Kuva kuri Butera Knowless kugera kuri Diamond: Abahanzi 101 bamaze guhembwa za Miliyoni muri MTN Iwacu Muzika Festival

Imyidagaduro - 26/06/2026 2:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuva kuri Butera Knowless kugera kuri Diamond: Abahanzi 101 bamaze guhembwa za Miliyoni muri MTN Iwacu Muzika Festival

Mu myaka irindwi ishize, MTN Iwacu Muzika Festival yabaye kimwe mu bikorwa byagize uruhare rukomeye mu kuzamura uruganda rw'umuziki nyarwanda, binyuze mu guha akazi abahanzi, kubegereza abafana bo hirya no hino mu gihugu no kubaha amafaranga y'ibitaramo.

Mu gihe abantu benshi bibuka uruhererekane rw'ibi bitaramo kubera uburyo bizenguruka Intara zose z'u Rwanda ndetse bikarangwa n'imbaga y'abafana, hari indi ngingo ikomeye idakunze kuvugwa cyane: amafaranga menshi amaze kwinjira mu mifuka y'abahanzi bayitabiriye.

Amakuru avuga ko abahanzi bitabira ibi bitaramo bahembwa amafaranga ari hagati ya Miliyoni 50 Frw na Miliyoni 100 Frw, ushyize ku mpuzandengo y’ababyitabira cyangwa ababyitabiriye buri mwaka biba.

Ibi bitaramo byatangiye byitwa ‘Iwacu Muzika Festival’, Sosiyete y’Itumanaho ya MTN izakubyitirirwa byitwa ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.

Mu myaka irindwi hamaze kuririmbamo abahanzi barenga 100

Imibare yakozwe na InyaRwanda igaragaza ko kuva ibi bitaramo byatangira mu 2019 kugeza mu 2026, abahanzi nibura 101 bamaze kubiririmbamo.

Iyi mibare ibarirwamo abahanzi bose bagaragaye kuri gahunda zose za MTN Iwacu Muzika Festival, harimo n'abitabiriye ibitaramo byabereye kuri Televiziyo Rwanda mu bihe bya COVID-19, ndetse n'abaririmbye mu gitaramo cyo gusoza cyari cyitabiriwe na Diamond Platnumz.

Uko imyaka yagiye ikurikirana

2019: Hatangijwe MTN Iwacu Muzika Festival, izenguruka igihugu cyose mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 25.

Haririmbye abahanzi 24 barimo Orchestre Impala, Bruce Melodie, Jay Polly, Jules Sentore, Allioni, Yverry, Makanyaga, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha, Amalon, Cecile Kayirebwa, Urban Boyz, Bull Dogg, Active, Rafiki, Victor Rukotana, Massamba Intore, Safi Madiba, Senderi, Ama G The Black, Uncle Austin na Marina.

Igitaramo cyo gusoza cyitabiriwe na Diamond Platnumz, ari kumwe na bamwe mu bahanzi nyarwanda.

2020/2021: Bitewe na COVID-19, ibitaramo byimurirwa kuri Televiziyo Rwanda.

Muri iki cyiciro hagaragayemo abahanzi 36 batandukanye, barimo Israel Mbonyi, Boukuru, Christopher, Clarisse Karasira, Charly na Nina, Jay Polly, Knowless Butera, Patient Bizimana, Bruce Melodie, Igor Mabano n'abandi benshi.

Hanabaye igitaramo cyihariye cyo kwibuka Jay Polly.

2023: MTN Iwacu Muzika Festival yabaye inshuro ebyiri.

Mu cyiciro cya mbere haririmbye Bruce Melodie, Alyn Sano, Bushali, Chriss Eazy, Niyo Bosco, Bwiza, Riderman na Afrique.

Mu cya kabiri hibanzwe ku bahanzi ba gakondo, barimo Cecile Kayirebwa, Muyango, Cyusa Ibrahim, Sophia Nzayisenga, Ruti Joel n'Itsinda Ibihame by'Imana.

2024: Haririmbye Bruce Melodie, Bushali, Chriss Eazy, Ruti Joel, Kenny Sol, Bwiza na Danny Nanone.

2025: Hatumiwe King James, Bull Dogg, Riderman, Ariel Wayz, Kivumbi King, Nel Ngabo na Juno Kizigenza.

2026: Ku nshuro ya munani, MTN Iwacu Muzika Festival yahuje Chriss Eazy, Ross Kana, Davis D, Marina, Kivumbi King, Bushali, Amalon na Kenny Sol.

Hari amazina agaruka inshuro nyinshi

Iyo urebye amateka y'ibi bitaramo, usanga hari abahanzi bagiye bagaruka kenshi kurusha abandi.

Bruce Melodie, Bushali, Chriss Eazy, Riderman, Marina, Massamba Intore, Christopher, Ruti Joel, Cyusa Ibrahim, Makanyaga Abdoul, Social Mula, Queen Cha, Bull Dogg na Amalon ni bamwe mu bahanzi bagiye bahabwa umwanya mu bihe bitandukanye, ikigaragaza icyizere bagiriwe ndetse n'uburyo bakomeje gukundwa n'abafana.

Ni mu gihe abandi nka Kenny Sol, Kivumbi King, Bwiza, Danny Nanone na Alyn Sano bagiye binjira muri iri serukiramuco uko imyaka yagiye ishira.

MTN Iwacu Muzika Festival yahaye akazi uruganda rwose rw'umuziki

Nubwo abakunze kurebwa cyane ari abahanzi, MTN Iwacu Muzika Festival yagiye inatanga akazi ku bandi benshi bakorera mu ruganda rw'imyidagaduro.

Aba barimo abaririmbyi bacurangira abahanzi (Live Band), aba-DJ, aba MC, abatunganya amajwi n'amatara, abafata amashusho n'amafoto, abashinzwe umutekano, abakora ubwikorezi ndetse n'abandi benshi.

Ni imwe mu mpamvu ibi bitaramo bifatwa nk'imwe mu mishinga yatanze umusanzu ugaragara mu kuzamura urwego rw'ibitaramo mu Rwanda.

Kwegereza abafana abahanzi babo

Ikindi cyaranze MTN Iwacu Muzika Festival ni uko yavuye ku muco wo gukorera ibitaramo i Kigali gusa, ikabigeza mu Turere dutandukanye tw'igihugu.

Abafana bo mu Ntara y'Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba n'Iburengerazuba bagiye babona amahirwe yo kureba ku rubyiniro bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, ibintu byafashije kongera umubano hagati y'abahanzi n'ababakunda.

Ni urugendo rwatumye, kuva kuri Butera Knowless, Bruce Melodie, Riderman, Jay Polly, Cecile Kayirebwa, King James, Bull Dogg, Marina, Chriss Eazy, Kenny Sol n'abandi benshi, kugeza kuri Diamond Platnumz, abahanzi barenga 100 bamaze guhembwa amafaranga abarirwa muri za miliyoni z'amafaranga y'u Rwanda binyuze muri MTN Iwacu Muzika Festival, ikomeje kuba imwe mu nkingi zikomeye zafashije iterambere ry'umuziki nyarwanda.










Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...