Ntabwo
byamubereye urugendo rworoshye. Ni urugendo ruvanze n’ishyaka, kwihangana no
kwizera impano ye kuva akiri umwana muto wicaye mu ishuri, atangira kumva ko
umuziki atari ukwinezeza gusa, ahubwo ushobora kuba umwuga.
Producer Muriro
avuga ko urukundo rw’umuziki yarugize kuva kera, ariko ntihari hakiri
igihe cyo kubigira umwuga. Icyo gihe, ibintu byose byahindutse ubwo yatangiraga
guhura na software zo gutunganya umuziki nka FL Studio na Virtual DJ.
Inkuru
ye itangira guhindura isura ubwo se wabo yamwererekaga bwa mbere FL Studio. Aho
ni ho habereye impinduka ikomeye: aho kureba umuziki nk’ukwinezereza, atangira
kuwureba nk’akazi k’ejo hazaza.
Muriro yabwiye
InyaRwanda ati: “Ibintu bijyanye no gutunganya indirimbo kugira ngo mbijyemo ni
nk'umuhamagaro wanjye niyumvagamo kandi bindimo. Kuko ni ibintu natangiye
kugerageza ndi muto mfite nk'imyaka nka 14.”
Gukura
yihugura: YouTube yabaye ishuri rye
Nta
studio yari afite, nta n’ubushobozi buhambaye bwo kwiga mu mashuri y’umuziki,
ariko ibyo ntibyigeze bimubuza gutera imbere. YouTube yabaye ishuri rye rya
mbere, aho yireberaga ‘tutorials’, agerageza gukora ‘beats’ nyinshi z’amoko
atandukanye.
Icyo
gihe yakoraga yitwa “Ayo Jovan”, izina ryari ritangiye kumumenyekanisha mu
bakunzi bake bamenyaga ibyo yakoraga.
Ariko
uko yagendaga akorana n’abandi, abantu batandukanye barimo Kivumbi King na
Tonalite batangiye kumugira inama z’uko izina “Muriro” ryaba igice cy’ikirango
cye cy’umwihariko.
Kimwe
mu byafashije Muriro kumenyekana cyane ni igihe yakoraga ku ndirimbo “Shayo” ya
Ariel Wayz mu 2022. Icyo gihe, ni bwo yashyizeho bwa mbere akarangamuntu ka
“Muriro” mu ndirimbo mu buryo bwumvikana neza.
Ati: “Twakoranye na Ariel Wayz indirimbo ‘Shayo’, ni ho natangiye gushyiramo ako
karango ka Muriro. Aho ni ho byahindutse, abantu batangira kunyita Muriro aho
kunyita Ayo Jovani.”
Kuva
ubwo, izina Muriro ryabaye ikirango cy’ubuhanga bwe, rihita rifata intebe mu
mitima y’abakunzi b’umuziki.
Mu
2017, Muriro yabonye amahirwe ya mbere yamuhinduye burundu. Yari amaze kohereza
beats ze kuri Producer Nexus abinyujije kuri Facebook.
Ntibyatinze,
Nexus yamuhamagaye amutumira muri studio. Icyo gihe byari bifunguye amarembo
mashya.
Icyo gihe Muriro yibuka nk’intangiriro y’ukwemera ko umuziki ushobora kuba umwuga nyawo.
Aho
ni ho yakoreye n’abahanzi batandukanye barimo Kivumbi King, aho yanagize
uruhare mu ndirimbo nka “Jericho” iri kuri album DID ya Kivumbi King.
Uko
yagendaga akora, ni ko izina rye ryagendaga rikura mu buryo budasubirwaho.
Ubu
Muriro amaze gukora indirimbo zitandukanye zigaragaza ubuhanga bwe: “Shayo” –
Ariel Wayz, “Captain” – Kivumbi King ft A Pass, “Jericho” – Kivumbi King, “Angel
and Demon”, “Urimwiza”, “Tell Me”, “Monica” – DiceThePrince, n’abandi bahanzi
barimo Ruti Joel na Impakanizi
Uyu
musore kandi akomeje gufasha abahanzi bakizamuka, ibintu abona nk’inshingano
kuruta kuba akazi gasanzwe.
Nubwo
amaze gutera intambwe, Muriro avuga ko akiri gutera imbere, ariko afite abo
afata nk’icyitegererezo. Muri bo harimo Producer Made Beats, wamuhaye isomo
rikomeye ku buryo umuziki ukorwamo.
Ati: "Nakundaga uburyo akoramo ibintu bye. Kuko numvaga ari Producer ukora
ibintu bitandukanye, atari umuntu uguma ahantu hamwe ku buryo wumva bitandukanye.
Numvaga ahindakagurika, yajya muri Hip Hop nkumva aranyemeje, yajya muri
Afrobeats nkumva arankomye, ndavuga nti uyu ni we Producer ngomba
kureberaho."
Nubwo
ataramubona imbonankubone, Muriro amufata nk’umwe mu bamuhaye icyerekezo
cy’umwuga.
Muriro
ntahagarariye aho ageze. Inzozi ze ni ugufasha umuziki nyarwanda kugera ku
rwego mpuzamahanga, aho aba producer bo mu Rwanda bashobora guhangana n’abo muri
Nigeria n’ahandi ku mugabane wa Afurika.
Ariko
agaruka no ku mbogamizi zikiri mu muziki nyarwanda, cyane cyane ikibazo
cy’ishoramari rike.
Kuva
ku mwana wiyigishaga kuri YouTube kugeza ku producer uri gukora indirimbo
zikunzwe, urugendo rwa Muriro ni inkuru y’icyizere, kwihangana no kudacika
intege.
Ubu ari mu gisekuru gishya cy’abatunganya umuziki nyarwanda bafite icyerekezo kinini, kandi benshi bamubonamo umwe mu bazagira uruhare rukomeye mu gutuma “sound” y’u Rwanda irenga imbibi.

Producer Muriro yavuze uko yatangiye umuziki yiga kureba tutorials kuri YouTube, mbere yo gukora indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo Ariel Wayz na Kivumbi King

Muriro uri mu ba producer bagezweho
mu Rwanda yavuze ko yafatiye urugero kuri Made Beats, ndetse agaragaza inzozi
afite zo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga
Uko gukunda
FL Studio akiri umwana byahindutse umwuga: Producer Muriro yavuze urugendo
rwamugejeje ku gukora indirimbo zikunzwe zirimo “Shayo” na “Captain”
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER MURIRO
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO PRODUCER MURIRO YAKOREYE MIKE KAYIHURA
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SHAYO' PRODUCER MURIRO YAKOREYE ARIEL WAYZ
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO PRODUCER MURIRO YAKOREYE KIVUMBI KING
VIDEO:
Dox Visual/ InyaRwanda
