Ariko
inyuma y’iryo zina ryamamaye, harimo inkuru y’ubuzima bw’ukuri: iy’umuhungu
wakuriye mu buzima bukomeye, wanyuze mu bucuruzi buciriritse nko gucuruza
ibisheke, ibinyobwa, itabi ndetse no kuvomesha amazi, byose abikora ashaka
icyamugira umuntu. Uyu munsi, uwo musore wahoze yambara inkweto imwe mu mwaka,
ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina rikomeye mu gihugu.
Uyu
munsi, Killaman abarwa mu bakinnyi ba filime bafite ijwi rikomeye, uburyohe
bw’inkuru, n’ubusobanuro bwimbitse ku byo akina. Ni umwe mu batumye benshi
bongera kwizera ko sinema nyarwanda .
“Nashatse kuba
umuntu, sinashakaga kwamamara gusa”
Mu
kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda, Killaman yavuze byinshi ku rugendo
rwe rutoroshye. Yagarutse ku myaka ibiri yakoreye filime ku buntu,
ataranamenyekana, agenda asaba amahirwe mu matsinda atandukanye y’abakinnyi
n’abanditsi ba filime.
Ati
“Nari nkeneye amafaranga icyo gihe. Nambara inkweto imwe umwaka wose, ariko
nkajya kuyikuramo nkabanza kureba ko nta muntu urebana nanjye. Iyo myaka ibiri
y’ubuntu nayitangiye nshaka ko abantu bamenya ko nshoboye, si amafaranga
nabanzaga gushaka.”
Yacururije
ibisheke mu Rwanda, ntiyacika intege
Killaman
avuga ko ntako atagize mu gushaka icyamuteza imbere. Yacuruje ibisheke,
akavomesha amazi, agakora nk’umuyede, ndetse ageze no ku gushinga Boutique mu
rugo mu 2007 irimo ibisheke, itabi, n’ibindi bikenerwa.
Avuga
ati “Ntabwo nacuruje ibisheke mu muhanda ngo mbizunguze. Nabicururije hano mu
Rwanda, mu nzira z’ukuri. Sinigeze nemera gusinzira inzozi zanjye. Uburyo
nashakishaga amafaranga byatangiye mfite imyaka icyenda, bituma nzinukwa guhora
ntegereje.”
Avuga
ko yigeze kugera aho atakibona uko abaho, bigera n’aho asaba umugore we kujya
kuba muri Uganda, we asubira kubana na Nyirakuru. Aho ni ho yakomeje gukorera
ibikorwa bya sinema, ari naho Nyirakuru yatangiye kumugira inama yo kubireka,
akajya avoma amazi.
Avuga
ati “Nyirakuru yambwiye ko ibyo nakoraga ntacyo bimaze, ambwira ko namufasha
kuvoma. Ariko nari narafashe umwanzuro: reka sinzongere gusimbuka umwuga. Reka
nkwame nkomeze, ndebe aho byanyageza.”
Yagiye asaba
amahirwe ahari hose – Clapton, Zuby Comedy, Pattyno…
Muri
icyo gihe, Killaman avuga ko ari we wagiye asaba itsinda rya Zuby Comedy
gukorana muri ‘Miss Mulenge’, asaba Clapton kumushyira muri ‘Mugisha na
Rusine’, ndetse anegera Pattyno amusaba uruhare.
Ati
“Hari abambwiraga ko ntacyo nzageraho kubera ko nakinaga filime nyinshi, abandi
bati sinashobora kuba umukinnyi ukomeye. Ariko sinabumvise. Narinziko igihe
nikigera, abantu bazabona itandukaniro.”
Yatangiye sinema
ku mugaragaro mu 2016, ariko 2023 imubera intangiriro nshya
Killaman
avuga ko yatangiye gukora sinema nk’umwuga muri 2016, ariko umwaka wa 2023 ari
wo wamubereye umuhigo – kuko ari bwo yatangiye kubona amafaranga yivugira.
Avuga
ati “Icyo gihe sinema yari yaratangiye kuntera imbere, nkoresha izina ryanjye
mu gukora ibyiza, nkishyura abakinnyi, nkubaka izina ryanjye ku ndangagaciro.
Nta mukinnyi ukinira ubuntu muri filime zanjye, bose ndabishyura uko
twabivuganye.”
‘My Heart’ yamuciriye
inzira
Mu
myaka irindwi amaze muri sinema, filime ‘My Heart’ ni yo yamuciriye inzira. Ni
filime ishingiye ku nkuru ye bwite, afiteho amarangamutima n’ubushobozi
bwihariye.
Ati
“Iyi filime nayanditse nkabaho. Sinema yanjye niyo buzima bwanjye. Si ikinamico
nk’uko abandi babivuga. Ndi umukinnyi, ariko mbere na mbere ndi umuntu wanyuze
mu nzira ndende.”
“Amasomo mvoma mu
rugendo rwanjye…”
Yanzuye
avuga ko urwego agezeho arukesha kudacika intege, gukomera ku muryango we, no
kumenya icyo ashaka. Ashimangira ko uko agenda akura, atifuza kuzamuka wenyine.
Avuga
ati “Ubu sinshakira amafaranga njyenyine. Ndashaka ko n’abakinnyi dukorana
bagira icyo bigira. Ntawe nsaba gukina filime yanjye atishyuwe. Byose
bishingira ku nzozi zanjye nshaka kuzamura abandi.”
Killaman
avuga ko ari urugero rufatika rw’uko indoto zishoboka n’iyo umuntu yatangiriye
hasi. Urumuri yinjiyemo akoresheje umurava, intumbero, n’umutima usobanutse.
Uyu munsi, avuga ko yicaye mu ntebe y’icyubahiro muri sinema nyarwanda, ariko iyo avuga, akenshi agaruka kuri bya bihe yambara inkweto imwe, anywa amazi yo kuvoma, yicaye mu rugo rwa Nyirakuru arira. Yanyuze aho benshi bacika intege, ariko we ntiyigeze areka kwiyubaka.

Killaman yasobanuye ko gukina filime bitari mu nzozi ze, ahubwo ikintu cyose yerekejeho umutima agikorana ubushake n'ubushishozi

Iyi n'iyo filime ya mbere yatumye Killaman aba umukinnyi ukomeye na n'uyu munsi uhanzwe amaso mu rugendo rwa Cinema

Urugendo
rwa Killaman ni ikimenyetso ko umuntu ashobora kwiyubakira ubuzima bushya,
atangiriye hasi cyane. Ni urugendo rwigisha abantu gukomera ku nzozi zabo,
kutazipfukirana nubwo zaba zifunze mu buzima bukomeye

Mu
gihe abandi batangiraga sinema bagenerwa agahimbazamusyi, we yakoreye filime ku
buntu imyaka ibiri. Yagiye asaba amahirwe mu matsinda atandukanye, ntatezuka
n’ubwo benshi bamucaga intege

Killaman
yarangije kuba umukinnyi usaba akazi, ahinduka umuyobozi utanga akazi. Ibyo
yanyuzemo byamutoje gukorera abandi ibyo we atigeze agirirwa. Aha ni ho havuka
ubumuntu n’ubuyobozi bufite ishingiro: ntiyemera ko undi mukinnyi akina ku
buntu muri filime ze, kandi azirikana uko ubuzima bugoye bumeze
Benshi
mu byamamare birinda kuvuga inkuru zabo z’akaga, ariko Killaman yarabivuze mu
ruhame, avuga ko yacuruje ibisheke, yambara inkweto imwe, yabuze umugore we
igihe yoherejwe muri Uganda kubera amadeni. Ibi si intege nke — ahubwo ni
ubushobozi bwo kwiyakira, ari nabwo bugira umuntu mukuru
KANDA
HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KILLAMAN
