Aminu
yatangiye urugendo rwe mu byo gufotora no gutunganya amashusho mu bitaramo mu
Rwanda, mbere yo kwimukira mu Budage aho yahise atangira kubona amahirwe yo
gukorana n’ibyamamare mpuzamahanga.
Mu
bikorwa bye, Aminu yabwiye InyaRwanda, ko yafatanyije n’abahanzi barimo Diamond
Platnumz, Rema, Tayc, na Dadju, akora amashusho y’ibitaramo, filime, ndetse
n’ibikorwa binini by’imyidagaduro. Ubu burambe bwamufashije kumenya imirimo
ikomeye yo gutunganya ibitaramo no guhanga udushya mu mashusho.
Aminu
yanagize uruhare runini mu iserukiramuco Afroland, rimwe mu marushanwa akomeye
ya Afrobeat mu Budage, aho yakoranye n’abahanzi nka Victony, C-Kay, na
Libianca.
Yagize
kandi uruhare rukomeye mu gitaramo cya Hypefestival, kimwe mu birori bikomeye
bya Hip-hop mu Budage, aho yabashije gutunganya amashusho y’abahanzi
mpuzamahanga nka Wiz Khalifa na Rich The Kid, ndetse n’abahanzi b’Abadage.
Aminu
aboneka kandi ari kumwe na Adesope, umufatanyabikorwa wabayeho akorana
n’abahanzi bakomeye nka Davido, bigaragaza ko urwego rw’ubuhanzi bwe rwatangiye
kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ibi
byose bikomatanya ubuhanzi bw’amashusho n’uburyo bwo kwamamaza, bigafasha
kugera ku bantu benshi ku rwego mpuzamahanga.
Aminu
ari kandi gukora ku rubuga rwa 'Fastik', ruzafasha abahanzi
gukorana mu gutunganya imishinga y’ubuhanzi ku buryo bworoshye.
Urugendo
rwa Aminu rugaragaza ko abahanzi b’Abanyarwanda bashobora kugira uruhare rukomeye
mu ruganda rw’imyidagaduro mpuzamahanga.
Kuva mu Rwanda kugera mu Burayi, ubuhanga bwe, ubwitange, n’ubushobozi bwo guhanga udushya biri gutuma yandikisha amateka mu gukorana n’ibyamamare mpuzamahanga.

Aminu Hassan Iradukunda yinjiye mu bwo gutunganya amashusho no gufata amafoto mu buryo bw'umwuga mu bitaramo binyuranye
Iradukunda
ari kumwe na Diamond Platnumz nyuma yo kumufasha mu gitaramo gikomeye yakoreye ku Mugabane w'u Burayi



Aminu
Iradukunda, umuhanzi w’umwuga w’Umunyarwanda, afata ibihe by’ingenzi n’abahanzi
mpuzamahanga nka Diamond Platnumz, Tayc, na Dadju
Kuva
mu Budage kugera ku rubyiniro rw’isi: Aminu asangiza ubunararibonye bwe mu
gitaramo cya Wiz Khalifa n’ibirori bikomeye bya Hip-Hop

Kuva
kuri Afroland kugera kuri Hypefestival: Aminu agaragaza impano z’Abanyarwanda ku
rubyiniro rukomeye mu Burayi
Rema uri mu bahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika yakoranye na Iradukunda mu bikorwa binyuranye bye by'ubuhanzi

Abanyamuziki Dajdu na Tay c baherutse guhurira ku rubyiniro mu gitaramo gikomeye bakoreye ku Mugabane w'u Burayi