishije ko ikibazo cy’imyambarire kidakwiye gufatwa nk’impaka zo kumenya gusa ibyo umuntu yemerewe cyangwa atemerewe kwambara, ahubwo hakwiye kurebwa aho umuntu ari, igikorwa arimo ndetse n’igihe.

Ku bijyanye n’amashusho y’abapolisi bafata umukobwa wari wambaye ikanzu ngufi, Jolly yashimye Polisi y’Igihugu kuba yarafashe icyemezo cyo guhana abo bapolisi, ariko asaba ko hanasuzumwa niba amabwiriza bahawe atarasobanutse.

Jolly yakomeje asaba ko iki kibazo kidafatwa mu buryo bukabije, ahubwo hakabaho uburinganire.

Lydie Mutesi: “Uyu mukobwa akomere, ibyamubayeho ntibikwiye”

Lydie Mutesi, na we yashimangiye ko imyambarire idakwiye kuba impamvu yo gukorera umuntu igikorwa kimukoza isoni.

Ku bijyanye n’abapolisi bagaragaye bafata umukobwa wari wambaye ikanzu ngufi, yagize ati: “Polisi y’Igihugu, mwakoze kubona ko aba bapolisi barengereye kandi bahohoteye uyu mukobwa mukabafunga, ariko munarebe niba mutaba mwaratanze amabwiriza adasobanutse n’abo bapolisi bakabikurikiza uko.”

Lydie yavuze ko ibyo uwo mukobwa yanyuzemo bidakwiye, asaba ko hanarebwa uburyo amabwiriza arebana n’imyambarire atangwa kandi agasobanuka ku bayashyira mu bikorwa.

Ati: “Uriya mwana w’umukobwa akomere, ibyamubayeho ntibikwiye na gato.” Yanasabye ko iki kibazo cyaganirwaho n’inzego zitandukanye, aho kuba inshingano za Polisi yonyine.

Yagize ati: “Hakagombye kubaho itsinda ririmo abantu baturutse muri Minisiteri zitandukanye zifite aho zihuriye no gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda, bakaganira bagasohora amabwiriza ajyanye n’uko umuntu ugiye mu ruhame, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, akwiye kuba yambaye.”

Fiona Kamikazi: “Turashaka kumenya amabwiriza mugenderaho”

Fiona Kamikazi na we yasabye Polisi y’Igihugu gutanga ibisobanuro birambuye ku mabwiriza cyangwa amategeko akoreshwa mu kugenzura imyambarire.

Ati: “Mwakoze, ariko ikintu tutarumva kandi dukeneyeho umucyo ni ukumenya amabwiriza cyangwa amategeko mugenderaho muhana uwambaye imyenda mwita ko ‘idakwiye’, cyangwa igihe muhana umupolisi namwe mwita ko yakoze ‘ibikorwa nk’ibi’.”

Yakomeje ati: “Turashaka kwirinda kwinjizwa muri pandagari gutya tutazi itegeko cyangwa ibwirizwa twishe.”

Iki gitekerezo cyibanda ku kibazo cy’amabwiriza asobanutse, cyane cyane mu gihe imyambarire ari ikibazo gishobora gusobanurwa mu buryo butandukanye n’abantu batandukanye.

Aissa Cyiza: “Kuba muto ugakura ntibikwiye kukwibagiza abato bari inyuma yawe”

Umunyamakuru wa Royal FM, Aissa Cyiza, na we yagaragaje ko impaka z’imyambarire zikwiye kurebwa mu buryo bwagutse, cyane cyane harebwa ubutumwa buhabwa abakiri bato.

Mu butumwa bwe, yibajije ku cyo inzego n’abaturage bashaka kugeraho muri izi mpinduka. Ati: “Kuba muto ugakura ntibikwiye kukwibagiza abato bari inyuma yawe!”

Yatanze urugero rw’uko imyambarire ishobora guhinduka uko umuntu agenda akura, ariko asaba ko hakomeza kubaho ibiganiro ku ndangagaciro n’uburyo abana n’urubyiruko biga ku bantu babakikije.

Kemnique: “Ntimuhe abagabo umwanya wo guhohotera abakobwa”

Umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, Kemnique, we yibanze ku ngaruka zishobora guterwa no guha abantu urwitwazo rwo kubangamira abagore n’abakobwa.

Ati: “Ubu abagabo mwabonye umwanya wo kujya mukorera ‘harassment’ abakobwa n’abagore kubera uburyo bambaye?”

Yagarutse ku bikorwa birimo gukurikira umuntu, kumwitegereza mu buryo bumubangamira ndetse no kumutera ubwoba.

Kemnique yasabye ko mu biganiro nk’ibi harebwa n’ingaruka bishobora kugira ku bakobwa n’abagore, aho kubaha abagabo urwitwazo rwo kubahohotera.

Sadate Mukanyazi: “Ariko se byagenze gute ngo twisange aha?”

Sadate Mukanyazi wayoboye Rayon Sports, yafashe iyi ngingo ayihuza n’ikibazo cyagutse cy’indangagaciro, uburere n’imyitwarire y’urubyiruko.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sadate yavuze ko abantu bakunze kunenga urubyiruko bavuga ko rwataye umuco, ariko ko hakwiye kubanza kwibazwa uruhare rw’abakuru n’umuryango mu kurema sosiyete urubyiruko rukuriramo.

Yavuze ko umwana akura areba ibyo ababyeyi, abamukikije, ibyamamare n’abandi bantu bafite ijambo muri sosiyete bakora.

Sadate asanga iyo umwana akura abonamo inzoga, ibiyobyabwenge, imyitwarire idahwitse, ubuzima bw’akabyiniro n’ibindi bikorwa byerekanwa ku mbuga nkoranyambaga, ibyo bishobora kugira uruhare mu ishusho yubaka ku buzima n’indangagaciro.

Yakomeje agaragaza ko hari ubwo umwana ashobora kubona ko kumenyekana cyangwa kubona amafaranga bisaba gukurikiza ubuzima bw’ibyamamare abona ku mbuga nkoranyambaga, nubwo atazi neza aho ubutunzi cyangwa ubuzima bwiza aba abona kuri internet byaturutse.

Polisi yafunze abapolisi babiri

Izi mpaka zarushijeho gukomera nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi babiri bafata umukobwa wari wambaye ikanzu ngufi.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko abo bapolisi bafunzwe nyuma yo kugaragara muri ayo mashusho, ibintu byatumye bamwe mu bantu bashima iki cyemezo, mu gihe abandi basaba ko hanasobanurwa neza amabwiriza agenga imyambarire n’uburyo ashyirwa mu bikorwa.

Iki cyabaye kimwe mu byatumye impaka ziva ku myambarire y’abitabira ibitaramo gusa, zigera ku kibazo cy’uburyo amategeko n’amabwiriza ashyirwa mu bikorwa ndetse n’uburyo abantu bafatwa iyo bibonetse ko barengeje umurongo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na we yavuze ku myambarire

Mu bihe bishize, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, na we yagiye agaruka ku myitwarire mu bitaramo.

Yihanangirije abategura ibitaramo, abasaba kutemerera umuhanzi wanyweye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge kujya ku rubyiniro ngo aririmbe imbere y’abantu.

Yanasobanuye ko imyambarire igaragaza bimwe mu bice by’umubiri idakwiye mu bitaramo no mu bindi bikorwa bihuza abantu.

Ibi byongeye kwibutsa ko ikibazo kitagarukira ku bakobwa gusa, ahubwo ko hari n’ibiganiro bigari ku buryo ibitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro bikwiye kugenzurwa.

Izi mpaka zose zigaragaza ko ikibazo cy’imyambarire gifite impande nyinshi.

Hari ababona ko umuntu agomba kubahiriza umuco, indangagaciro n’amabwiriza agenga ahantu ari. Hari n’abibaza niba ibyo bidakwiye gukorwa mu buryo butabangamira icyubahiro n’uburenganzira bw’umuntu.

Ku rundi ruhande, hari n’abasanga umuntu agomba kwirinda imyambaro ishobora gutera impaka ahantu runaka, cyane cyane mu bikorwa bifite amabwiriza yihariye.

Ariko ku mpande zombi, igitekerezo cyagarutsweho cyane ni uko kubahiriza umuco n’amabwiriza bitagomba guhinduka impamvu yo guhohotera, gukozwa isoni cyangwa gutesha agaciro umuntu.

Miss Naomie yavuze ko imyambarire y’umugore atari yo igenzura imyitwarire y’umugabo, asaba ko buri muntu yakwita ku nshingano ze

 

Alliah Cool yasabye abagore n’abakobwa kubahiriza amabwiriza agenga imyambarire, avuga ko umurongo washyizweho ukwiye kubahirizwa

Brendah wo muri Mackenzie yavuze ko abagore bakwiye kurindwa ihohoterwa, aho gusabwa guhora birinda abagabo bitwara nabi

Miss Kundwa Doriane yavuze ko imyambarire y’umugore atari yo igenzura imyitwarire y’umugabo, ahubwo ikibazo kiba ku muntu ubangamira undi

Miss Mutesi Jolly yasabye ko ku kibazo cy’imyambarire hakenerwa uburinganire hagati yo kubahiriza indangagaciro no kubaha uburenganzira bw’umuntu

Uwicyeza Pamella yavuze ko imyambarire idakwiye kuba impamvu yo guhohotera cyangwa gukozwa isoni umuntu, asaba kubaha amahitamo ya buri wese




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...