Sabah ikomoka mu mujyi wa
Masazir utuwe n’abagera ku 19,000, uri ku birometero hafi 48 mu majyaruguru
y’umurwa mukuru Baku. Abaturage bose b’uyu mujyi bashobora kujya muri Old
Trafford, ikibuga cya Manchester United gifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga
74,000, ndetse hakaba hasigara imyanya myinshi.
Ibi bigaragaza uburemere bw’uyu mukino kuri Sabah, ikipe ikiri nto mu mateka ariko igiye guhura n’ikipe ikomeye ku rwego rw’Isi.

Sabah yashinzwe ryari,
kandi yageze ite muri Champions League?
Sabah yashinzwe ku wa 8
Nzeri 2017, bivuze ko mu gihe cy’imyaka icyenda gusa imaze ishinzwe, yamaze
kugera mu cyiciro cya shampiyona cya UEFA Champions League.
Mu mwaka ushize
w’imikino, Sabah yakoze amateka akomeye ubwo yatwaraga Igikombe cya Azerbaijan
ndetse na shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu, bituma yegukana
ibikombe bibiri mu mwaka umwe.
Iyi kipe yari yarazamutse
mu cyiciro cya mbere muri 2018, nyuma yo kurangiza ku mwanya wa gatanu mu
cyiciro cya kabiri. Yazamutse kubera ko amakipe ane yari ayiri imbere
atabashije kubona uruhushya rwo gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Kuva ubwo, Sabah yakomeje
gutera imbere, ndetse iza guhangana n’ikipe yari imaze igihe yiganje muri
Azerbaijan, Qarabag, yari yaratwaye ibikombe 11 muri 12 bya shampiyona byari
byabanje.
Kwegukana shampiyona byahaye Sabah amahirwe yo gukina imikino yo gushaka itike ya Champions League, aho yatsinze The New Saints, KuPS, Aarhus na Hapoel Be'er Sheva, bituma ibona itike yo gukina icyiciro cya shampiyona cya Champions League.

Umutoza wa Sabah ni muntu
ki?
Sabah itozwa na Valdas
Dambrauskas, umutoza ukomoka muri Lithuania watangiye kuyitoza mu mpeshyi
ishize.
Dambrauskas yayoboye
Sabah mu rugendo rwo gutwara ibikombe bibiri mu mwaka ushize, ibintu byabaye
amateka akomeye kuri iyi kipe ndetse binagira uruhare mu kwagura izina rye
nk’umutoza.
Inkuru y’ubuzima bwe mu
mupira w’amaguru nayo irihariye. Dambrauskas yatangiye inzira ye yo kuba
umutoza nyuma yo gutsindira 1,000 cy’amapawundi muri gahunda ya televiziyo
y’ibibazo (quiz show) yo muri Lithuania mu 2002, ubwo yari afite imyaka
25.
Iyo gahunda yari imeze
nka Who Wants to Be a Millionaire, ikunzwe cyane mu Bwongereza.
Dambrauskas yavuze ko aya
mafaranga yari menshi muri icyo gihe kuko Lithuania yari itaraba umwe mu bagize
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kandi ibiciro byari bitandukanye n’iby’ubu.
Yagize ati: “Ni ukuri,
biri mu nkuru y’ubuzima bwanjye, ariko ntekereza ko byahawe agaciro gakomeye
kuko byabaye kera.”
Yongeyeho ko amafaranga
yatsindiye yari hafi kungana n’umushahara w’umwaka muri icyo gihe, ndetse ko
yashoboraga kuyakoresha mu kugura inzu. Ariko yari afite inzozi nini kurushaho,
bituma ajya mu Bwongereza, aho yatangiriye urugendo rwe rwo kwiga no guteza
imbere umwuga wo gutoza.
Dambrauskas ntiyigeze aba
umukinnyi wabigize umwuga
Nk’uko tubikesha
talkSPORT, uyu mutoza w’imyaka 49 yavuze ko atigeze akina umupira w’amaguru
nk’umukinnyi wabigize umwuga, ariko ko kuva mu 1990 yari asanzwe azi ko umwuga
we uzaba ubutoza.
Yakuriye mu mujyi muto wo
muri Lithuania wari utuwe n’abantu bagera ku 5,000, aho avuga ko nta buryo
bwiza bwo gukina umupira w’amaguru bwari buhari kandi ko atigeze akina umupira
wateguwe mu buryo bw’umwuga.
Mu mwaka wa 2000, ubwo
yakoraga muri Norway, yatangiye kubona uburyo Abanya-Norway bakurikiranaga
Premier League kandi buri wese afite ikipe ashyigikira.
Icyo gihe yari asanzwe
azi amakipe akomeye nka Manchester United, Arsenal na Liverpool. Amaze gusubira
muri Lithuania, yiyemeje ko umunsi umwe azagera mu Bwongereza kugira ngo ahabwe
amahirwe yo gukora ikintu gikomeye mu mwuga wo gutoza.
Ati: “Nari mfite gahunda
y’uko umunsi umwe ngomba kugera mu Bwongereza, kuko nari nzi ko hari amahirwe
yo gukora ikintu cyiza mu gutoza.”
Kuri ubu, uwo mugambi wo
hambere umaze kumuha umusaruro ukomeye, kuko agiye kuyobora Sabah mu mukino
ukomeye iza guhuriramo na Manchester United kuri Old Trafford.
Top of Form
Bottom of Form
