Kuva ku gucuruza ibisheke kugera ku gutanga akazi muri Cinema: Killaman twaganiriye - VIDEO

Imyidagaduro - 10/07/2025 7:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuva ku gucuruza ibisheke kugera ku gutanga akazi muri Cinema: Killaman twaganiriye - VIDEO

Ni izina rimaze kuba ishingiro ry’icyizere muri sinema nyarwanda: Killaman, amazina ye asanzwe ni Niyonshuti Eric. Abakunzi ba filime bamumenye mu myambaro y’uruhare rutoroshye – guhangana, ubugome, intambara y’amarangamutima no kugenzura inkuru. Yihariye mu buryo ashyira amarangamutima mu mwuga we, agatangaza benshi.

Ariko inyuma y’iryo zina ryamamaye, harimo inkuru y’ubuzima bw’ukuri: iy’umuhungu wakuriye mu buzima bukomeye, wanyuze mu bucuruzi buciriritse nko gucuruza ibisheke, ibinyobwa, itabi ndetse no kuvomesha amazi, byose abikora ashaka icyamugira umuntu. Uyu munsi, uwo musore wahoze yambara inkweto imwe mu mwaka, ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina rikomeye mu gihugu.

Uyu munsi, Killaman abarwa mu bakinnyi ba filime bafite ijwi rikomeye, uburyohe bw’inkuru, n’ubusobanuro bwimbitse ku byo akina. Ni umwe mu batumye benshi bongera kwizera ko sinema nyarwanda .

“Nashatse kuba umuntu, sinashakaga kwamamara gusa”

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda, Killaman yavuze byinshi ku rugendo rwe rutoroshye. Yagarutse ku myaka ibiri yakoreye filime ku buntu, ataranamenyekana, agenda asaba amahirwe mu matsinda atandukanye y’abakinnyi n’abanditsi ba filime.

Ati “Nari nkeneye amafaranga icyo gihe. Nambara inkweto imwe umwaka wose, ariko nkajya kuyikuramo nkabanza kureba ko nta muntu urebana nanjye. Iyo myaka ibiri y’ubuntu nayitangiye nshaka ko abantu bamenya ko nshoboye, si amafaranga nabanzaga gushaka.”

Yacururije ibisheke mu Rwanda, ntiyacika intege

Killaman avuga ko ntako atagize mu gushaka icyamuteza imbere. Yacuruje ibisheke, akavomesha amazi, agakora nk’umuyede, ndetse ageze no ku gushinga Boutique mu rugo mu 2007 irimo ibisheke, itabi, n’ibindi bikenerwa.

Avuga ati “Ntabwo nacuruje ibisheke mu muhanda ngo mbizunguze. Nabicururije hano mu Rwanda, mu nzira z’ukuri. Sinigeze nemera gusinzira inzozi zanjye. Uburyo nashakishaga amafaranga byatangiye mfite imyaka icyenda, bituma nzinukwa guhora ntegereje.”

Avuga ko yigeze kugera aho atakibona uko abaho, bigera n’aho asaba umugore we kujya kuba muri Uganda, we asubira kubana na Nyirakuru. Aho ni ho yakomeje gukorera ibikorwa bya sinema, ari naho Nyirakuru yatangiye kumugira inama yo kubireka, akajya avoma amazi.

Avuga ati “Nyirakuru yambwiye ko ibyo nakoraga ntacyo bimaze, ambwira ko namufasha kuvoma. Ariko nari narafashe umwanzuro: reka sinzongere gusimbuka umwuga. Reka nkwame nkomeze, ndebe aho byanyageza.”

Yagiye asaba amahirwe ahari hose – Clapton, Zuby Comedy, Pattyno…

Muri icyo gihe, Killaman avuga ko ari we wagiye asaba itsinda rya Zuby Comedy gukorana muri ‘Miss Mulenge’, asaba Clapton kumushyira muri ‘Mugisha na Rusine’, ndetse anegera Pattyno amusaba uruhare.

Ati “Hari abambwiraga ko ntacyo nzageraho kubera ko nakinaga filime nyinshi, abandi bati sinashobora kuba umukinnyi ukomeye. Ariko sinabumvise. Narinziko igihe nikigera, abantu bazabona itandukaniro.”

Yatangiye sinema ku mugaragaro mu 2016, ariko 2023 imubera intangiriro nshya

Killaman avuga ko yatangiye gukora sinema nk’umwuga muri 2016, ariko umwaka wa 2023 ari wo wamubereye umuhigo – kuko ari bwo yatangiye kubona amafaranga yivugira.

Avuga ati “Icyo gihe sinema yari yaratangiye kuntera imbere, nkoresha izina ryanjye mu gukora ibyiza, nkishyura abakinnyi, nkubaka izina ryanjye ku ndangagaciro. Nta mukinnyi ukinira ubuntu muri filime zanjye, bose ndabishyura uko twabivuganye.”

‘My Heart’ yamuciriye inzira

Mu myaka irindwi amaze muri sinema, filime ‘My Heart’ ni yo yamuciriye inzira. Ni filime ishingiye ku nkuru ye bwite, afiteho amarangamutima n’ubushobozi bwihariye.

Ati “Iyi filime nayanditse nkabaho. Sinema yanjye niyo buzima bwanjye. Si ikinamico nk’uko abandi babivuga. Ndi umukinnyi, ariko mbere na mbere ndi umuntu wanyuze mu nzira ndende.”

“Amasomo mvoma mu rugendo rwanjye…”

Yanzuye avuga ko urwego agezeho arukesha kudacika intege, gukomera ku muryango we, no kumenya icyo ashaka. Ashimangira ko uko agenda akura, atifuza kuzamuka wenyine.

Avuga ati “Ubu sinshakira amafaranga njyenyine. Ndashaka ko n’abakinnyi dukorana bagira icyo bigira. Ntawe nsaba gukina filime yanjye atishyuwe. Byose bishingira ku nzozi zanjye nshaka kuzamura abandi.”

Killaman avuga ko ari urugero rufatika rw’uko indoto zishoboka n’iyo umuntu yatangiriye hasi. Urumuri yinjiyemo akoresheje umurava, intumbero, n’umutima usobanutse.

Uyu munsi, avuga ko yicaye mu ntebe y’icyubahiro muri sinema nyarwanda, ariko iyo avuga, akenshi agaruka kuri bya bihe yambara inkweto imwe, anywa amazi yo kuvoma, yicaye mu rugo rwa Nyirakuru arira. Yanyuze aho benshi bacika intege, ariko we ntiyigeze areka kwiyubaka.


Killaman yasobanuye ko gukina filime bitari mu nzozi ze, ahubwo ikintu cyose yerekejeho umutima agikorana ubushake n'ubushishozi

Iyi n'iyo filime ya mbere yatumye Killaman aba umukinnyi ukomeye na n'uyu munsi uhanzwe amaso mu rugendo rwa Cinema

Urugendo rwa Killaman ni ikimenyetso ko umuntu ashobora kwiyubakira ubuzima bushya, atangiriye hasi cyane. Ni urugendo rwigisha abantu gukomera ku nzozi zabo, kutazipfukirana nubwo zaba zifunze mu buzima bukomeye

Mu gihe abandi batangiraga sinema bagenerwa agahimbazamusyi, we yakoreye filime ku buntu imyaka ibiri. Yagiye asaba amahirwe mu matsinda atandukanye, ntatezuka n’ubwo benshi bamucaga intege

Killaman yarangije kuba umukinnyi usaba akazi, ahinduka umuyobozi utanga akazi. Ibyo yanyuzemo byamutoje gukorera abandi ibyo we atigeze agirirwa. Aha ni ho havuka ubumuntu n’ubuyobozi bufite ishingiro: ntiyemera ko undi mukinnyi akina ku buntu muri filime ze, kandi azirikana uko ubuzima bugoye bumeze 

Benshi mu byamamare birinda kuvuga inkuru zabo z’akaga, ariko Killaman yarabivuze mu ruhame, avuga ko yacuruje ibisheke, yambara inkweto imwe, yabuze umugore we igihe yoherejwe muri Uganda kubera amadeni. Ibi si intege nke — ahubwo ni ubushobozi bwo kwiyakira, ari nabwo bugira umuntu mukuru

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KILLAMAN



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...