Mu
minsi ishize, kongera kugaragara kw'imodoka nshya z'aba bagore byongeye gutuma
abantu babiganiraho cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babifata nk'ubuhamya
bw'iterambere, abandi bakabibonamo uburyo bwo kwerekana ubuzima bwiza bagezeho.
1.Miss Muyango yongeye
kuvugisha benshi nyuma yo kugura Mercedes-Benz GLC 300
Ku
wa 21 Nyakanga 2026, Miss Photogenic wa Miss Rwanda 2019, Muyango Claudine,
yerekanye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz GLC 300 yo mu mwaka wa
2022, anayambika plaque yihariye iriho amazina ye.
Ni
imwe mu modoka zo mu rwego rwa "luxury SUV" zikunzwe kubera ubwiza,
umutekano n'ikoranabuhanga rigezweho. Ku masoko mpuzamahanga, igiciro cyayo
kiri hagati ya miliyoni 45 Frw na miliyoni 60 Frw, bitewe n'imiterere yayo
ndetse n'ibiyigize.
Ikindi
cyakurikiyeho ni uko yayandikishije plaque iriho amazina ye, igikorwa gisaba
kwishyura miliyoni 2 Frw mu Rwanda, uretse andi mafaranga ajyanye no kuyinjiza
no kuyandikisha.
2.Miss Mutesi
Jolly yigaruriye imitima ya benshi nyuma yo kugura G-Wagon
Mu
Ukwakira 2025, Miss Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016, yerekanye
Mercedes-AMG G 63 (G-Wagon) yo mu mwaka wa 2025, imwe mu modoka zihenze kandi
zikunzwe n'ibyamamare ku Isi.
Agaciro
kayo kari hagati ya miliyoni 359 Frw na miliyoni zisaga 400 Frw.
Ifite
moteri ya V8 Twin Turbo itanga ‘horsepower’ 585 na torque ya 850 Nm, ibintu
bituma iva ku muvuduko wa 0 kugeza kuri 100 km/h mu masegonda 4.4 gusa.
Ni
imodoka izwiho guhuza uburanga, imbaraga ndetse n'ubushobozi bwo kunyura mu mihanda
yose, ari yo mpamvu ikomeje kuba ikimenyetso cy'ubukire ku bayitunze.
3.Alliah Cool
yazamuye impaka kubera G-Class yambaye plaque ya RDC
Ku
wa 16 Ukwakira 2025, Alliah Cool na we yerekanye Mercedes-Benz G-Class
(G-Wagen) ifite agaciro karenga miliyoni 200 Frw.
Icyakurikiyeho
si agaciro kayo gusa, ahubwo ni uko yari yambaye plaque yo muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibintu byateje impaka nyinshi ku mbuga
nkoranyambaga.
Mu
gusubiza abamunengaga, yavuze ko gukoresha plaque ya RDC bidakuraho agaciro
k'imodoka, anashimangira ko yubaha igihugu cye cy'amavuko ndetse anashimira M23
ku ruhare yavuze ko yagize mu gutuma bamwe basubira kuba muri RDC.
Aya
magambo ye yakomeje kugibwaho impaka mu gihe kirekire.
4.Isimbi Model
yagiye ava kuri Evoque agera kuri Velar
Mu
banyamideli b'Abanyarwandakazi, Isimbi Vestine, uzwi nka Isimbi Model, ni umwe
mu bamaze imyaka bagaragaza ubuzima buhenze.
Mu
mpera za 2022, umugabo we Shaul Hatzir yamuhaye impano ya Range Rover Evoque
ifite agaciro ka miliyoni zisaga 46 Frw.
Nyuma
y'imyaka itatu, mu Ukwakira 2025, yongeye kumuha indi modoka yo mu bwoko bwa
Range Rover Velar, ifite agaciro karenga miliyoni 89 Frw.
Ubwo
yayerekanaga, Isimbi yavuze ko yari amaze igihe kirekire ayirota, ashimangira
ko atari impano isanzwe ahubwo ko yamukoze ku mutima kubera urukundo n'uburyo
umugabo we yitaye ku byifuzo bye.
5.Niragire Marie
France yinjiye mu batunze G-Class
Umukinnyi
wa filime Niragire Marie France na we ari mu bagore bafite imodoka zihenze mu
Rwanda nyuma yo kugura Mercedes-Benz G-Class ifite agaciro karenga miliyoni 150
Frw.
Uyu
mukinnyi wa filime umaze imyaka irenga 18 mu ruganda rwa sinema nyarwanda,
yakomeje guhuza ibikorwa byo gukina filime no kuyobora televiziyo ye bwite yise
‘Genesis Tv’.
G-Class
ye iri mu modoka zikunzwe cyane ku Isi kubera ubushobozi bwo kugenda mu mihanda
yose, ubwiza n'icyubahiro ihabwa n'abayitunze.
Imodoka zihenze
ziri kurushaho kuba ikimenyetso cy'iterambere ku bagore
Mu
bihe bitandukanye, gutunga imodoka y'igiciro kinini byafatwaga nk'ikintu
kigaragara cyane ku bagabo bafite ubushobozi.
Gusa
uko abagore bagenda bagura ibikorwa byabo mu myidagaduro, ubucuruzi, imideli,
sinema no ku mbuga nkoranyambaga, ni ko na bo bagenda bagaragaza ubushobozi bwo
kwigurira cyangwa guhabwa imodoka zihenze.
Hari
abazigurira ku mbaraga zabo, abandi bakazihabwa nk'impano n'abo bashakanye
cyangwa abo bakundana, ariko ikigaragara ni uko izi modoka zikomeje kuba kimwe
mu bimenyetso by'ubuzima bagezeho ndetse zikaba zigarukwaho cyane igihe cyose
bazerekanye.
Kuva kuri Mercedes-Benz GLC 300 ya Miss Muyango, G-Wagon ya Miss Mutesi Jolly, G-Class ya Alliah Cool na Niragire Marie France, kugeza kuri Range Rover Velar ya Isimbi Model, aba bagore bagaragaza ko urugendo rw'abagore mu kwigira no kugera ku rwego rwo gutunga umutungo ufatika rukomeje gutera imbere, kandi ko no mu myidagaduro y'u Rwanda, gutunga imodoka zihenze bitakiri umwihariko w'abagabo gusa.



Amafoto agaragaza ‘Mercedes-Benz GLC 300’ ya Miss Uwase Muyango Claudine



Amafoto agaragaza ‘G-Wagon’ ya Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly


Amafoto agaragaza ‘G-Class’ ya Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool



Amafoto agaragaza ‘G-Class’ya Niragire Marie France washinze Genesis Tv





Amafoto
agaragaza ‘Range Rover Velar’ ya Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model
