Mu byamamare byagaragaye muri iki gitaramo harimo umushoramari Coach Gael, abahanzi Bruce Melodie, Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement washinze Kina Music, Massamba Intore, Tonzi, Bruce The First, Rock Kimomo, Miss Nishimwe Naomie, Miss Nshuti Muheto Divine n'abandi benshi baturutse mu myidagaduro no mu zindi nzego.
King James yashimishije abitabiriye iki gitaramo aririmba zimwe mu ndirimbo zamugize icyamamare zirimo "Umuriro Watse", "Ndagukunda", "Biracyaza" n'izindi. Abafana bafatanyaga na we kuziririmba ijambo ku rindi.
Iki gitaramo cyabaye umwanya wo kwizihiza urugendo rw'uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2006, ndetse no gushimira abakunzi be bakomeje kumushyigikira muri iyo myaka yose.
King James ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibigwi mu muziki, akaba amaze gushyira hanze album zirindwi ari zo "Umugisha", "Umuvandimwe", "Biracyaza", "Ntibisanzwe", "Meze Neza", "Urukundo "ndetse na "Ubushobozi".
Nyuma y'iki gitaramo cya mbere cyabaye ku wa 1 Kanama 2026, ibikorwa byo kwizihiza imyaka 20 ya King James birakomeza kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, aho hateganyijwe umunsi wa kabiri urangwa n'udushya dutandukanye, imiziki y'abaririmbyi batumiwe n'ibindi bikorwa bigamije gukomeza gususurutsa abakunzi b'umuziki bategereje gusoza iri serukiramuco ryihariye.
REBA AMAFOTO Y'UKO IGITARAMO CYA KING JAMES CYAGENZE






































































